Digiqole ad

Kuki Mako Nikoshwa atacyumvikana? Ese yarazimye?

Mako Nikoshwa, izina rizwi cyane muri muzika mu Rwanda. Ubu ariko ntabwo rigikomeye nko mu myaka ine cyangwa itanu ishize. Impamvu Mako Nikoshwa yabwiye Umuseke ko yayibonye.

Mako Nikoshwa

Mako Nikoshwa

Mako Nikoshwa yabwiye umunyamakuru wacu ko impamvu abantu batakimwumva cyane ari uko ngo atakimenyana n’abanyamakuru bakora ‘showbiz’ mu Rwanda.

Mako ati ” Nicyo ahanini gitumantacyumvikana, ntabwo nkimenyana nabo banyamakuru kuko haje abandi bashya benshi ntabwo tukimenyana rero.

Mako Nikoshwa avuga ko ngo agiye gushakisha ubucuti n’aba banyamakuru kugirango yongere agaruke mu ruhando rwa muzika.

Mako Nikoshwa yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Agaseko, Nkunda kuragira, Izuba riratse, Mariya Rose’, ndetse n’izindi nyinshi.

Nubwo abanyamakuru bagira uruhare runini mu kuzamura no kumenyekanisha abahanzi, bamwe mu bakunzi ba muzika nabo bemeza ko ibi bisaba ko umuhanzi aba yakoze kugirango anamenyekane.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish