Kunywa agahiye kenshi bishobora kongera ubushobozi bwo gutera inda
Abashakashatsi bo mu bitaro bya Kaminuza byitwa Massachusetts General Hospital muri Leta ya Boston muri USA, bamaze gukora ubushakashatsi ku bagabo 105 basanze abagabo banywa agahiye kenshi bagira amahirwe yo gutera inda kurusha abanywa gake ndetse no kurusha abanywa ikawa nyinshi.
Ku rundi ruhande basanze abagabo banywa ikawa ikaze kabiri ku munsi bo baba bafite ibyago byo kutabyara ku kigero cya bitatu bya kane.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’aba bahanga bwasanze abagabo bakunda kurya imboga rwatsi batagira intanga nyinshi bityo bikaba byatuma badatera inda mu buryo bworoshye.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo bafite abagore babyara hifashishijwe uburyo bwunganira abagore batabasha kubyara byitwa In Vitro Fertilization.
Abagabo 105 bahawe urutonde rw’ibibazo birimo inshuro banywa ikawa ku munsi ndetse no kumenya niba iyo barangije akazi banywa agahiye kenshi.
Nyuma yo gusesengura ibisubizo, basanze abagabo banywa agahiye kenshi bagira amahirwe angana na 57 ku ijana yo kugira intanga nyinshi n’ubushake bwo gutera akabariro bityo bakaba babasha gutera inda.
Ku rundi ruhande abagabo banywa agahiye gake bo bashobora gutera inda ku kigero cya 28 ku ijana.
Ku ruhare rw’ikawa, basanze abagabo bakunda ikawa nyinshi bo nta ntanga zifite ubuziranenge bagira bityo amahirwe yo gutera inda akaba ari ku kigero cya 19 ku ijana.
Aba bagabo akenshi ngo baba bafata ikawa ikaze ingana na 265 mg za caffeine ku munsi.
Ku rundi ruhande ariko, ikigo cya USA cyitwa The American Society for Reproductive Medicine giherutse gukora inama ngarukamwaka ku buzima myibarukiro yabereye Honolulu muri Hawaii isanga ibi bitashinjingirwaho ahubwo ko ibiro by’umugabo n’imyaka y’amavuko afite aribyo byarebwaho cyane.
Mailonline
UM– USEKE.RW