Kuki umufana amwaza umuhanzi kandi yishyuye aje kumureba? -Mc Tino
Kasirye Martin umunyamakuru, Mc, akaba n’umuhanzi wo mu itsinda rya TBB uzwi nka Mc Tino mu muziki yumva umufana adawiye kumwaza umuhanzi uri kuri ‘scene’ kuko atakoze ibyo umufana yari amutegerejeho. Ahubwo ngo yari akwiye kumushyigikira kugira ngo agere aho yifuza ko agera kuko aba yanishyuye ngo abimufashemo.
Mu cyumweru gishize hari akabari ko mu mujyi wa Kigali gaherutse kuberamo igitaramo bari bitabiriye nka TBB. Aba bahanzi ariko ntibyabahiriye kuko abafana bamwe barabamwaje (bavuga ngo buuuuuuuuuuu).
Byatumye MC Tino aterana amagambo n’abo bafana, hamwe agira ati “Ni gute abantu nkamwe mwishyuye ibyo kunywa byanyu nubwo mwinjiriye ubuntu mwadutuka? Iki gitaramo si irushanwa”.
Kuba ngo yarababwiye atyo, ni uko ubusanzwe kumwaza umuhanzi uri kuri stage asanzwe abizi mu irushanwa rya Guma Guma.
Kuko nibwo abahanzi baba bahanganye koko bishobora gutuma ab’undi bagutera kumwaza undi mu buryo gushaka kumutesha umutwe ngo yitware nabi.
Mc Tino yabwiye Umuseke ko kumwaza umuhanzi abibonamo ubwenge bucye kuko ngo umufana waje mu gitaramo yishyuye aba yaje ngo ashyigikire umuhanzi ataba yaje kumumwaza.
Ati “Ahandi hose mu bihugu duturanye usanga abafana bishimira buri muhanzi wese uri kuri stage. Ibiri hano mbibonamo imyumvire ikiri hasi kandi umuziki wacu uri gutera imbere”.
Tino avuga ko aho umuziki ugeze hasaba imbaraga nyinshi cyane z’abafana kugira ngo umuziki unarenge igihugu, ko mu gihe hatarimo gushyigikirwa abahanzi batazagera kure.
Abafana bamwe ariko bo bavuga ko batashyigikira umuhanzi babona atabaha icyo bari bamwitezemo. Aha ngo niho benshi bamwaza abahanzi bamwe babonye ko bababeshye ibyo bafitiye abafana babo.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW