Digiqole ad

Kurinda abana kuvukana SIDA burundu

KIGALI- Umushinga  ugamije kurandura burundu ubwandu bwa virusi itera sida umwana yanduzwa n’umubyeyi mu giihe avuka, ni igikorwa cyatangijwe na Jeannette Kagame Madamu wa Perezida wa Repuburika.

Binagwaho

Uyu mushinga ukaba tariki 12 uku kwezi waratangije igikorwa cyo kurushaho gukangurira abaturarwanda kwitabira iyi gahunda izafasha ababyeyi batwite kwisuzumisha mu rwego rwo kumenya uko bahagaze n’uko barinda abo batwite kwandura.

Guhera mu mwaka wa 2001-2011 imyaka icumi irashize Madamu wa prezida Jeannete Kagame atangije gahunda yo kurinda umubyeyi utwite ubana n’ubwandu bwa sida,kwanduza umwana atwite.

Mu bikorwa byawo, uyu mushinga wibanze ku gukangurira ababana na virusi itera sida kwitabira gahunda za PMTCT izi ni gahunda zigufasha kumenya uko uhagaze, nkuko birasobanurwa na Dr Placidie umugwaneza ushinzwe gahunda yo kurinda virus itera sida ku rwego rwigihugu,akaba n’umukozi wa Trac plus

Ministeri y’ubuzima ifatanije na Imbuto Foundation ndeste na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Sida mu kigo gishinzwe ubuzima mu rwanda,barateganya gukangurira abanyarwanda b’ingeri zose kwitabira iyi gahunda yo kurandura burundu Virusi umwana yanduzwa n’umubyeyi

Madame Radegonde Ndejuru umuyobozi mukuru  wa Imbuto Foundation akaba avugako iyi ari imwe mu ntego z’ikinyagihumbi ishyigikiwe na Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame.

Tubabwire ko mu Rwanda ubu hari ibigo nderabuzima 434 bikorerwamo iyi gahunda yo kwita ku babyeyi batwite babana n’ubwandu.

Umubyeyi utakurikiranywe aba ashobora kwanduza ku kigero kiri hagati ya 26% na  40% cyo kukwanduza umwana atwite.

Tubawireko kandi umwana akurikiranwa kuva ku byumweru 14 kugeza afite amezi 18.

Ntibivuzeko iyo umwana yakurikiranywe bimubuza kwandura % kuko nko mu mwaka ushize abana 2’3% mu bakurikiranwaka banduye

Hateganyijwe ko guhera mu kwwezi 6 iyi gahunda yo gukangurira abanyarwanda izatangira mu ntara zose.

Izajya igezwa ku banyarwanda bice byose haba mu miganda rusannge,mu bitangazamakuru,mu nsengero n’imisigiti kuko naho hateranira abantu benshi.

Rubangura Dady Sadiki

umuseke.com

 

2 Comments

  • aya mahirwe ni imbonekarimwe muri aka karere ababyeyi ni bitabire iyi gahunda maze kiriya cyorezo tukivane mu bitsina by’abana bacu burundu maze twiturize.

  • jeannette Kagame ni umubyeyi kandi ukunda abana, afa abana bose nkabe, kuba yaratangije uno mushinga n’uko yari afite umutima wimbabazi kandi utabara, none ndabona umushinga ugeze kure. na minisiteri rero nikomereze aho turebe ko abana bavuka bazajya bavukana ubuzima buzira umuze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish