Kudafashanya si ubukene ni imyumvire- Rucyahana
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro uburyo buzwi nka Corporate Social Responsibility( CSR) ubu bukaba ari uburyo ibigo bya Leta cyangwa ibyigenga bikoresha mu gufasha abaturage kutagerwaho n’ingaruka mbi z’ibikorwa byabyo, Musenyeli John Rucyahana yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko gufashanya ari inshingano zabo, ko abanyamahanga atari bo bagomba kubibakorera.
Komiseri mukuru wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge akaba n’umuhuzabikorwa by’uyu muryango, CSR, Bishop John Rucyahana asanga Abanyarwanda bakwiriye kumva ko gufashanya ari inshingano zabo aho kumva ko abanyamahanga aribo bagomba gufata iya mbere mu kubafasha.
Kuri we ngo kuba Abanyarwanda badafashanya ntibiterwa n’uko bakennye ahubwo ngo ni imyumvire yabo y’uko ubufasha bugaragara ari ubutanzwe n’abanyamahanga.
Ati “Kuba hari abadafasha bagenzi babo si uko babuze ibyo batanga ahubwo usanga hari imyumvire y’uko ubufasha bwose bugomba guturuka mu banyamahanga cyane cyane abazungu.”
Bishop John Rucyahana avuga ko uyu muryango ugamije gushima abakoze neza ndetse no kubishishikariza abatarabikora.
Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Mugabe Robert yavuze ko uyu muryango ugamije kuzagena uburyo ibigo bikora ibikorwa byo gufasha abaturage bagezweho n’ingaruka z’ibikorwa byabyo mu buryo buzwi kandi bwagirira abaturage akamaro karambye.
Ati “Ibigo bikorera mu Rwanda bikwiye kugira ubushake mu kugaragaza ibyo bikorwa, uyu ukaba umuco wo kujya dufasha nta marangamutima, tuzajya tureba niba hari umusaruro byasigiye umuturage ndetse hazaba hari n’ikipe igenzura igizwe n’inararibonye z’inyangamugayo muri aka kazi”
Kuva ubukangurambaga kuri uyu muryango bwatangira, ngo ibigo bigera kuri 19 bimaze kwiyandikisha kandi ngo n’ibindi bizagenda biza gahoro gahoro.
Kubera ko hari ibigo byo mu Rwanda byatangaga ubufasha bujyanye n’iyi gahunda ya CSR ariko ntibimenyekane ngo bibishimirwe, iyi gahunda izatuma habaho guhuza za gahunda z’ibi bigo kandi bibishimirwe.
Uyu muryango ugamije gukangurira ibigo gufasha abaturage mu buryo bubafitiye akamaro, kuzamura ubufatanye hagati yabyo ndetse no gushima ibitanga ubwo bufasha no gushishikariza ibindi kubikora.
Corporate Social Responsibility ni uburyo busanzwe bukoreshwa ku Isi hose aho ibigo bifata inshingano zo kurinda abaturage batuye mu duce bikoreramo kugerarwaho n’ingaruka mbi z’ibikorwa by’ibyo bigo.
Izi ngaruka zishobora guterwa no kwangiza ibidukikije cyangwa se gukoresha abakozi imirimo yangiza ubuzima bwabo.
Ibigo kandi byirinda gukoresha abana, abagore batwite cyangwa kutishyurira ubwishingizi bw’ubuzima abakozi babyo.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
union fait la force uwo ni mugani w’abafaransa mugihe tudafite umuco wo gufatanya ntabwo dushobora gutera imbere kandi byazakurura amakimbirane adashira, dufatanye maze murebe ko igihugu cyacu kidatera imbere muburyo bwihuse.
“Izi ngaruka zishobora guterwa…. gukoresha abakozi imirimo yangiza ubuzima bwabo.”
Ibi ko bikorwa kenshi nubwo habasha kuba harimo ubutamenya bw’abakoresha,muzadufasha mute?
Eg: kurwara amaso kubera computers zitari protected and serviced…imigongo kubera intebe…
abadufasha baba bafite ibindi badushakaho kandi iyo babibuze usanga batwandagaza maze ya kunga yabo bakayijyana. nimureke twigire kandi twiteguye ko tuzigeza heza
nibyo rwose , kudafashanya, kudatabarana n’imyumvire si ubukene, biragaragara cyane ko abantu bahitamo kwibera ba nyamwigendaho kandi si umuco ubundi w’abanyarwanda, gutahiriza umugozi umwe gutabarana gufashanya , nizo nkingi z’iterambere ry’umunyarwanda, ariko kandi ntikarambirize kugufashwa ahubwo burya waharanira gufasha kuruta kumva burigihe wafashwa
Comments are closed.