Digiqole ad

Uko igitaramo cy’abahanzi 10 bari muri PGGSS5 i Nyanza cyari kimeze

 Uko igitaramo cy’abahanzi 10 bari muri PGGSS5 i Nyanza cyari kimeze

Urugwiro ni rwose ku bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5

02 Gicurasi 2015 nibwo hasubukuwe ibitaramo bizenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 nyuma y’aho aba bahanzi bari bamaze iminsi mu bikorwa byo gufasha impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urugwiro ni rwose ku bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5
Urugwiro ni rwose ku bahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5

Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu iterambere rya muzika. Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa riba.

Abahanzi bose uko ari 10 baririmo usanga nta n’umwe ufite urwikekwe rwa mugenzi we ugereranyije n’andi yaribanjirije mu bitaramo bimaze gutambuka ari bibiri.

Ku ikubitiro ibi bitaramo byahereye i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, mu gihe igitaramo cyakurikiye cyabereye i Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo.

Ku nshuro ya gatanu haribazwa umuhanzi uzahiga abandi akegukana iri rushanwa dore ko harimo amazina menshi asanzwe amenyereye iri rushanwa ndetse n’andi mashya mu irushanwa.

Twabibutsa ko abahanzi nka, Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa.

Umutekano ni wose ku bijyanye n'uburyo bw'imyinjirire
Umutekano ni wose ku bijyanye n’uburyo bw’imyinjirire
Bruce Melodie agisohoka muri Bus yatangajwe n'abantu yabonye baje kwitabira iki gitaramo
Bruce Melodie agisohoka muri Bus yatangajwe n’abantu yabonye baje kwitabira iki gitaramo
Abantu ni benshi ku modoka irimo abahanzi
Abantu ni benshi ku modoka irimo abahanzi
Imyanya y'abakemurampaka irateguye
Imyanya y’abakemurampaka irateguye
Lion Imanzi,Tonzi na Aimable Twahirwa bagize akanama nkemurampaka
Lion Imanzi,Tonzi na Aimable Twahirwa bagize akanama nkemurampaka
Rafiki niwe muhanzi waje ku mwanya wa mbere kuri stage
Rafiki niwe muhanzi waje ku mwanya wa mbere kuri stage
Rafiki yageze aho ajya mu bafana be baramuterura
Rafiki yageze aho ajya mu bafana be baramuterura
Bouncer yageze aho ijya kumuvana mu maboko y'abafana
Bouncer yageze aho ijya kumuvana mu maboko y’abafana
Nta nyota abaje mu gitaramo baba bafite
Nta nyota abaje mu gitaramo baba bafite
Oda Paccy kuri stage
Oda Paccy kuri stage
Paccy ni umwe mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere
Paccy ni umwe mu bahanzi bitabiriye iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere
Platini na TMC abasore bagize itsinda rya Dream Boys
Platini na TMC abasore bagize itsinda rya Dream Boys
TMC wa Dream Boys
TMC wa Dream Boys
Platini wa Dream Boys
Platini wa Dream Boys
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite imbaraga muri iri rushanwa
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite imbaraga muri iri rushanwa
Ku nshuro ya kabiri yitabira iri rushanwa ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kuba yaryegukana
Ku nshuro ya kabiri yitabira iri rushanwa ari mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kuba yaryegukana
Jules Sentore mu ijwi ry'umwimerere
Jules Sentore mu ijwi ry’umwimerere
Mu ndirimbo 'Ngera' benshi bamweretse ko bamwishimiye
Mu ndirimbo ‘Ngera’ benshi bamweretse ko bamwishimiye
Uretse gukurikirana igitaramo,banifatira amafoto
Uretse gukurikirana igitaramo,banifatira amafoto
Tizzo,Olivis na Derek bagize itsinda rya Active
Tizzo,Olivis na Derek bagize itsinda rya Active
Uretse kuririmba baba banabyina
Uretse kuririmba baba banabyina
Umuntu werekana imifuniko y'amacupa 10 aba yakoresheje ahabwa itike izatuma wemererwa gutombora moto
Umuntu werekana imifuniko y’amacupa 10 aba yakoresheje ahabwa itike izatuma wemererwa gutombora moto
Micro abahanzi barimo gukoresha
Micro abahanzi barimo gukoresha
Senderi yabyinnye nk'intore karahava
Senderi yabyinnye nk’intore karahava
Senderi ni uku yari yambaye
Senderi ni uku yari yambaye
TNP mu ndirimbo yabo 'Kamere'
TNP mu ndirimbo yabo ‘Kamere’
TNP imbere y'imbaga y'abantu benshi
TNP imbere y’imbaga y’abantu benshi
Izuba ntabwo ryari ryoroheye abahanzi
Izuba ntabwo ryari ryoroheye abahanzi
Bulldogg ibinezaneza ni byinshi kubera urukundo yeretswe n'abafana be
Bulldogg ibinezaneza ni byinshi kubera urukundo yeretswe n’abafana be
Bulldogg mu njyana ya HipHop ikunzwe cyane muri kino gihe
Bulldogg mu njyana ya HipHop ikunzwe cyane muri kino gihe
Knowless niwe muhanzi usoje igitaramo
Knowless niwe muhanzi usoje igitaramo
Ufata amafoto arayafata kuko ntabwo akenshi aba azongera kubona umuhanzi vuba
Ufata amafoto arayafata kuko ntabwo akenshi aba azongera kubona umuhanzi vuba
Benshi bishimiye imyambarire ye
Benshi bishimiye imyambarire ye

Biteganyijwe ko ibi bitaramo byo kuzenguruka mu Ntara mu cyumweru gitaha kuri 09 Gicurasi 2015 kizabera mu Ntara y’Amajyepfo mu Mujyi wa Huye.

Joel Rutaganda & Iras Jalas

Photos/M. Plaisir

16 Comments

  • Ewana ndabona bitari byoroshye,ariko Senderi nda ahorana udushya:ngicyo gitebo kibijumba,nguwo muri frigon none ndabo yambaye primus gusa.Gusa araryoshya nakomereze aho.

  • Paccy ndagukunda cyane none mbabarira ureke kwigana knowless.dore wiganye coiffure ye none dore wabambaye imyenda imeze nkiye yamabaye rusizi.be yourself paccy,uri umukobwa mwiza ufite talent,don’t be a copycat please!

  • Senderi komerezaho komera kumuco natwe abasaza tukuri inyuma waryohejepe.

  • Sentore, wiyambariye nk,umusirimu kabisa no,comment.

  • Ewanaaaa
    Umuhanzi ni Knowless Namwemeye cyane yakoze ibyotwaritumwitezeho!
    kdi yagaragaje ko iyi PGGSS5 ayikwiriye
    nabantu binyanza bamushyigikiye barabigaragaza
    Komerezaho kbsa

  • Nta muhanzi umugamye twigirira bose n’amakanji yifutemi ubukaritasi gusaaaa

  • SUMMER BREZZE ushobora kuba udaheruka kubona inkumi z’i Rwanda cg ukaba utazi kubona inkumi nziza ni mbi !!!

    Uyu Paccy nta bwiza na mba yibitseho nu muntu waremwe uraho usanzwe.
    Hano hari abana bateye amabejyeza urora ukishimira life tuuuu
    cg nawe nuko uri ka petite Sogoro ???

    • thank you for assuming ko ndi ”petite sogoro” from just a comment. do you realize how ignorant you sound? iby’abakobwa bandi uvuga ntabyo nzi, gusa umenye ko ubwiza ari relatif. kuri njye Paccy ni mwiza uretse ko all Rwandan women are beautiful. I am here to lift up women and not to tear them down. niba atari mwiza kuri wowe se uragirango nabandi bose tuvuge ko atari mwiza?stop embarrassing yourself

  • Hahaha ntakintu kimpa moral nko gusoma comments mba nasetse napfuye gusa namaze kubona ko abantu bose bandika basaka kumvaakava mubandi (w’are all friends indeed)

  • Ha ha ha haaaa comment ya mbere nayanditse nisibzirira nshonje ntetse niviriye gupagasaaaaa nyandika nabi dore ko tugiye kugwa mwiki gihugu cy’umukoloni neza nezaaaa !!!!

    Nta muhanzi uhamye twigirira bose n’amakanji yifitemo ubukaritasi gusa gusaaaa ngaho
    Ni mubwire namwe ukoze nka GPGGSS ya UGANDA, KENYA, TZ ,RDC, NIGERIA hakuzira za Hummer, Ranger Rover,…

    None ndorera ba Rafiki inzara yageze mu magufa mba ndoga umwami

  • kbs bose babikze ark senderi n’umusz kbs komer k’umuc mzee.

  • senderi yabiryoheje dore ko yinywera na ka primus. ariko azige no kunywa ikigage gisembuye kiri mu kabindi kumweru, kandi akinywesha umuheha wera, anagisomeza umutsima w’uburo. kandi bajye banamukarangira utuyuzi tw’igihaza. urugimbu rw’ihene hamwe n’isake y’ibara rimwe biraryoha wampayinka. seka gororoka kanaka tsinda icyago.

  • Knowless biragaragara ko amaze gutera imbere rwose.

  • Yoooh Knowless yari yambaye neza disi

  • Hahhhhh Comments zose iyo uzisomye birashimisha bari bagiye i Nyanza ndababara nziko batazaza i Butare none iyi nkuru inyubatse agatima ko bazakomereza i Huye imana ishimwe nange nzongere mbarebe TNP ndayikunda cyane icyazampa ikaza muri batatu bambere. Senderi yagiye ibwami yambaye iby’intore none se naza Iwabo w’amateka ndavuga Butare noneho azaza yambaye uruhu hhhhaaah gusa ni umusaza ndamwemera.

  • Hano hari umubingwa witwa kibwa nkunda comments ze kbsa, buri gihe iyo mbonye izina rye nseka ntarasoma comment ye!Nta muryango ukubura sha kibwa we

Comments are closed.

en_USEnglish