Digiqole ad

Kubura ibibuga byiza by’umukino ‘Sitting Volley’ bibangamira abafite ubumuga

 Kubura ibibuga byiza by’umukino ‘Sitting Volley’ bibangamira abafite ubumuga

Ikipe ya Rubavu iri gukina n’Ikipe ya

Abafite ubumuga bitabiriye amarushanwa ya shampiyona  y’umukino bakina bicaye witwa Sitting Volleyball  yabereye ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba yahuje amakipe y’uturere twose tugize  iyi Ntara  ukuyemo akarere ka Nyabihu,  bavuga ko imwe mu mbogamizi bahura nayo ari ukutagira ibibuga bikoze neza kandi byinshi.

Ikipe ya Rubavu iri gukina n'Ikipe ya
Ikipe ya Rubavu iri gukina n’Ikipe ya Rutsiro

Abakinnyi bo mu Ntara y’Uburengerazuba basanga kuba bafite ikibuga kimwe gusa cy’uyu mukino ari ikibazo kuri bo kuko kubona aho bitoreza n’aho bakinira bibagora cyane.

Kubera kubura ibibuga bizima, bituma bitabaza ibibuga bya Basketball biri hafi aho.

Kubera  ko ibibuga bya Basket biba birimo sima ihanda, bibangamira cyane abafite ubumuga kuko iriya Sima ibahanda kandi nta n’imyenda yabugenewe baba bambaye.

Mukamana  Therèse umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga  mu Karere ka Karongi  avuga ko bakwiye  gufashwa bakubakirwa ibibuga by’uriya mukino bigezweho kandi byinshi bityo abafite ubumuga nabo bakidagadura nk’abandi banyarwanda bose.

Ikindi ngo kibabaje ni uko  abafite ubumuga bakina Sitting Volleyball bo muri Karongi bajya i Rutsiro gukorerayo imyitozo kuko ngo ariho hari ikibuga kimeze neza ugereranyije n’ahandi muri utwo turere twombi.

Mukamana yabwiye yongeyeho ko bababajwe no kubona nta muyobozi n’umwe wo ku Karere wari uhari ngo atere akanyabugabo abakinnyi mu karere ayobora.

Umuyobozi wungirije wa National Paraolympic Committee (NPC), Dr Mutangana Dieudonnée yabwiye UM– USEKE ko ikibazo cy’ibibuga bike kitari mu Ntara y’Uburengerazuba gusa ariko ko hari kurebwa uburyo babyongera bafatanyije n’inzego bireba.

Kugeza ubu ngo ahantu hari ibi bibuga ni i Rubavu ahitwa Centre des jeunes et Sports, Centre Ubumwe i Rubavu, Kuri Petit Stade i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, no kuri Centre des jeunes Kimisagara, muri Nyarugenge.

Ubusanzwe ikibuga cya SittingVolleyball kigomba kuba kinyerera kuko abakinnyi bakina bicaye bityo ibibuga bitanyerera bikaba byabakobora, bikabacira imyenda cyangwa se bikabakomeretsa.

Aya marushanwa  yasojwe kuri uyu wa gatandatu yarangiye Ikipe ya Karere ka Rutsiro n’iya Rubavu ariyo abonye itike yo gukomeza, akazahura n’amakipe yo mu zindi ntara yabonye itike yo kuzakomeza mu mikino izabera i Kigali.

Abafite ubumuga bakina Sitting Volley babangamirwa n'ibibuga bitabugenewe no kutagira imyambaro ibakingira intoki, amavi n'ibirenge amavu
Abafite ubumuga bakina Sitting Volley babangamirwa n’ibibuga bitabugenewe no kutagira imyambaro ibakingira intoki, amavi n’ibirenge 

NGOBOKA SYLVAIN

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Et pourtant dufite inganda za ciment, amabuye ,irangi ,… Byose biboneka sans TVA ku bikorwa by’ubugira neza ku bamugaye !!!!
    Tukagira main d’oeuvre ihendutse cyane ndetse ishobora no kuba ubuntu ku bikorwa nkibi ndavuga (abanyururu)

    Ubwose harabura iki kitari federation zibishinzwe zarindagiye !!!!

  • Rwose leta ndetse n’abafatanyabikorwa nibakore iyo bwabaga n’abafite ubumuga bagerweho n’ibyiza bya Sport. nishimanye n’amakipe yatsinze. MUKOMEREZE AHO

  • Turishimirako nibura hari intambwe imaze guterwa muri tumwe mu turere kubyerekeranye no korohereza abafite ubumuga kwitabira imikino n’imyidagaduro. Ariko nyabuna mukomeze mudufashe n’ibyo bibuga bizaboneke ndetse n’ibyubakwa ubu bage batekerezako byakinirwaho n’abafite ubumuga babigire accessible.

  • habayeho ko buri munyarwanda ukunda imikino agira umusanzu we atanga byagira icyo bifasha. nkuko tubikorera andi makipe dukunda.
    abafite ubumuga nabo ni abacu bakwiye kwitabwho bihagije

Comments are closed.

en_USEnglish