Digiqole ad

“Kujya mu kabari si icyaha, icyaha n’icyo ugakoreramo”- T.Bosebabireba

 “Kujya mu kabari si icyaha, icyaha n’icyo ugakoreramo”- T.Bosebabireba

Bashakaga no kumwihera icyo kunywa ahubwo akabatunga micro ngo baririmbe

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Uwiringiyimana Théogene umenyerewe cyane ku izina rya ‘Bosebabireba’ yakuye ku ndirimbo ye yakunzwe cyane, avuga ko kujya mu kabari gacuruzwamo inzoga cyangwa kukaririmbamo atari icyaha ahubwo icyaha ari icyo uhakoreramo.

Byari umunezero udasanzwe ku bantu bari bitabiriye icyo gitaramo
Byari umunezero udasanzwe ku bantu bari bitabiriye icyo gitaramo

Ibi yabitangaje nyuma yo kwitabira igitaramo cya Senderi International Hit cyo kumurika album ye ya gatatu yise ‘Tekana’ yakoreye mu kabari kitwa ‘Senderi Night’ gaherereye i Nyamirambo kuri Cosmos.

Benshi mu bitabiriye icyo gitaramo, ntabwo biyumvishaga ko Theo ashobora kuza ku rubyiniro. Ahubwo bumvaga ko ari amayeri ya Senderi yo gushaka ko abantu baza ari benshi.

Icyo gitaramo kitabiriwe n’abahanzi benshi bakomeye bo mu Rwanda, cyaje kugera aho kiratangira. Uko gahunda zari zateguwe n’uburyo abahanzi bari buze gukurikirana ku rubyiniro ‘stage’ byarakozwe.

Ubwo Bosebabireba Theo yazaga ku rubyiniro, yakirijwe amashyi menshi ndetse n’uruvange rw’induru bavuga izina rye banaririmba zimwe mu ndirimbo ze.

Nyuma y’icyo gitaramo cyaje no kurangira gitinze, Théo Bosebabireba yatangarije Umuseke ko ibyo yakoze nta cyaha abibonamo n’ubwo atari anafite amakuru nyayo y’aho igitaramo kizabera.

Yagize ati “Kuba naririmbiye mu kabari nta cyaha mbona nakoze. Kuko nta n’umuntu n’umwe utakajyamo uretse ko bajyanwamo n’ibintu bitandukanye.

Senderi ntiyigeze ambwira neza ahantu azamurikira album ye. Nk’umuhanzi dukorana bya hafi, nabonye anjyanye mu kabari numva ko ariko yabiteguye nta kundi.

Gusa mu by’ukuri iyo abimbwira mbere ko ari mu kabari najyaga kwanga kuza ariko ntanze kuririmba kandi namaze kuhagera”.

Uyu muhanzi wagiye avugwaho ko ashobora kuba anafata ku nzoga yengetse, yakomeje avuga ko n’idini asengeramo rya ADEPR ritabifata nko gutandukira kuba yararirimbye mu kabari. Ahubwo ko ari ibintu bibaho kandi bisaba gutekereza kure  mu gihe uhuye n’ikintu nk’icyo.

Bashakaga no kumwihera icyo kunywa ahubwo akabatunga micro ngo baririmbe
Bashakaga no kumwihera icyo kunywa ahubwo akabatunga micro ngo baririmbe

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Noneho ntabikira

  • Ndumva ntakibazo kubwiriza ubutumwa bwiza singombwa mu rusengero gusa.

  • Ndakwemeye uri umuntu w’umugabo usibye ko n’ubundi byagiye bihinduka kubera impamvu zitazwi kugeza ubu, na Yesu yatumye intumwa n’abigishwa kujya gushaka intama zazimiye kuko yari azi neza ko arizo zikeneye kwitabwaho cyane kurusha izamaze kugera mu rugo kandi ko zari hirya iyo kure mu tubari n’ahandi hameze gutyo. Niba abantu bavuga ko bafite umutwaro wo kugeza ubutumwa bwiza ku babukeneye bakwiye kubasanga aho bari. Erega n’ubundi agakiza k’umuntu kaba mu mutima we daweya!! Hari utajya hariya ariko agakora amahano yaburirwa izina!!

    • NONESE INTAMA YAZIMIYE IJYA GUSHAKA IZINDI NAZO ZAZIMIYE?????

  • ariko uyumugabo ndamwemera cyane ubu ADPR iraje imuhagarike Nkumu police uhagarika imodoka ahhahhah

Comments are closed.

en_USEnglish