Kuramya ntibivuze Gusenga, Bisobanuye gukora ibiramba…-Rucagu
Kuri uyu wa Kane, hasojwe ingando z’abarimu bariho batozwa ku ndangagaciro nyarwanda, umuyobozi wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu akaba n’Umutahira Mukuru w’Intore, Boniface Rucagu uherutse gusura aba barezi bahawe izina ry’Indemyabigwi yari yababwiye ko bagomba gukora ibikorwa biramba nk’uko iyo basenga bavuga ko bari kuramya kuko na bwo baba basaba imbaraga z’igihe kirambye.
Rucagu yasabye aba barimu guhesha agaciro iyi minsi bamaze batozwa indangagaciro, abasaba gufasha Leta gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho.
Uyu muyobozi wa Komisiyo y’Itorero ry’igihugu yasubiye mu mateka y’ibyagiye biranga Abanyarwanda, avuga ko bakunze kurangwa no kubaha Imana.
Yasabye aba barezi 605 batorezwaga mu karere ka Gicumbi gukora ibikorwa bizaramba kandi bigafasha Abanyarwanda kubaho neza mu gihe kirambye.
Ati “ Ubundi Umuntu wakoraga Ibintu bikamara Igihe bavugaga ko aramya, bitari Ugusenga Imana, kuko Ibyo bakoraga byamaraga Igihe, izina mwahawe ry’Indemyabgwi rituruka ku nshinga Kuremya, nabyo bifitanye Isano no Kurama, bituma icyo ufite kibaho kigakomeza.”
Yababwiye ko nk’abarezi barerera u Rwanda rw’ejo, bakwiye gufasha Leta kugera ku cyerekezo yihaye, abasaba gufasha guhindura imyumvire y’abaturage bagikomeje gucumbagira mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Yanabasabye kugira uruhare mu kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara kuri bamwe mu batuye mu ntara y’Amajyaruguru.
Asoza iri torero ku rwego rw’igihugu, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yasabye aba barezi gukora cyane, bakajya banakora mu masaaha y’ikirenga.
Abarimu bakunze kumvikana binubira umushahara bita muto bahabwa, basabye kenshi ko bakongezwa bakavuga ko ari bo shingiro ry’ubuzima bw’abantu kuko abakomeye bose baba barabanyuze imbere, bakavuga ko bakwiye guhabwa agaciro.
Minisitiri w’Intebe yabwiye aba barimu basoje itorero ko Leta ntako itagira kugira ngo imibereho yabo ibe myiza ndetse ko yashyizeho ikigega umwarimu SACCO cyo kubafasha kubona inguzanyo bakiteza imbere.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI
1 Comment
Nta cyiza nko kubona ingoma 2 zisa zitavukana, kandi burya ngo ingoma zose zikoze mu ruhu! Ndibuka nyakwigendera Habimana Bonaventure cyera asobanura Manifestes za “MUVOMA yacu” yarabivugaga nkabura icyo ntoramo! Sinamenyaga ko iyo MUVOMA nabwirwaga simenye ari nde(umuntu cyangwa ikintu) yari INGOMA! yubakiwe ingoro kuri buri bureau ya Komini haterekwamo ifoto ya Habyarimana! Ndibuka ko ntawashoboraga kuyinyura imbere ngo abure guca bugufi…! Abari mu Rwanda twese twabaga muri MUVOMA, yewe na RUCAGU uyu mureba hejuru aha yari umwe mubayobozi bayo muri Ruhengeri. Iyo yiriza aba bavandimwe aha ababwira ibidatandukanye n’ibyo yatubwiraga mbere ya za 90, numva ndambiwe kubwirwa ibintu bimwe n’umuntu umwe(Rucagu)mu gihe kirenga imyaka 30! Benshi muri aba barimu bariho muri biriya bihe! Uyu mwanya duha izi nyigisho za politiki ntaho utaniye n’uwo twakoreshaga twumva ibya MUVOMA…! Njye nari ndiho, n’ubu ndiho ariko NTACYO NATANZE NGO MBEHO…AMEN!
Comments are closed.