Digiqole ad

Kurya amavuta menshi utwite bigira ingaruka mbi ku bwonko bw’umwana

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale muri USA bashingiye ku bushakashatsi bwabo basanze ko abagore batwite bakunda kurya ibiryo birimo ibinyamavuta byinshi bigira ingaruka ku bwonko bw’abana babo.

Abagore bagomba kwirinda kurya mavuta menshi igihe batwite
Abagore bagomba kwirinda kurya mavuta menshi igihe batwite

Aba bashakashatsi batanga urugero rw’uko abana babyawe n’abagore baryaga ibiryo birimo amavuta menshi bakunda kubyibuha cyane .

Ikindi bavumbuye ni uko ibiryo birimo amavuta menshi biriwe n’ababyeyi batwite bituma  imiterere y’ubwonko y’abana batwite ihinduka.

Mu igeragezwa bakoreye ku mbeba  zibwegetse bagaburiraga ibiryo bikize ku mavuta, basanze igice cy’ubwonko cy’ibibwana byazo cyitwa Hypothalamus cyarahindutse mu buryo bugaragara.

Iki gice nicyo kibitse umusemburo (hormone) ushinzwe imikorere y’umubiri ku bintu byihariye nko gutunganya ibyo kurya no kubibyaza ingufu umubiri ukeneye aribyo bita Metabolism.

Abashakashatsi basanze ibyo bibwana by’imbeba byavutse byari bibyibushye cyane kandi birwaye indwara ya Diyabete ya Kabiri.

Prof Tamas Horvath, wo muri Kaminuza ya Yale yabwiye BBC ko rwose nta gushidikanya ko ibiryo bikize ku binyamavuta biriwe n’ababyeyi batwite bitera abana babo kuzabyibuha cyane.

Avuga kuri ubu bushakashatsi , Dr Graham Burdge, wo muri Kaminuza ya Southampton yagize ati “ Imyaka 20 tumaze twiga ku ngaruka zo kurya ibiryo birimo amavuta menshi ku bagore batwite yatweretse ko nta gushidikanya ibiryo nka biriya bigira ingaruka ku mikorere y’imitsi n’ubwonko. Ikindi twabonye ni uko bitera indwara yo kuvunagurika amagufwa ya Osteoporosis na za Kanseri zitandukanye.”

Nubwo bwose ubu bushakashatsi bwakorewe ku mbeba, Dr Graham Burdge ashishikariza ababyeyi kwirinda kurya indyo ikize ku mavuta menshi kuko yateza abana babo ibyago.

NIZEYIMANA Jean Pierre

Source:BBC Health

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish