Digiqole ad

Kuki Dream Boys na Tom Close batazitabira igitaramo cya Christopher?

14 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel nibwo hateganyijwe igitaramo cy’umuhanzi Christopher yise ‘Agatima Concert’ ku munsi benshi bita uw’abakundana “Saint Valentin” . Gusa muri icyo gitaramo itsinda rya Dream Boys na Tom Close bakaba batazakibonekamo biri mu byatumye benshi bibaza impamvu y’uko kutazagaragara kw’abo bahanzi.

Dream Boys itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nak TMC/Photo facebook
Dream Boys itsinda rigizwe na Nemeye Platini na Mujyanama Claude uzwi nak TMC/Photo facebook

Ni ubwa mbere nk’abahanzi bari muri Label ya Kina Music hari bamwe batazagaragara mu gitaramo cy’undi muhanzi mugenzi wabo nawe ubarizwa muri iyo lebel.

Ibi byose bikaza bikurikira inkuru yavugwaga mu minsi ishize ko itsinda rya Dream Boys rishobora kuba rishaka kuva muri Kina Music rikerekeza muri Touch Records. Bamwe bakaba bahamyaga ko byaba ariyo ntandaro yo kutazitabira igitaramo cya Christopher.

Mu kiganiro na Mujyanama Claude uzwi nka TMC wo mu itsinda rya Dream Boys, yatangarije Umuseke ko ibyo bivugwa ntaho bihuriye no kuba batazitabira ‘Agatima Concert’ ya Christopher.

Ati “Oyaaaa!!!ibyo bivugwa hanze sinzi aho byaba bituruka pee!! Gusa nanone ntabwo wabuza abantu kuvuga ibyo bashaka kuko ntabwo dutekereza kimwe twese.

Impamvu tutazitabira igitaramo cya Christopher, Ni uko natwe turi mu myiteguro yo kumurika album yacu ku itariki ya 28 Werurwe 2015.

Bityo akaba ariyo mpamvu turi mu myiteguro ndetse no mu zindi gahunda zizafasha igitaramo cyacu kugenda neza.

Ejo bundi twari muri launch ya Tom Close muri Serena Hotel, guhita dukurikizaho iya Christopher nibaza ko ubwo iyacu byazagorana cyane kuyumvisha abantu. Ubu turimo gutegura ibintu bishya tuzabereka mu yacu”.

Nyuma yo gutangaza ko nta kibazo itsinda rya Dream Boys rifitanye na Kina Music, Tom Close yakomeje ashimangira ko ari gahunda nka label bihaye nta kindi kibazo kiri inyuma.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rega kina music mwigize nka group nimwitonde ubona haraho bagitumirwa umwe agiye agendana na bose sibyiza mukore umuziki mutagendeye kumarangamutima ya label..knoowless yarabataye kure azi ubwengeee

    • Muribeshya, gukorera hamwe ni byiza

  • ahahahahahaha ubwose knowless nikiyakoze cyatumye abasiga gusa ubwonubuswa bwokutitabira igitaramo cyundimwana

Comments are closed.

en_USEnglish