Digiqole ad

Ku bushake bwe Tubanambazi wari ukuriye inkambi ya Nakivara yatahutse

Tubanambazi Danat wari wari umukuru w’inkambi ya Nakivari mu gihugu cya Uganda yatahutse kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Kamena 2012, ubwo yageraga i Kigali akaba yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru amaze kwakirwa n’abayobozi ba Minisiteri ifite mu nshingano impunzi n’ibiza MIDIMAR.

Tubanambazi Danat watahutse ku bushake
Tubanambazi Danat watahutse ku bushake

Mu masaha ya saa 11h00 i Kigali nibwo Tubanambazi uvuga ko yitwaga Perezida w’inkambi ya Nakivari, yari asesekaye mu Rwanda.Uyu mugabo uvuga ko yari  yahunze u Rwanda mu mwaka wa 2010 ubwo yari umukozi mu karere ka Rubavu. Ataha akaba yakiriwe na Rwahama Jean Claude, ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR.

Tubanambazi uri mu kigero cy’imyaka 45 yatangarije abanyamakuru ko icyatumye atahuka ari uko hari ibyo atumvikanagaho na bamwe mu bakorera udutsiko tuvuga ko tuzatera u Rwanda.

Utu dutsiko turimo akazafatanya n’umutwe wa FDLR n’agatsiko kavuga ko gakorera umwami Kigeli V, ngo tukaba tubuza Abanyarwanda gutahuka mu gihugu cyabo tubabeshya ko mu Rwanda bica umuntu wese utashye.

Imibare itangazwa na Tubanambazi ku mpunzi ziba mu nkambi ya Nakivara yayoboraga ngo ubu hari abasaga 11 000.

Muri rusange Abanyarwanda bakiri mu gihugu cya Uganda mu nkambi zitandukanye bagera ku 12 000. Rahama Jean Claude yatangarije abanyamakuru ko kuba Tubanambazi atashye nta mpamvu za politiki zibyihishe inyuma, kandi ngo azakirwa nk’abandi Banyarwanda bose.

Rwahama Jean Claude yagize ati: “Tubanambazi yatashye ku bushake bwe, afashwa kugera mu Rwanda nk’uko bisanzwe bikorwa”.  Rwahama ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR yakomeje agira ati: “Tubanambazi bibaye ngombwa yazagira uruhare mu gushishikariza izindi mpunzi yari akuriye gutahuka”.

Ku bijyanye n’amakimbirane Tubanambazi  avuga ko yagiranye n’abakozi b’Akarere ka Rubavu bakoranaga bikamuvuramo no guhunga, Rwahama Jean Claude yavuze ko inzego zibishinzwe arizo zizagikurikirana.

Ugendeye ku mvugo ya Tubanambazi Donat, mu nkambi ya Nakivara habamo ibikorwa bikabije by’urugomo. Tubanambazi akaba atangaza ko hari Umunyarwanda w’impunzi wahiciwe ku buryo budasobanutse. Mu bushishozi bwa Tubanambazi ngo yasanze kuba atumvikanaga n’udutsiko twemeza impunzi ko mu Rwanda bica impunzi zitahuka, byari kumuviramo urupfu bityo ahitamo gutaha.

Tubanambazi wayoboraga inkambi ya Nkivara yagize ati: “ Sinavugaga rumwe n’abavuga ko mu Rwanda bica kuko nari mfite amakuru. Hari udutsiko twagiye tuvuga ko nkorana na Leta y’u Rwanda mbona bazanyica, mpitamo kuza mu gihugu cyanjye kuko ikibazo nari ngifitanye n’abantu bake ku giti cyabo, si Abanyarwanda bose cyangwa igihugu”.

Tubanambazi wari wahunze mu 2010 yagiriwe icyizere n’impunzi nk’uko abivuga ngo kuko yari ahunze vuba akaba yari afite amakuru ahagije ku gihugu. Ibi byatumye atorerwa kuyobora inkambi ya Nakivara muri Uganda, akaba yayoboraga Abanyarwanda, Abasomari n’izindi mpunzi zitandukanye ziri mu nkambi ya Nakivara.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

30 Comments

  • Uyu ntacyo yari yarahunze ahubwo yari afite ibimugenza.

  • nonese niki cyamubwiyeko abo yahunze batakimugiriye nabi?uyu ni umuhezanguni niba atabeshya nibyo yari agamije si uguhunga,cga se ntiyigeze ayobora iyo nkambi ni ukugirango tumwemere tumuhe ibyo akora yakopeye Rwigema

  • Ubundi se wa mugani ibibazo byo muri Rubavu nibyo byamuteye guhunga igihugu nkaho Rubavu ari urwanda rwose, uyu ni non composé.

  • Yeweeeee, uyu mugabo wahunze 2010, none ngo arahungutse!ngo ahungutse kubwo gutinya udutsiko tuba munkambi, ahaa! naze tumuhaye karibu.

  • Uyu mugabo ni umubeshyi. Vuga ko ubutumwa wari ushinzwe burangiye woye gushuka rubanda!

  • HAAAAAA UBU BAKIBESHYE UMWANYA UBUNDI SE KYAHUNZE IBIKI HAAAAAA EJO UZUNVA BAGIKASE IFUNI NGO POOOOOO IKI……. REKA ABAFITE IBIBAZO BAHUNGE NAHO WOWE URUGIHONE GUSA UBU SE IBIHUMBI12000 BYOSE BYARABESHYWE NGO FDRL NGO UMWAMI KIGERI IBYO NIBYO BAGUCUZEMO NGO UBIVUGE ESE FDRL IHURIYEHE NUMWAMI KIGELI NA KAMPALA HAAAAAA

  • 2010-2012??? Ubwo se yari yarahunze iki? cyangwa yari ku kazi shaaaaa! Ntimukatubeshye. Ese ko avuga ko atashye kubushake bwe, kubushabwabo !!Hari abataha ku bushake bw’abandi??? Nadusubanurire neza sha

    • kiradodora, uno mudabo numugande sha!!! reba uko asa!! asa babagande pe!!!! ari mukazi!! afite ibyo ashaka kugeraho!

  • None se ko Rwahama avuga ko uyu yatahutse nta mpamvu za politike zibirinyuma, hari abatahuka hari imvo za politike zibyihishe inyuma? Niba bahari kandi nta banga ni bande?

    • good question!!!

      • Dore ni uku abantu bichristophora (Bivamo), ubwo se icyo batvuze ni iki!!!

    • @kago urumuntu wumugabo, gusa yaba niba uri umunyamakuru komerezaho naho niba utariwe shaka uko waba we kuko ndabona ubisobanukiwe

  • Politic si ikintu, wasanga yaribye umutungo wa rubanda none bagiye kongera kumugororera k’imisoro y’abanyarwanda. Nti mukatugire ibitambambuga ngo mukabye, uretse ko namwe muba mutiretse

  • mbega umugabo wigicucu! Rwigema wa kabiri!!!uhunga ntawe wongoreye ngo mujyane! reka no guhamagara abo utazi uko bagiye!!!

  • Nibamwihere akazi disi we.

  • Abantu bazi no kwiteganyiriza!!! We ndabona yiteguye to 1930!!! ntibazirirwa bajya kumwogoshesha.

  • Dushimire Imana kuba yarashyizeho u Rwanda rwa none, Icyingenzi n’uko atashye kandi akaba asize ashenye ubuyobozi bw’inkambi. Msg iratambutse ahubwo byaba byiza n’abandi baje.Impunzi za none zogira amahirwe zingingirwa gutaha aho cyera byavugagwa ko igihugu cyuzuye ngo kimeze nk’ikirahure cyuzuye amazi ngo wongeyeho yameneka. Ubu umuntu aratahuka agahabwa microphone agatanga ibiganiro akayobora intinti shaaaa! Yewe Ubuyobozi bwo mu Rwanda Bwaturutse ku Mana koko. Niba ushaka kumenya ko ntabeheshya isomere ibyanditswe byera uhereye ku nama Intumwa Pawulo yagire Abanyaroma mu gice cyaho cya 13.

  • Ni Tubanambazi koko. Izina niryo muntu ushobora kuba hari ibyo wagenzuraga muri iyo nkambi. Nizere ko ugarukanye inkuru z’ imvaho.

  • Uwo mugabo Donat ndamuzi mu karere ka rubavu ni byiza kuba atahutse ariko rero n’umuhemu n’umwambuzi ukomeye cyane kuko ibyo avuga ngo amakimbirane yagiranye n’akarere ka Rubavu niwe wabiteye kubera kutaba inyangamugayo mubyo ashijwe, mbere yuko anjya gukora mu karere ka Rubavu yakoranga kuri paruwasi ya Stella Maris(aruwase gisenyi) aho yari secretaire comptable yahavuye yibye paruwasi ibihumbi 300 000 bityo bimuviramo kwirukanwa, nibyo yagiye gukora mu karere karubavu aho umwanya yabonye bitaciye mu nzira nyayo(ndavuga ko yari yatanze ruswa) ubwo naho ntabwo naho ntabwo yigize agira imyifatire myiza habe na gato kuko yakomeje guteranya abayobizi ndetse mbere gato yuko yirukanwa mu kazi yahavuye yibye abakozi b’akarere machine ya lap top, bityo abonye ko azakurikiranwa n’amategeka bikaba byamuviramo gufungwa nibwo yahise ahunga igihungu ajya muri Uganda y’iyinta impunzi kandi ubwo yarahunze amakosa yarasinze akoze! Nguko ibyuwo mugambo, njye ndamuzi kuko twaranakoranye cyane!

    • Uravuga ibyo utazi.Ese ruswa yari yatanze ni amafaranga angahe ? yayahaye nde ? uwagombaga kubona uwo mwanya bakawumwima ni inde ? Gusa wasanga uri mubamuteye guhunga kuko abanyarwanda turabazi nti muri beza. Iby’iyo lap top uvuga bizwi neza ko ari umugambi wari wamucuriwe kuko natwe turamuzi twarakoranye cyane kandi uwro rubanza yararutsinze mu nkiko keretse niba ari wowe wasimbuye inkiko. Abo uvuga yambuye se ushaka kubabera avocat cyangwa bakugize umuvugizi wabo. ibya paruwasi uvuga uzabirekere inkiko ubwo ba padiri nibamurega azaburana natsindwa abihanirwe. Tuve mu matiku. Niba kandi ubabajwe n’uko yatashye wowe uhunge

  • UYU musenzi arabeshya ahubwuo yiriranwaga n,inyenzi zavaga i Kampala harimo niyahoze muli Fdlr yitwa Mutarambirwa Elie hamwe na Placide.Yakoreraga u Rda none mission irarangiye.Uzapfa nabi!!!

  • sha ibyo muvuze murabizi?ibyo yasize yibye birashize reka agaruke yibe ibindi.

    • uyu ni umusambo ahubwo bamwitege! Aho akoze hose ahava yibye!!

  • mureke uwo mu type yitekere imitwe nsigaye mbona hano hashoborwa n’abanyamitwe nuko jye byanananiye.

  • Ngo yahunze muri 2010? None se ibyo bamubwiraga bamubeshya ngo iyo utashye barakwica….. mu myaka ibiri (yenda itanuzuye)amaze agiye niho atari azi ukuri ku Rwanda??? Noooooon!

  • Uyu mugabo yibishya njyewe umukuru winkambi
    ndamuzi. ahubwo aricyo ashaka.

  • Bazibeshe mbongere bamuhe akazi bazaba bareba ibyo azabakorera, noneho aziba maze aceho agende avuga ngo nta mahoro ahubwo n’ibicanyi gusa bibera mu rwanda. Benga agatype kiminyamitwe, ariko Mana we uwakanyegereza tukavugana amaso ku maso maze ngo hasomere!

    • Kura amatiku aho ngaho

  • Icyo mfa n’abanyarwanda ni uko mutanyurwa. Niba ari n’umunyamakosa nk’uko mubivuga wenda yarahindutse

  • arko mwe murintumv kwel guter comentair nkizo zirumvikana?toa urofa mwee fara!!

Comments are closed.

en_USEnglish