Kuri Manda ya II P.Kagame yageze ku ntego y’iterambere ry za ONG n’ITANGAZAMAKURU?
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari ibyo yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari.
Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere y’Imiyoborere myiza’, muri Porogaramu ya gatanu y’ ITERAMBERE RY’UBURINGANIRE BW’ABAGORE N’ABAGABO”
Uyu munsi turareba kuri Porogaramu ya gatandatu y’ ITERAMBERE RY’IMIRYANGO ITARI IYA LETA n’ITANGAZAMAKURU.
Duhereye kuri POROGARAMU YA munani y’ITERAMBERE RY’IMIRYANGO ITARI IYA LETA, Guverinoma yiyemeje gukomeza gushyigikira imiryango itari iya Leta (Civil Society) kugira ngo igire imikorere igamije inyungu rusange, ikorera mu mucyo kandi ikanagira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu.
Ingingo ya mbere kuri iyi Porogaramu; Guverinoma yiyemeje gukangurira imiryango itari iya Leta gukora za gahunda z’ibikorwa by’iterambere ry’Abanyarwanda ishingiye kuri gahunda za Leta.
Aha twavuga ko muri iyi manda imiryango nyarwanda itari iya Leta yagiye igaragara muri gahunda hafi ya zose z’iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, dukunze kubona imiryango nyarwanda itari iya Leta mu buzima n’imibereho y’Abanyarwanda, mu mishinga y’iterambere n’ibindi.
Hagendewe kuwa garagaje umushinga mwiza kurusha abandi, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) gifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa cyane cyane amashami y’umuryango w’abibumbye, cyagiye gitera inkunga y’amafaranga imiryango nyarwanda itari iya Leta inyuranye kugira ngo ibikorwa yateguye bibashe kugerwaho.
Dore ko n’itegeko No04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta riteganya ko Leta iteganya mu ngengo y’imari yayo amafaranga agenewe gutera inkunga imiryango nyarwanda itari iya Leta.
Icyegerenyo cya RGB cyitwa ‘Rwanda Civil Society Barometer’ cyo mu 2015 kigaragaza ko imiryango itari iya Leta igenda itera imbere.
Ubu bushakashatsi bwabajije abantu 1 173 n’imiryango itari iya leta 200, bugaragaza ko uruhare (impact) y’imiryango itari iya Leta mu iterambere ry’igihugu yavuye ku gipimo cya 57.5% mu 2012, ikagera kuri 68% mu 2015.
Ibi ngo ni umusaruro w’uruhare Guverinoma y’u Rwanda yahaye imiryango itari iya Leta mu igenamigambi ry’iterambere ry’igihugu, binyuze mu nzira zo gutanga ibitekerezo ziriho nk’umwiherero, Umushyikirano, n’izindi Leta ikoresha.
Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko ibirebana n’uruhare rw’abaturage mu miryango itari iya Leta byo byari ku gipimo cya 40%, imikoranire n’inzego z’abikorera bikaba kuri 48%, naho kubona ubushobozi (human and financial resources) bikaba biri kuri 41% ari nabyo byiciro biri hasi.
Ingingo ya kabiri; Iravuga ku gukomeza guha urubuga n’ubwisanzure imiryango nyarwanda itari iya Leta no kuyikangurira gukora ibikorwa bibyara inyungu kugira ngo byunganire ibyo bakora;
Ubushakashatsi ‘Rwanda Civil Society Barometer’ bwo mu 2015 bugaragaza ko ubwisanzure bw’imiryango itari iya Leta muri ku kigero cya 77%. Nubwo usanga harimo ibipimo bito nk’uburenganzira bwo kwigaragambye usanga bikiri hasi cyane, nko ku gipimo cya 29% ku myumvire y’abaturage, na 43% ku myumvire y’ababarizwa mu miryango itari iya Leta.
Kandi usanga imiryango itari iya Leta myinshi, by’umwihariko amadini n’amatorero byarahagurukiye gushora imari muri Serivise z’amahoteli na Resitora, mu burezi, mu buvuzi, ndetse n’ibindi bikorwaremezo nk’inyubako zikodeshwa.
Ingingo ya gatatu; Guverinoma yiyemeje gushyiraho uburyo iyo miryango yashobora kugirana na Leta amasezerano y’ubufatanye mu gutanga serivisi zifitiye inyungu rusange Abanyarwanda;
Ingingo ya kane; ikavuga ku kunoza imikoranire yayo n’inzego za Leta, kurushaho gukorera mu mucyo no kumurika ibyo bashinzwe.
Ubushakashatsi bwa RGB bwitwa “Rwanda Governance Scorecard” bwo mu mwaka wa 2016 bugaragaza ko imiryango nyarwanda itari iya Leta ihagaze neza cyane ku gipimo cya 67.33%, kandi ikaba inagira ruhare mu miyoborere y’igihugu ku kigero cya 72.45%.
Gusa, ubushakashatsi ku mikorere y’imiryango itari iya Leta twavuze ruguru bwo bukagaragaza ko igipimo cy’imikoranire hagati ya Leta n’imiryango itari iya Leta kiri kuri 66.70%.
U Rwanda kandi kimwe n’ibindi bihugu biri mu muryango w’abibumbye rutanga raporo imbere y’Umuryango w’Abibumbye hafi buri mwaka, muri gahunda yiswe “Universal Periodic Review” aho rutanga ibisobanuro ku biba byarakozwe mu birebana no kubahiriza uburenganzira bwa Muntu, imikorere y’imiryango itari iya Leta n’ibindi byinshi.
Mu kugera muri Nyakanga 2016, mu Rwanda habarurwaga imiryango itari iya Leta 215, naho muri Nzeri 2015, RGB ikaba yari imaze guha ibyangombwa by’agataganyo imiryango 594.
Muri Porogaramu yo guteza imbere ITANGAZAMAKURU
Muri iyi Porogaramu Guverinoma yiyemeje gukomeza kubaka itangazamakuru ry’umwuga rifite ubushake, ubumenyi n’ubushobozi byo kugeza ku Banyarwanda amakuru abafitiye akamaro, azamura imyumvire igamije kubageza ku majyambere arambye.
Guverinoma kandi izafasha mu kubaka itangazamakuru ry’ingeri zinyuranye rimenyekanisha isura nyayo y’u Rwanda mu mahanga.
Mu ngingo ya mbere y’iyi Porogaramu; Guverinoma yiyemeje gushishikariza inzego za Leta n’izindi bireba kugeza, bitarenze umunsi umwe, ku Banyarwanda n’amahanga amakuru y’imvaho ku bibera mu RWANDA ndetse no mu mahanga.
Aha twavuga ko iyi ntego yagezweho kuko ubu mu Rwanda hari ibitangazamakuru byinshi kandi bikorana n’inzego za Leta neza ku buryo ibyakozwe n’urwego urwo arirwo rwose kugera ku rwego rw’imirenge n’utugari bimenyekana byihuse kubera ikoranabuhanga.
Ingingo ya kabiri; Ni ukubaka itangazamakuru ry’umwuga hashyirwa ingufu mu mashuri yigisha itangazamakuru n’ibigo bihugura abanyamakuru.
Ubu mu Rwanda hari amashuri makuru yigisha itangazamakuru arenga ane, ndetse Inama y’igihugu y’itangazamakuru (MHC) ifite gahunda zihoraho zo guhugura abanyamakuru bari mu mwuga by’igihe gito.
Gusa, muri iyi manda ikigo cyahuguraga abanyamakuru bari mu mwuga mu gihe cy’imyaka itatu cyari muri Kaminuza y’u Rwanda “Great Lakes Media Center” cyatanga amasomo ya nijoro mu gihe cy’imyaka ibiri cyaje gufunga, nubwo cyari gifitiye akamaro abanyamakuru benshi batagize amahirwe yo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza zisanzwe.
Ingingo ya gatatu; Ivuga ku kongerera ubushobozi no kuvugurura imikorere y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru. Ubu iki kigo gikorera mu nyubako nshyashya ijyanye n’igihe ndetse n’imikorere yacyo yaravuguruwe ku buryo bugaragara.
Ingingo ya kane; Ni ukuvugurura no guha ubushobozi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kugira ngo gishobore kwita ku birebana n’Itangazamakuru, iki kigo nacyo cyongerewe ubushobozi ku buryo kiri ku rwego rwo gukora izi nshingano.
Ingingo ya gatanu; Ni ukongerera ubushobozi Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru igafasha itangazamakuru mu RWANDA kunoza imikorere.
Nyuma y’amavugurura yakozwe, zimwe mu zari inshingano zayo zahawe Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) na RURA.
Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru (MHC) yasigaranye inshingano zo kongerera ubushobozi abanyamakuru no guha ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda abanyamakuru b’abanyamahanga nabyo ikora neza.
Ingingo ya gatandatu; Ni ugukwirakwiza iminara no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho “Digitalization” mu bijyanye na radiyo na televiziyo maze televisiyo na radiyo bigasakara hose mu gihugu.
Ubu Radio na Televiziyo bigera hafi mu gihugu hose, nka Radio Rwanda na radio z’abaturage zayo byumvikana kuri 98% by’igihugu. Ndetse u Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu bya mbere muri Africa byabashije kwinjira mu ikoranabuhanga rya ‘digital’ ruva murya ‘analogue’ mu 2013.
Ingingo ya karindwi; Ni ugukangurira abikorera gushora imari mu itangazamakuru rigera kuri benshi cyane cyane televiziyo zigenga.
Muri iyi manda gusa, guhera mu 2013, mu Rwanda hamaze gufungurwa Televiziyo z’abikorera zirenga 10, nubwo zikigaragaza ibibazo mu mikorere.
Ingingo ya Munani; Ni ugushyiraho ingamba zifatika zo gukomeza gukangurira Abanyarwanda umuco wo gusoma no kwandika bihereye ku bana bato no kugeza ku Banyarwanda ibinyamakuru byo gusoma; muri urwo rwego, hakongerwa umubare w’ibinyamakuru bisohoka buri munsi (nibura kimwe mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa)
Iyi ntego kuvuga ko yagezweho 100% byaba bigoye kuko koko umuco wo gusoma wazamutse urebye abitabira amasomero, n’abasoma imbuga za internet z’amakuru ziri gutera imbere imbere mu Rwanda.
Ariko ingingo yo kugeza ku banyarwanda ibinyamakuru yo iri hasi kuko n’ibinyamakuru ibinyamakuru bitagisohoka neza bihoraho, naho ibisohoka buri munsi byo hasigaye Imvaho Nshya na The Newtimes, mu gihe ibindi byageragezaga nka La Nouvelle releve yandikaga mu Gifaransa n’IzubaRirashe byo byasinziriye.
Ingingo ya cyenda; Ni ugukomeza kumenyekanisha ibikorerwa mu RWANDA binyujijwe ku mbuga za Internet.
Iyi ngingo nayo umuntu yavuga ko yagezweho kuko imbuga za internet zivuga amakuru meza y’u Rwanda zabaye nyinshi, ibi byatumye abanyarwanda baba mu Rwanda ndetse no hanze, ndetse n’abanyamahanga ubu bashobora kubona isura y’uko u Rwanda rwiriwe n’uko rwaraye buri munsi.
6 Comments
Inyinshi muri ONG nyarwanda zidashamikiye ku madini ni za nyakwigendera, zirirwa mu turaka zikorera Leta two gushakisha imibereho.
N’ubwo itangazamakuru ryandika ryo ririho rikendera, amaradiyo yo turayafite rwose, atugezaho umjziki n’urubuga rw’imikino, inyigisho z’amadini n’ibyasohotse mu binyamakuru, agafasha n’abantu gusuhuzanya.
Harya iyumunyamakuru ahunze igihugu abahunga iki?
Aba ahunze amahoro n’umutekano n’ubwisanzure n’iterambere ryihuse n’ubumwe n’ubwiyunge n’impinduka n’ikoranabuhanga no kwihesha agaciro no kwigira.
sha nawe uzagende,ubwo haricyo uzaba wikeka,icyo nzicyo ubuhungiro buraryana nabubayemo ndabizi,naho ubundi abahunga nuko aba azi ibyo yakoze.hari abanga amahoro n’umutekano biri mu gihugu.kuberako bamenyereye kwirirwa mu ntambara bagahitamo guhunga,hari ubwo bazataha ntawe ubahamagaye.
None kuvugako wabayimpunzi harumuntuhunga yishimye? Utubwo nukobaba haricyo bikeka? Ahubwo wavuzuti bababakizamagara yabo?