Kutagira ubuzima-gatozi byimishije AS Kigali 20 000 000Frw
Ikipe ya AS Kigali ubu uri mu kaga ko kutazabona inkunga itangwa na Ministeri y’imikino ku makipe azahagararira igihugu mu marushanwa nyafrica kuko nta buzima-gatozi ifite kugeza ubu. Kuri iki cyumweru AS Kigali izakira kuri stade i Nyamirambo ikipe ya Academie Tchite y’i Burundi mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup.
Usibye kutabona iyo nkunga ya miliyoni 20 z’u Rwanda nk’ayahawe Rayon Sports, AS Kigali izanakina uyu mukino wo ku cyumweru idafite abakinnyi bayo batatu; Ndikumana Bodo, Mushimiyimana Mouhamed na Ndayisaba Hamidou baherutse kuvunikira ku mukino banganyije 0-0 na APR FC muri week end ishize.
Umutoza Casambungo André wa AS Kigali avuga ko hari amahirwe macye kuri aba basore be kugaragara muri uyu mukino ubanza i Kigali.
Ministre Mitali Protais, yashimangiye ko ikipe ya AS Kigali itazabona iriya nkunga kuko bavuze kenshi ko amakipe adafite ubuzima-gatozi ataba yujuje ibisabwa.
Ariya mafaranga atangwa na Ministeri y’imikino ngo afashe amakipe aba agiye guserukira igihugu kwitegura.
Ministre Mitali yavuze ko hashize imyaka ibiri basaba amakipe kugira ubuzima gatozi, bityo ngo AS Kigali ntabwo yaba itunguwe.
Iyi nkunga ya miliyoni 20 ariko yamaze kugera kuri Rayon Sports kuko ngo yo yamaze kubona ibyangombwa by’ubuzima-gatozi bw’agateganyo.
Ministre Mitali ariko yemeza ko AS Kigali mu gihe yaba ibonye ibyo byangombwa nayo nta kabuza yabona iyo nkunga ifitiye uburenganzira mu gihe yujuje ibisabwa.
Amakipe ya Rayon Sports, Kiyovu Sports na Esperance nizo kipe zo mu kiciro cya mbere zifite ubuzima-gatozi.
Umukino uzahuza AS Kigali na Academye Tchite uzabera kuri Stade de Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice ku cyumweru tariki 09 Gashyantare.
Rayon Sports nayo ku cyumweru izaba ihatana na AC Leopalds Dollissie i Brazzaville. Biteganyijwe ko iyi kipe y’i Nyanza ihaguruka none yerekaza i Brazzaville, ikazanyura i Kinshasa mu rugendo.
JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Urugendo ruhire GIKUNDIRO yacu,tubifurije intsinzi cg se kunganya,Imana igendane namwe.
Comments are closed.