Kuki Mani Martin yakoze indirimbo yise “Baby Gorilla”?
Maniraruta Martin umenyerewe cyane muri muzika nka Mani Martin ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda. Ngo ababazwa cyane no kuba Ingagi z’u Rwanda zitazi uburyo zikunzwe.
Ni mu ndirimbo yashyize hanze yise “Baby Gorilla” iri mu rurimi rw’ikinyarwanda ndetse n’icyongereza. Uyu muhanzi ubusanzwe nta kunze kumvikana mu ndirimbo z’inkundo.
Avuga ko icyatumye akora iyo ndirimbo ari bimwe mu bibazo yagiye abazwa n’abanyamahanga bagenda bahurira mu bitaramo bakamubaza ikintu kiri mu Rwanda cyatuma rusurwa.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Mani Martin yavuze ko yakoze indirimbo “Baby Gorilla” kubera ko ababazwa cyane no kuba Ingagi zitazi uburyo zikunzwe.
Yagize ati”Iyo ndirimbo irimo amagambo menshi buri muntu ashobora guhita yisobanurira. Kuko mvuga uburyo Ingagi z’u Rwanda iyaba zari zizi uko zikunzwe hari uko zakabaye nazo zibyishimira.
Ingagi iri muri zimwe mu nyamanswa zigira umutima mwiza n’ubwuzu mu gihe umuntu atazisagariye. Kenshi rero nahuraga n’abanyamahanga bakambaza nk’ikintu cyatuma baza mu Rwanda.
Nibwo nahisemo gukora iyo ndirimbo ngo nibanumva ubutumwa burimo bizatume bashaka kumenya icyo u Rwanda rurusha ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika”.
Mani martin akomeza avuga ko ari mu myiteguro yo kurangiza indirimbo yifuza ko zizaba ziri kuri album yifuza kuzashyira hanze mu ntangiriro z’ Ukwakira 2015.
Zimwe muri izo ndirimbo, hakazaba hariho indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Michael Ross n’indi arimo gukorana n’itsinda rya Urban Boys itari yarangira.
Umva iyo ndirimbo
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
4 Comments
Katabogama ayo s’amaco y’inda shaaa…
Mubalaka we! Amaco y’inda uyumvise mundirimbo cg muri article? ? Ibyo ni ubusutwa bwawe! Jyewe ingoma nayumvise nanayemeye iraceka bya hatari!go on My best Rwandan Artist! You are the only best one we have!
GAKIRE ubusutwa babaca nuwa kwibarutse ngo uremerere isi.
Aririmbira ingagi imurenze niyihe sha
kwibarutse we mwubahe ntumuzane mamatiku, naho ingagi yo nawe zose zirakurenze kuko zitazi gutikana nkawe! Cg ngo zigereranye abantu n’inyamaswa nk’uko ubikora!
Comments are closed.