Digiqole ad

Kurangiza vuba; ikibazo cyugarije umugabo umwe kuri batatu….

 Kurangiza vuba; ikibazo cyugarije umugabo umwe kuri batatu….

Hari abagabo usanga bagera kuri ubwo bushyuhe abagore ntaho baragera

Ubushakashatsi bunyuranye bwa za Kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi byo mu bihugu bya teye imbere bujya guhuza imibare y’abantu ku Isi bafite ikibazo cyo kurangiza vuba mu mubonano mpuzabitsina, ubwinshi buvuga ko cyaba cyugarije abagabo bari hagati ya 30-35%, ni ukuvuga hafi umugabo umwe muri batatu ku isi. Iki kibazo ariko ngo gishobora gushira iyo byitaweho.

Hari abagabo usanga bagera kuri ubwo bushyuhe abagore ntaho baragera
Hari abagabo benshi usanga bagera kuri uwo muriro ibintu bigitangira

Mu Rwanda, abagabo batanu (bubatse) babana n’abagore babo mu gihe kirenze imyaka itanu ishize, baganiriye n’Umuseke bavuga ko kurangiza vuba ari ikibazo kibugarije mu gihe batera akabariro n’abo bashakanye. Nyamara ibi ngo bibadukiriye vuba. Batanga impamvu y’ubuzima bw’iki gihe ngo busaba umuntu gutekereza no gukora cyane, bityo bagera ku gitanda za mbaraga za cyera zikabura ntibarenze umunota umwe.

Muri bo ariko hari n’abavuga ko no gufata umurego hari ubwo byanga kubera biriya bibazo by’ubuzima bo bita ‘stress’ yo gushaka ubuzima.

Inkuru zivuga kuri ibi zigaragaza ko kurangiza vuba mu gihe cyo gutera akabariro ari imwe mu mpamvu nk’eshatu za mbere zitandukanya abakundana cyangwa ingo kuko bizana kutanyurwa ku ruhande rw’umugore, n’ipfunwe ku ruhande rw’umugabo.

Abahanga mu buvuzi bavuga ko umugabo urangiza vuba ari umugabo ushobora kurangiza (gusohora) mbere yo kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore, cyangwa mu gihe cy’amasegonda atageze kuri 15 mu gihe arimo kwinjiza (pénétration), gusa ngo n’ubusanzwe ibihe byo kurangiza bishobora kugenda bihinduka bitewe n’imyaka umuntu agezemo.

Urubuga, naturalhealthforfertility.com ruvuga ko kurangiza ku bihe bisanzwe by’umuntu muzima biba hagati y’iminota 3-7.

Dr. Alfred Ngirababyeyi ukorera mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, uzobereye mu bibazo byo mu mutwe avuga ko kurangiza vuba biterwa ahanini n’ibibazo binyuranye byo mu mutwe birimo kuba umuntu adatekanye kubera ikibazo wagize mu buzima cyangwa icyo ikibazo ufitanye n’umukunzi wawe, ubwoba, ubwumvikane bucye hagati y’abagiye kubikora, abatazi uko bigenda, ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, inzoga, itabi, ibiyobyabwenge bindi, imiti inyuranye abantu bafata irimo igabanya igitutu (stress) n’iyo kuboneza urubyaro, ubutamenya cyangwa inararibonye (expérience) nto. n’ibindi…

Agira ati «hari impamvu ziri mu muntu bwite nk’indwara abantu barwara (zikaba zagira uruhare mu kurangiza vuba ku uzirwaye) nka Diyabete, Umwingo, Umubyibuho ukabije... »

Dr. Alfred Ngirababyeyi avuga kandi ko hari n’abagira ikibazo cyo kurangiza vuba, kurangiza batinze cyangwa kutarangiza, kubera ibibazo baba barahuriye nabyo mu mibonano mpuzabitsina, nko gufatwa ku ngufu mu mibonano mpuzabitsina bwa mbere n’ibindi.

Akenshi abantu bakunze kwitwaza akazi kenshi, ibibazo, n’ibindi bibahangayikishije mu gusobanura impamvu barangiza vuba. Gusa, Dr. Ngirababyeyi we avuga ko ibyo bidahuye cyane.

Ati «Si ukuvuga ko abafite ‘stress’ bose badakora imibonano mpuzabitsina, kuko hari n’abakora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bivure stress, ikiza ni ukugana inzego zishinzwe kugufasha cyangwa umujyanama, kugira ngo yumve neza ibibazo ufite kuko ushobora kubyita stress wenda ari n’ikindi kibazo. »

 

Kwikinisha bishobora kuba umuti

Akenshi abantu bakunze kuvuga ko kwikinisha (Masturbation) bishobora gutuma umuhungu arangiza vuba, gusa, ibi Dr. Alfred Ngirababyeyi arabihakana.

Kuri iki kibazo, yagize ati «Kwikinisha ntabwo byaba impamvu itera ikibazo, njyewe ntabyo nzi, ntaho nigeze mbyiga, ntabwo kwikinisha byaba impamvu na rimwe itera ikibazo cyo kurangiza vuba. »

Dr Ngirababyeyi avuga ko ahubwo abize Sexologie (ibijyanye no kuvura ibyerekeranye n’imibonano mpuzabistina) hari ubwo bagira inama abantu kwikinisha, nk’uburyo bwo kuvura ikibazo cyo kurangiza vuba, ariko ngo bigakorwa bamaze kumenya ikibazo gitera uko kurangiza vuba.


Kurangiza vuba biravurwa bigakira

Akenshi usanga abantu bafite ikibazo cyo kurangiza vuba, bitabaza imiti bahabwa n’abantu banyuranye kugira ngo barebe ko byakira.

Dr. Alfred Ngirababyeyi agira inama abafite ikibazo cyo kurangiza vuba ko bagana abaganga bakabafasha.

Ati « Niba biterwa n’ikibazo cy’umutekano mucye, cyangwa stress turagikemura bigakira, umuntu afite ikibazo cy’indwara abarayivura igakira, ibyo ni ibintu abantu bitaho ugakira cyangwa ukoroherwa, ikibazo kibaho ni uko abantu bativuza, Abanyarwanda bivuza indwa zibabaza (pain) gusa. »

Uyu muganga avuga ko mu bitaro byose byo mu Rwanda bisaga 40, hari ishami rishinzwe kuvura ibibazo byo mu mutwe, bityo ngo umunyarwanda aho ari hose ufite ikibazo cyo kurangiza vuba yagana iryo shami bakamuvura.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Haha iyo photo mwakoresheje iranyishe kabisa

  • Yewe stress y’ubuzima iratumaze, twabaye ibiremba periodic !

  • Waba wiriwe kuri stress y’imibereho y’iyi si se ugakora iminota ingahe.Utungaho zikaba zirahubutse ugahita urangira ugasinzira 8 hrs. Abunganizi hafi

  • Nyamara nikibazo kidukomereye yaduhaye nimero ya trefone tukamuvugisha nadutabare naho ubundi nikibazo

  • Uyu mu Dr umuntu yamubona ate ngo aganire nawe

  • Njye,nabagira inama.,akenshi kurangiza,vuba ababikora,babikora,batabanje kubitegura,ugasanga akenshi utekereje kubikora ugeze kuburiri,biriya sibyo,bitegure kare.ubundi nka gira,inama abantu yo kunywa,agatama.urabikora mukanezezana.nahubundi kababayeho,ingo zarashize,kubera kutarangiza,kumugore.nudatuma atarangiza,azashaka utuma arangiza.akayoga naka1

  • Ahubwo se kuki byitwa ko ikibazo? Musigaje gushyiraho igipimo ntarengwa cg ngenderwaho. Ibyo nta kibazo kirimo jye niko mbyumva ntagushakira ibibazo aho bitari. Murakoze.

  • Hanyuma niba kuragiza ari hagati ya 3 na 7min,kuyirenza nabyo byaba ari ikibazo kandi? mwihangane munsubize n’ubwo bwose nje nkererewe.

  • jjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjjj

  • umva rero mbabwire ntimwishyiremo ko kurangiza vuba biva kwikinisha hoya niba gusa ushaka kumarana numugore wawe igihe mutera akabariro banza muganire museke mujye kuburiri ntakibao gihari nakimwe mwaganiriye neza mukine maze umukarese umusomagure, hose ntanahamwe usize ariko kd umuvugisha umubwirango urumva bimezse gute,irimo ndeza cherie ,kimpe cyose , urayumva gute nawe akuvugisha maze nuyinjiza mugitsina ukomeze umuganirize mwishimwe kd ariko ucimitagura niwumva ugiye kurangia uyikuremo umusomagure umukorakore , nmyuma usubizemo ukomeze umuvugishe um,ubwira ko umukunda kurenza abandi bose ko we aryoshye kurenza abagore bose ,mbere ukivuga no mwizina uti igituba cyawe kiraryoshye cherie ariko ucumita cyane we aza ari kwabira icyo gihe kubera kuryoherwa arangize anyare wowe utarabishaka kuburyo azarangiza nka 2 yananyaye muzamara namasaha abiri pe impamvu ibatera kurangiza kare nuko mwiyambura ugahita ushyiramo mutavuga ubwonko bugatekereza ikintu kimwe gusa

  • pwhahahahahahahahahahahahah ahuiiii,,iyi pic ndayibye kbsan,,

Comments are closed.

en_USEnglish