Digiqole ad

Kunyara ku buriri si ikosa rikwiye gushyira umwana ku nkeke

Kugira ikibazo cyo kutigenzura ku bwonko mu gihe cy’ijoro bikunze kuba ku bana bafite kuva ku myaka 5 (énurésie) ndetse bakageza ubwo banyara ku buriri, ngo ibi nta bwo ari ikibazo kidasanzwe. Inzobere yo mu mitaro byo muri Kaminuza y’ahitwa Alberta mu gihugu cya Canada, Dr Darcie Kiddoo avugako kunyara ku buriri kw’abana ari ibisanzwe.

Dr Darcie agira ati “Kunyara ku buriri ku mwana ufite imyaka 5 ni ibisanzwe”, Dr Darcie Kiddoo anasobanura ko abahungu aribo bakunda kugaragarwaho n’ako kabazo kurusha abakobwa.

Ubusanzwe kunyara ku buriri ku bana nta mpamvu ikomeye yaba ibitera. Dr Kiddoo akoresheje ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza, agaragaza ko kunyara ku buriri bishobora kuba ari ikibazo cyo mu muryango “un aspect génétique” akaba agira ati “ Kunyara ku buriri mu gihe cya nijoro ni ikibazo gikunze kugaragara ku bana bafite umwe mu babyeyi wakunze kurangwa n’icyo kibazo nawe akiri muto”.

Dr Darcie Kiddoo agira inama ababyeyi yo kudahungabanya abana babo mu gihe bafite iki kibazo cyo kunyara ku buriri. “Icy’ibanze ni ukwegera umwana ukamuhumuriza. Iki kibazo gishobora guhungabanya umwana akitera icyizere. Umwana agomba kumvishwa ko ntakibazo biteye igihe yanyaye ku buriri asinziriye. Bityo nta muntu ukwiye kumushyiraho ikosa, ni ikibazo gikemukana n’igihe”

Dr Darcie Kiddoo agira ababyeyi inama yo gukoresha umuti witwa “desmopressine” uyu muti utuma impyiko zigabanya ingano y’inkari zijya mu ruhago, aha akaba ari mu gihe iki kibazo ku mwana kirenze ikigero cy’imyaka isanzwe umwana ashobora kubikoramo.

Gusa ngo hari imiti imwe itagihabwa abana nko mu Ubufaransa (antidépresseurs tricycliques) bitewe n’ingarukambi zayo ku bana. Bityo ngo inama nziza ni ugukoresha ubushishozi bw’umubyeyi, akamenya kurinda umwana we ibinyobwa mbere yo kuryama.

Mu gihe umwana wawe anyara ku buriri buri munsi, ngo byaba byiza wegereye muganga umwana agasuzumwa niba nta  ndwara ibimutera.

Source:Umuganga.com

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • umubiri uko uwumenyereje niko ukora . uramutse ufite umwana ugira icyo kibazo wakwiha gahunda yo kujya umukangura nibura iminota icumi mbere yigihe ajya abikora kugeza we igihe azajya yibyutsa. byakira : ngenzi joseph

  • kunyara kugitanda ni ingeso kuko aba afite ubute niyompamvu abikemurira kugitanda iyo utamukubise arakomeza niyo anyoye nijoro aranyara!!!

Comments are closed.

en_USEnglish