Digiqole ad

Kuki hari abapasiteri batinya kubwiriza ku bwami bwo mu ijuru?

N’ubwo hariho ibitabo byinshi bivuga iby’urupfu nka Proof of Heaven cyihariye ibyumweru bigera kuri 27 ari icya mbere ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru “The New York Times”, na “90 Minutes in Heaven” cyagurishijweho ibigera kuri miliyoni 5, abanyeshuri na bamwe mu bapasiteri batangarije urubuga CNN Belief Blog ko amatorero adakunze kwigisha ku ijuru.

Bamwe mu bapasiteri ngo bajya babwiriza ku bwami bw’ijuru abandi nabo bakabitinya.
Bamwe mu bapasiteri ngo bajya babwiriza ku bwami bw’ijuru abandi nabo bakabitinya.

Abanyeshuri n’abanditsi bavuga ko itorero ridakunze kwigisha abantu iby’ijuru, bakibaza impamvu. Bamwe bavuga ko ijuru ritakivugwa mu mahugurwa, ubu abapasiteri bake bakaba ari bo bafata umwanya wo kubwiriza ku bijyanye n’ijuru.

Gary Scott Smith wanditse igitabo cyitwa Heaven in the American Imagination akaba n’umwarimu w’amateka mu ishuri rikuru rya Grove City College muri Pennsylvania yaravuze ati “Abantu bavuga ko bumva ijuru ku ncuro ya mbere iyo barimo gushyingura.”

Rev. John Price wanditse igitabo Revealing Heaven (Guhishura ijuru) atangaza ko kwigisha ijuru bitanga igisubizo ku kibazo cyibazwa n’abantu bose ku isi ngo: Iyo umuntu apfuye bigenda bite? Abantu bakomeje gupfa uhereye kera, abandi bakibaza bati “Mbese bajya he?’ ‘Ubu bari he?’ ‘Ibi nanjye bizambaho?”

Price avuga ko ibi bibazo abantu bibaza ku rupfu byafashije abantu, kandi n’abandi bafite ibibazo nk’ibi ntibakwiriye kubiceceka. Yakomeje agira ati “Nazengurutse amatorero nigisha iyi nsanganyamatsiko, kandi aho nigishirizaga habaga huzuye abantu ari uruvunganzoka. Bigaragara ko abantu bafite inyota y’iri jambo.”

Lisa Miller wahoze ashinzwe gutangaza inkuru zirebana n’amadini mu kinyamakuru The Washington Post we yagize ati “Ni ijambo rikomeye ku bapasiteri. Iyo wibanze ku magambo gusa, ushobora kumvikana nabi. Kandi iyo wihungije kubwiriza ku ijuru, uba uhunze ibibazo by’ingenzi muri tewolojiya.”

Ni kangahe wigisha abantu iby’ijuru? Ni ayahe magambo yo mu byanditswe byera wifashisha?

Source:Agakiza.org

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Twese twaremewe kuzajya mu ijuru ni ho tuzishima iteka.Abapfuye bizera ingabire y’imana n’ubucuti bwayo kandi batunganye koko babaho iteka ryose hamwe na Kristu, babaho basa n’Imana iteka ryose kuko bayibona “uko iri”(1yh3,2), imbonankubone(1kor13,12; Hish22,4)Ijuru ni iherezo n’inonosorwa ry’ibyifuzo bikomeye by’umuntu,imibereho yuje ihirwe rihebuje kandi ryuzuye. Kuba mu ijuru ni ukubana na kristu(Yh14,3, Fil1,23)Umageze mu ijuru nta kindi yifuza nta kindi ararikira kuko aba afite byose, ijuru ni umusozo w’ibyifuzobyose by’abantu, Ijuru ni igihembo , ni ingororano y’abakurikije inyigisho za Yezu.

    • Augustin ntabwo twese twaremewe kujya mu nta nubwo abantu bose bazajya mu ijuru keretse abakora iby’Imana ishaka.Ibihe se?gusura impfubyi n’abapfakazi no kwirinda kwanduzwa n’iby’isi.Yakobo1:27. Iki cyo kwirinda kwanduzwa kirakomeye kuko ni ho ruzingiye bitewe nuko abantu benshi bibera mu by’isi bishira aho gushaka ibizahoraho(ubugingo buhoraho).Abatigisha iby’ijuru bose ni abanyabinyoma kuko ijuru ni intebe y’Imana kandi tuzaha imyaka 1000 turi muri reception hamwe na Data wa twese.Hanyuma tugaruke ku isi izaba yarahindutse paradizo.Impamvu batigisha ijuru ni uko bizeza abantu ibitangaza by’ibinezeza byo ku isi.Ntawavuga ijuru kandi misiyo ye arukovoma mo abantu agafaranga.Ijuru ririho kandi uwizera wese Yesu by’ukuri azaribona.

      • claver ariko augustin wamwumvishe nabi! icyo yashakaga kuvuga ni uko mu migambi y’Imana nta muntu n’umwe yaremeye kujya mu muriro utazima nk’uko bivugwa ahubwo kuko Imana ari urukundo twese yaturemeye kuzabana nayo ubuziraherezo!ariko muntu wokamwe n’ingeso mbi yiyatse urwo rukundo ntagereranywa maze yishyira mu kibi! ni yo mpamvu nujya mu muriro utazarenganya Imana kuko yo ikurema yakuremeye kuba intungane no gukora ugushaka kwayo wowe wihitiramo inzira zawe mbi! ubwo rero uba wiciriye urubanza wowe ubwawe bityo ugatenguha umuremyi wawe utarahwemye kukwifuriza ibyiza!

  • Intambwe ya mbere yo kujya mu ijuru ni ukwimenyaho ibyaha, kubyatura ukabisabira imbabazi no kubyihana ukabireka ukizera Yesu nk’umwami n’umukiza kandi ukemera kuyoborwa nawe akazakugeza mu ijuru.Abakozi ba Satani rero bayobya abantu babakundisha isi cyane kandi bakabarekera mu mwijima w’ibyaha kuko bo icyo bagamije ari ubutunzi bw’iyi si!Ariko Yohana yaranditse ngo umuntu nakunda iby’isi gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we(1 Yohana 2:15).Ikindi ni uko udafite ubugingo buhoraho muri we ntashobora kwigisha ijuru kuko nawe ntaryo afite, nibo Paul yanditseho mu rwandiko yandikiye abafilipi ati “Abo ni abanzi b’umusaraba wa Kristu,biratana ibiteye ishozi byabo, Imana yabo ni inda”(Philippians 3:18-20).

Comments are closed.

en_USEnglish