Kuririmbira kuri CD bigeze mu marembera- Jules Sentore
Jules Sentore umuhanzi mu njyana gakondo unavangamo izindi njyana zisanzwe, yishimira aho kuririmbira kuri CD bigeze bica mu bahanzi nyarwanda. Avuga ko kuri we abona bigeze mu marembera.
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu gukundisha abanyarwanda kumva amajwi y’umwimerere ‘Live’ mu bitaramo yagiye akora.
Ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Udatsikira’ yakoreye muri Petit Stade i Remera, bamwe mu baje muri icyo gitaramo batashye banyuzwe n’uburyo bw’imiririmbire ye.
Icyo gihe nibwo mu ijambo ry’uwahoze ari minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yagejeje ku baje muri icyo gitaramo dore ko yari umwe mu bashyitsi bakuru, yasabye abandi bahanzi gutera ikirenge mu cya Jules.
Jules Sentore yatangarije Umuseke ko aho muzika igeze ari ahantu bitari byoroshye ko abahanzi bareka kuririmbira kuri CD. Ariko ubu nta n’umwe ucyifuza kuba yayikoresha mu gitaramo cye.
Yagize ati “Burya ibintu byose ni ubushake. Twari tumaze kugarizwa no kuririmbira kuri CD aho wasangaga abantu batangiye no kudashaka kuza mu bitaramo byacu.
Ariko ni ibintu byo kwishimira twese nk’abahanzi aho tumaze kugera mu buryo bw’imiririmbire y’umwimerere.
Byerekana ko no mu minsi ya vuba tugomba kubona umuhanzi byibura umwe uhagararira u Rwanda mu Karere cyangwa se no ku isi”.
Inshuro ebyiri amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ari mu bahanzi bakunzwe kunezeza abantu cyane mu buryo bw’imiririmbire ye.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2016 azashyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Indashyikirwa’ nubwo ataramenya neza ukwezi cyangwa se itariki.
https://www.youtube.com/watch?v=deDQnI9fNv0&spfreload=10
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW