Kuki umuhanzi asaba abafana kumanika amaboko?- Mani Martin
Benshi mu bahanzi nyarwanda bakunze kugaragara mu bitaramo basaba abafana guhaguruka cyangwa se kumanika amaboko mu gihe barimo kuririmba. Ibi rero kuri Mani Martin asanga ari ukurushya umufana kuko iyo yanezerewe yihagurutsa ku giti cye.
Maniraruta Martin umenyerewe cyane nka Mani Martin mu muziki, niwe muhanzi utegurira ibitaramo bye ahantu hakomeye kandi ntasabe ubufasha bw’amaboko abafana.
Ku ruhande rwe avuga ko iyo uri umuhanzi kandi wumva ko ubutumwa ufite ugomba gutanga ku baje kukureba witeguye kubutanga uko ushoboye nta mpamvu yo kwirirwa usaba amaboko.
Ibi yabitangarije Umuseke mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa gatandatu muri Mille Collines kitwa ‘Soirée des Amoureux’ ubwo umwe mu bahanzi yajyaga ku rubyiniro ‘stage’ agasaba abantu kumanika amaboko.
Yagize ati “Si ukubeshya sinjya numva impamvu umuhanzi asaba abafana kumanika amaboko. Ese uzi ute niba yaje atarushye? Wowe kora ibyo ugomba gukora nanezerwa arihagurutsa”.
Mani Martin ni umwe mu bahanzi bari bitabiriye icyo gitaramo cyagombaga kwitabirwa n’abandi bahanzi benshi nubwo bamwe batashoboye kuboneka.
Umutare Gaby nawe wari waje kuririmba, yanenze abahanzi bakunze gukoresha iryo turufu ryo kwisabira kwerekwa ko bashimishije abo barimo kuririmbira.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW