Digiqole ad

Kugira urukundo, gusenga no kubaha nibyo Knowless asaba urubyiruko

Knowless Butera, umuhanzikazi umaze kugira izina rikomeye muri muzika nyarwanda, asanga bimwe mu bintu bishobora gufasha urubyiruko rw’iki gihe gukura neza ari uko rwagira urukundo, rugasenga ndetse rukanagira ikinyabupfura (kubaha).

Knowless avuga ko urubyiruko rukwiye kurangwa no kubaha
Knowless avuga ko urubyiruko rukwiye kurangwa no kubaha

Nk’uko uyu muhanzikazi abitangaza, avuga ko mu gihe u Rwanda ruzaba rufite urubyiruko rwinshi rurangwa n’urukundo nta hantu na hamwe hashobora kuzongera guturuka amacakubiri.

Knowless yabwiye Isango Star ko ejo heza h’u Rwanda hazubakwa n’urubyiruko ariko rufite urukundo no kubaha.

Ati  “Ikintu mbona urubyiruko rukwiye kwitaho cyane muri iki gihe, ni uko rwarangwa n’urukundo, gusenga ndetse no kugira ikinyabupfura. Bityo nibwo ejo n’ejo bundi u Rwanda uzasanga rufite abantu benshi kandi bahurije ku mugambi umwe wo kubaka igihugu”.

Knowless akomeza avuga ko ku ruhande rwe nk’umuhanzi yumva hari byinshi agomba kuba yazakora mu buryo kurushaho gukangurira urubyiruko kureba ikintu cyaruteza imbere.

Uyu muhanzi aheruka muri Kenya aho yakoreye amashusho y’inzidirimbo ze ebyiri  yatanzeho ibihumbi 5000$ by’amadorali (ari hafi ya miliyoni 4 mu manyarwanda).

Umuziki umaze kuba kimwe mu byo urubyiruko rushobora gukora rukiteza imbere nk’uko ubu utunze bamwe mu rubyiruko n’imiryango yabo.

Joel Rutganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • oh!!nukosha sweet knowless ibyo uvuze urubyiruko rubikurikije ntako byaba bisa.

  • nuko sha knowless uvuze utuntu tw’ubwenge pee

Comments are closed.

en_USEnglish