Digiqole ad

Kunywa Fanta ngo byaba bitera cancer y’impindura

Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa internet topsante.com, ngo kunywa nibura amacupa abiri ya fanta buri cyumweru byaba byongera amahirwe yo kurwara kanseri y’impindura.

Fanta umwanzi w'urwagashya
Fanta umwanzi w'impindura

Ku bushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru rya Minnesota, ku baturage 60 000, banywa Fanta, ku gihe kigera ku myaka 14,  mu gihugu cya Singapour, baje kuvumbura ko abantu bari barwaye kanseri y’impindura, bari abanywi ba Fanta.

Nkuko bikomeza bitangazwa n’ubushakashatsi bw’iri shuri, ngo ubwinshi bw’isukari buba muri icyo kinyobwa bwongera ubwinshi bwa insuline ikorwa n’impindura, bityo bigatuma havuka uturemangingo twa kanseri mu rwagashya.

Nyuma y’ubu bushakashatsi bwakorewe ku baturage ba Singapour, ishuri rya Minnesota, rizakomeza ubushakashatsi mu bihugu by’iburengera zuba bwa Aziya. Nubwo ngo iyi kansiri y’impindura itazwi cyane muri za kanseri zikaze, ariko iri muzica abantu besnhi ku isi, ku buryo mu bantu bayirwaye, nibura 5% aribo bashobora kuyirambana imyaka 5 gusa.

 

13 Comments

  • NIBYIZA KUTUGEZAHO AMAKURU NKAYA. ARIKO MUGE MUGERAGEZA GUSHAKA IMVUGO YUMVIKANA NEZA. URUGERO: UMUTWE W’IYINKURU. NTAMAHIRWE YOKURWARA ABAHO, HABAHO IBYAGO BYO KURWARA. MURAKOZE.

  • Ko muvuze insuline mugatuma ntekereza ko muri kuvuga “pancréas” ? Murebe neza niba pancreas ari urwagashya kuko njye nzi ko ari impindura.

  • ngiye kwinywera byeri rero singiye kwicwa na fanta!!!!

  • Ubwo se fanta kwaheri se?nanone n’amazi menshi ngo nikibazo.

  • Abarokore bapinze Yezu ngo yakoze divayi! None se gukora amazi cyangwa fanta byari bimunaniye? Mwimnywere ikizajyanana umuntu mw’ijuru sibyo kurya cg kunywa tuzajyanwayo nibyo twakoze! Ubuzima bwiza

  • Erega nta kiza cyo kuri iyi si. N’inzoga nazo ngo nimbi. Ese ubwo ikiza ni ikihe??

  • Yampayinka data nonese abantu turatungwa niki? kombona byose byabaye bibi, fanta nikibazo na bierre nayo nikibazo nonese dukore iki kombona biyoberanye nigeze kumva n’amata ngo nayo arayitera ndabona ishaka kudutegera mubiryoshye nka VIH.

  • mutubwire ingaruka za byeri kuko nazo tuzinywa ku bwinshi naho aba fanta ni igihano kuko uwiyima abarwa nk,uwiyahuye

  • AYA MAKURU NI MEZA KUKO UBUNDI “MULTINATIONALS” ZIKORA IYO BWABAGA NGO AMAKURU NKAYA ATAMENYEKANA….

    THANK U SO MUCH!

  • niba ari ibyo turapfuye ubwo rero ni ugushaka uko abakora icyo kinyobwa bagabanya ayo masukari bashiramo cg ababishoboye tukazivaho

  • NAGEZE AHO BENGERA FANTA MURI BRALIRWA KERA NKIGA MURI UNR (TWARI MU RUGENDOSHURI)NDEBA UBURYO BAVANGA IFU Y’IBARA N’ISUKARI KUGIRA NGO FANTA IBE UKO UYIBONA, MPITAMO KUYIVAHO BURUNDU. MUJYE MWIGURIRA IMBUTO MWIKORERE JUS NI BYO BIRUTA.

  • BYE BYE FANTA, HEHE NA FANTA, TOWA NYAKATSI, EHHHH NDIBUTSE KO BIER NAYO IHENZE. NZAJYA MWE IMWE TU.

  • nonese tuzabaho gute?fanta n’ikibazo inzoga n’ikibazo,amazi nayo ejo muzatubwira ngo atera cancer….gusa ibi byo simbyemrye kuko twese tuba twarapfuye.

Comments are closed.

en_USEnglish