Digiqole ad

Kubera gukunda umuceri byatumye Bosebabireba aba Umusilamu

 Kubera gukunda umuceri byatumye Bosebabireba aba Umusilamu

Theo Bosebabireba no mu kabari ajyamo akaririmba nta kibazo

Uwiringiyimana Theogene bakunze kwita Bosebabireba umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, ngo mbere y’uko aba Umukiristo yabanje kuba Umusilamu kubera gukunda umuceri nk’uko abyemeza.

Theo Bosebabireba no mu kabari ajyamo akaririmba nta kibazo
Theo Bosebabireba no mu kabari ajyamo akaririmba nta kibazo

Impamvu yatumye aba umuyoboke wa Islam mu gihe cy’imyaka ibiri ngo ni uko yabonaga uburyo akundamo umuceri utetse mu buryo Abo muidini ya Islam bakunda kuwuteka ku minsi mikuru atari kujya awugeraho uko abishatse atari umusilamu.

Nuko yinjira idini kubera ko hakunda kuba iminsi mikuru maze muri iyo minsi bagakaranga umuceri bidasanzwe.

Theo Bosebabireba yavugiye kuri Lemigo TV ko urukundo akundamo umuceri nawe atazi uko rungana. Kuko uramutse unawumwimye arwaye yarushaho kuremba.

Yagize ati “Uretse ko ntacyo ntarya , ariko nkunda cyane umuceli n’ibishyimbo. Nkusuye ukabimpa waba ungiriye neza cyane .

Nigeze kubaho imyaka myinshi ntazi uko umuceri umera. Ku myaka hafi 15 y’amavuko nibwo nariye umuceri. Waje kunkukiramo bituma nywukunda bidasanzwe.

Byatumye ninjira idini rya Islam ndimaramo imyaka hafi ibiri yose nubwo naje kurivamo nkaba umukiristo”.

Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi bavuzweho cyane gukunda agatama n’inkumi mu mwaka wa 2015. Ariko yakomeje kugenda abitera utwatsi.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • ibyo bamuvugaho birashoboka gukabya.kuki abanyarwanda bamwe bakunda gusebanya?kurya umuceri akarenzaho inzoga ninkumi bikwiye kujya mutangazamakuru?
    abakunda ubugali nibindi nabo?

  • Ariko mugiye Kenya mutiza umurindi satani aho gushyigikira umurimo wimmana.wowe wanditse i byo kuri bo sebabireba twakumenye urimo gukorana na satani so go to hell if dont like confess yours sins

  • Umuntu w’immana niyo yagwa karindwi ntazarambarara none lero mweneso naho yagwa mucyaha musange umuhugure kdi nubona agiye kuririmba fata igihe umusengere kuko satani abayohereje igitero.witiza umurindi satani kereka niba nawe uri gatumwa

  • muri kurengera ariko aya makuru yatanzwe numuntu udasenga rwose! kuko gukunda umuceri, inkumi, agatama,,,?wowe ukunda iki?

  • erega niyo bosebabireba yakosa c’est normal kuki se atakwihana agakora ibyiza? turamwemera nyamara!

  • Nkunda indirimbo zawe! Jya ubabwira!!!!!!
    Kukuvuga ni uko hari icyo umaze!

    • Utarya, utanywa, utarongora, azamubanze ibuye kandi, agahwa kari ku wundi karahandurika. Ni nde ntungane? Kuko afite ibyiza byinshi yakoze, gato acitsweho karagaragara. Imana imube hafi
      ahubwo ntaheranwe n’uruvugo.

  • Ese ntagikunda abagore

Comments are closed.

en_USEnglish