Digiqole ad

Kunywa itabi ka mu gitondo bifasha Cancer y’ibihaha gukura vuba

Kunywa itabi  mu  gihe cy’  iminota 30  nyuma yo kubyuka ngo  bituma kanseri y’ ibihaha ikura vuba  nk ‘uko  bitagazwa  n itsinda ry’ abashakashatsi bo muri leta zunze ubmwe z ‘ Amarika.

Iyi mico yo gutumura mugitodo ikuza Cancer y'ibihaha/ Photo Internet

Ibi bikaba  bikaba byanatangajwe mu kinyamakuru cyandika kuri canserizitandukanye .( Journal du cancer)

Ubusanzwe uretse kuba kunywa itabi byangiza ubuzima, n’ uko hari amatabi yica kurusha ayandi, bitewe n’ubwoko bwayo, akica cyane iyo uyanyoye mu gitondo kuko ngo byangiza ubuzima ku kigero cyo  hejuru cyane.

Itsinda ry ‘abashakashatsi  b’ahitwa  Penn State College of Medicine, USA, ryize ku buryo bwimbitse ku banywi itabi basaga  4 776 barwaye kanseri  y ‘ibihaha, maze risanga 2 835 bafite cancer y’ibihaha, 79% bya bano barwayo ngo banywaga agatabi bakibyuka.

Nyuma yo kunoza ibi byegeranyo, aba bashakashasti basanze ukwiyongera no gukura vuba  kw’iyi kanseri y’ ibihaha ngo byaba ndetse  binaturuka ku mubare  w’imiti umuntu anywa ku munsi.

Abanywi b’itabi rya mugitondo nabo ngo bariyongera cyane ku kigero cya 59% kuko bakoreyeho ubushakashatsi.

Ubu bushakashatsi buje bwiyongera ku bundi bwari bwakozwe mbere, kuri bene iyi myifatire y’abanywa itabi, bwabasabye nibura kujya bacishamo umwanya ugera byibura ku masaha abiri nyuma yo kunywa itabi ngo ufate irindi.

Muhawenimana Jonas
Umuseke.com

3 Comments

  • Abakanwa rero babyunvireho, bihane kuko niba atri ibyo ibihaha bizaba nk’akayunguruzo! ariko bibaye byiza banakareka ninkayo yose!!

  • ese itabi ko muribeshyera ryishe nde?

  • Reka mbibarize”Ese urumogi urunywa nk’itabi byazagutera kanseri??”
    Nimumbwire kuko nkakunda mu gitondo nkibyuka sinarushyiraga mu bintu byatera kanseri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish