Digiqole ad

Kubura ibitotsi ndetse no gusinzira bidahagije ni bimwe mu bishobora kwangiza ubuzim

Gusinzira ni kimwe mu bintu by’ingenzi bifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze no kugubwa neza k’umubiri . Kandi no kutabona ibitotsi, kudasinzira bihagije ngo na byo ni bimwe mu bituma umubiri ubura amahoro, nyirawo agahora afite umunaniro udashira ndetse bikaba byanaba intandaro yo kudatunganya akazi ke neza cyangwa guhora ari umunyantege nke.

Urubuga http://www.msnbc.msn.com  ruvuga ko abantu benshi batabyitaho ariko kandi ngo mu gihe hatabayeho gusinzira neza ndetse bihagije  ari bwo usanga abantu barangwa n’umunaniro batazi inkomoko yawo, ubunebwe n’intege nkeya muri rusange. Ibi ngo bikaba bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu. Ariko ngo hari uburyo bushobora gukoreshwa kugira ngo  umuntu abone ibitotsi, asinzire neza ndetse  hanirindwe izo ngaruka zose zishobora guterwa no kudasinzira neza bikaba byagwa umubiri nabi.

Ngo niba ushaka gusinzira neza  rero irinde ibinyobwa n’ibiribwa  bimwe na bimwe. Aha haravugwa ibinyobwa birimo alcool, caffeine na nicotine.  Kwirinda bene ibyo  binyobwa   biri mu byongera amahirwe yo kubona ibitotsi kuko ngo nicotine ituma umuvuduko w’amaraso wiyongera bikabuza umubiri kugubwa neza no kwisanzura. Aha rero ngo bigatuma kubona ibitotsi bigorana ndetse no kwirinda gufata ibirimo  caffeine cyane cyane  mumasaha ya nyuma ya saa sita. Aha havugwa ikawa, icyayi, chocolate na colas  kuko ngo bitinda mu mubiri ku buryo ingaruka zayo zishobora kumara amasaha ari hagati y’atanu n’umunani bikaba byaza kubangamira umubiri mu gihe ushaka kuryama ntube wabona ibitotsi mu buryo bworoshye  cyangwa wanabibona ukaza gukanguka unaniwe.

Naho ku bijyanye n’ibiribwa ngo irinde kurya ukarenza urugero igihe wegereje amasaha yo kuryama kuko ngo na byo bishobora gutuma umubiri  unanirwa ntiwisanzure hanyuma kubona ibitotsi bikagorana. Aha ngo hakwiye kwirindwa cyane cyane  inyama n’ibindi bizikomokaho,  hakirindwa  ibiryo bishyushye cyane   kuko ngo iyo uryamye  wafashe kuri ibi biribwa bituma umutima utera cyane bikabangamira gusinzira neza cyangwa se bikaba byanatuma ubura ibitotsi.

Burya kandi ngo icyumbi ugiye kuryamamo na cyo kigira uruhare runini mu kubona ibitotsi no gusinzira neza. Mu gihe rero  ushaka kuryama kandi  ukabona ibitotsi vuba  ndetse ukanasinzira neza, ngo burya banza ucunge niba icyumba ugiye kuryamamo gisukuye neza, kidasize irange rimurika cyane, reba ko nta rumuri rushobora kugeramo ( kijimye ) kandi gifite umutuzo. Ndetse no kureba ko hatarimo igipimo cy’ubushyuhe butarenze urugero ni ukuvuga  hadakonje cyane   kandi hatanashyushye cyane;  mbega hari mu kigero kiringaniye kuko ari byo bituma umubiri ugubwa neza. Irinde  kandi   kurebera mudasobwa mu buriri ndetse ngo niba unatunze televiziyo mu cyumba cyawe irinde kuyatsa igihe wageze ku buriri, kuko ngo na byo biri mu byabangamira kubona ibitotsi vuba no  gusinzira neza . Wigira ikindi kintu icyo ari cyo cyose ukorera mu cyumba wageneye kuryamamo uretse nyine kuryama gusa.

Mu gihe ugeze ku buriri kandi irinde gutekereza ibintu bibabaje cyangwa se ibitakugendekeye neza uwo munsi  kuko ngo bishobora kugutesha umutwe ugeze ku buriri bikaba byatuma utabona ibitotsi vuba wanabibona ntube wasinzira neza. Niba wumva hari ibintu ushaka gutekerezaho no gushaka impamvu yabyo ngo ni byiza ko ubanza ugafata umwanya witonze mbere y’uko uryama, hanyuma wamara kubifatira umwanzuro no gutuza ukabona kwinjira mu buriri bwawe wishyize mu mutwe ko ugiye gusinzira gusa. Ikindi kandi ngo igihe ubonye umaze  hagati y’iminota 5 n’ 10 utarabona ibitotsi ngo hita ubyuka ujye mu kindi cyumba ufate agatabo gashimishije usome, urebe amafoto  cyangwa se unatekereze ku bihe byiza wagize mu buzima bwawe hanyuma niwumva ibitotsi bije uhite usubira mu cyumba cyawe uryame.

Uru rubuga runavuga kandi ko ari byiza kumenyereza umubiri amasaha yo kuryamiraho ntihabeho guhinduranya amasaha yo kuryama cyangwa se kwiyima kudasinzira. Ibi n’ibindi twababwiye hejuru ni ibigufasha kubona ibitotsi vuba igihe ugeze ku buriri ndetse wanabibona bikagufasha gusinzira neza ari byo birinda guhorana umunaniro udashira, ubunebwe n’intege nke muri rusange,  bityo bigafasha umubiri kugubwa neza  no guhorana amafu ndetse na nyirawo agakomeza imirimo ye ya buri munsi nta mbogamizi.

Tubikesha urubuga
Umuganga.com

4 Comments

  • uyu muganga rwose uvuze ibintu biribyo iyo watekereje kubyo wiriwemo bibi koko ubura ibitotsi ariko iyo usinziriye utuje uryama neza cyane cg usinzira neza cyane mu cyumba kijimije amatara gituje kitarimo urusaku urasinzira

  • Ariko iyo uzi kuryama akamaro kabyo ntabwo usinzirira ku ntebe ko bigende neza, njyewe nkunda gusinzira ariko ku meza ntibyankundira shaka ngo niherere mu buriri

  • ubu wasinzira udahaze bigashoboka koko?ubwo inzara ikwishe usinziriye!!ngirango ibi bintu ni ibyo kubazungu,ubu se ko ndyama nanyweye ka manyinya,nariye inyama nafiningije neza,ubundi ngasinzira ngafatiraho nkarota nkivayo.ibi bintu ndabona bitanyubaka

  • ngewe ntabwo mbyemera byose o

    ahubwo iyo wabuze ibitotsi ugafata agatama wunva ari bon
    icyo gihe uryama na feeling nyinshi cyane.
    ugasinzira neza.

    bana kwiba uburiri uryamyeho ntumenyeko uko byagenze
    alcohol weeee!!!!!
    nt

Comments are closed.

en_USEnglish