Digiqole ad

Kubera gukunda kwiga isanzure (Universe) yiyemeje kujya gutura kuri Mars

 Kubera gukunda kwiga isanzure (Universe) yiyemeje kujya gutura kuri Mars

Uyu mukobwa ngo ategeranyje amatsiko kuzajya kuri Mars

Umukobwa witwa  Sue Ann Pien w’imyaka 35  wo muri USA yatangaje ko afite amatsiko akomeye yo kuzakandagiza ikirenge ku mubumba wa Mars mu rugendo rwa mbere NASA iteganya kuzakora muri 2026 ruzitwa ‘One Mission hopefuls’.

Uyu mukobwa ngo ategeranyje amatsiko kuzajya kuri Mars
Uyu mukobwa ngo ategeranyje amatsiko kuzajya kuri Mars

Uyu mukobwa amaze kumenya no kwemererwa kuzajyayo, ubu yatangiye gukora ibishoboka byose ngo ruzamubere rwiza, ariko nanone ngo ahanganye n’ibyifuzo  bya bagenzi be bamufitiye impungenge.

Muri Mars One mission izakorwa na NASA izitabirwa n’abantu batandukanye barimo abakinnyi ba Basketball ndetse n’abaganga cyangwa abatekenisiye.

Gusa kimwe ba Ann Pien bamwe batangiye guhindura imibereho yabo hano ku Isi kugira ngo basezere uyu mubumbe w’icyatsi.

Ubu NASA yemeza ko bariya bantu bazajyayo bazabanza kumenyerezwa ubutaka butukura bwa Mars hanyuma bakazabarekerayo bakahatura, bagakora ibyo bita colony.

Nyuma ya 2026, buri myaka ibiri NASA izajya yohereza abantu kuri uriya mubumbe.

Abazaba bariyo bazaba bahugiye mu bikorwa by’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bikorwa bizabafasha kubaho muri iyo mimerere.

Pien umwe mu bazaba kuri Mars yemeza ko afite amatsiko menshi yo kuba kuri Mars. Asanzwe akora mu kigo cy’ubushakashatsi mu ikoranabuhana kandi abana na mugenzi we wandikira abahanzi indirimbo witwa Cynthia Catania muri Los Angeles muri California, USA.

Uyu mukobwa azwiho gukunda kwiga no kureba ibidukikije ndetse no kwiga isanzure ry’ikirere.

Yurira imisozi miremire irimo ibirunga, ibitare byinshi. Akunda kwambara ibyuma bita scuba akajya mu nyanja kwitegereza urusobe rw’ibinyabuzima biriyo.

Yagize ati: “Kuki tutajya kuba mu isanzure niba dufite ikoranabuhanga ribitwemerera?”

Yibaza uko bizagenda abantu nibakomeza kwiyongera ku isi ndetse n’ibidukikije bikangirika kandi bakaba bumva batajya gutura mu isanzure.

Kuri we ngo gutura kuri Mars ni kimwe mu bisubizo byatangwa.

Ubu yatangiye gukora ibintu bimushishikaje birimo gutembere mu duce tw’isi kugira ngo naya kuri Mars azabe yaramaze gusezera ku byiza by’isi.

Umwe mu bamaze kwiyandikisha witwa Adriana Marais, w’imyaka  31 ubu akaba afite PhD mu binyabuzima(Quantum Biology)yemerewe kuzajya gutura kuri Mars.

Nawe yemeza ko guturayo ari iby’agaciro kenshi kuko ari nko gutura mu nzu y’ubushakashatsi( laboratory)

Biteganyijwe ko abantu 100 bazajyayo bazakorana nk’itsinda kuko bose bazaba ari intiti mu bintu rukaka bitandukanye bityo bagateza imbere uriya mubumbe.

Gusa buri nshuro bazajya bajyanayo abantu bane babanze batozwe gutyo gutyo…

Biteganyijwe ko icya kabiri cyabo kiza ari abagore kandi  abantu bazaba baturuka mu bihugu byinshi bitandukanye bitari USA gusa.

Ntaturamenya niba hazaba harimo ukomoka muri Africa mu gihugu runaka.

Mars ni umubum be ufite ubutaka butukura
Mars ni umubumbe ufite ubutaka butukura
Ann Pien akunda ubushakashatsi cyane. Aha yari mu nyanja yiga amafi
Ann Pien akunda ubushakashatsi cyane. Aha yari mu nyanja yiga amafi
Kuri mudasibwa yiga
Kuri mudasibwa yiga
Yurira n'ibisozi birebire areba neza imiterere y'isi
Yurira n’ibisozi birebire areba neza imiterere y’isi
We n'umukunzi we babana muri Los Angeles, California, USA
We n’umukunzi we babana muri Los Angeles, California, USA
Muri buri rugo hazaba harimo ubusitani, igitanda, na screen nini zizabafasha kumenya ibibera hanze ndetse no kuvugana n'abari ku Isi
Muri buri rugo hazaba harimo ubusitani, igitanda, na screen nini zizabafasha kumenya ibibera hanze ndetse no kuvugana n’abari ku Isi
Umwe mu midugudu yo kuri Mars
Umwe mu midugudu yo kuri Mars
Mu nzu hazaba harimo za Jardinza zihinzemo ibizabatunga
Mu nzu hazaba harimo za Jardins zihinzemo ibizabatunga
Buri rugo ruzabamo abantu bane
Buri rugo ruzabamo abantu bane

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Hari umunyarwanda witwa Ndizihiwe arnauld (23 years) uvuka Kicukiro wari wariyandikishije. Abiyandikishije bakora amajonjora ane akurikiranye. Yari yatsinze ijonjora rya mbere. Ntabwo nzi niba yarashoboye kurokoka andi akurikiyeho. Link: http://www.en.igihe.com/news/22-year-old-rwandan-student-among-1058-to-trip-on.html

  • nanjye wazanyijyanire muri mars

  • Ndasenga imana ngo hazagendemo
    Nu munyafurika
    Ubu bushakashatsi natwe buratureba

  • Umva mureke abazungu bayobore is I kuko baturusha ubwenge nubwo tubihakana.
    Ndebera nawe is I bayivuyeho da. Yewe nta numunyafurika urimo!!!.ibi haricyo bisobanuye, (negrais Africain down)

  • This is nonsense i tell you the truth

  • Bibagiwe kubabwira ko ugiyeyo atagaruka kw’Isi biba birangiye ugenda usezeye abawe bose, kuko imiterere yaho itakwemerera kongera kubaho mubuzima tubayemo hano mw’Isi hagize ugaruka.

  • Ugiyeyo ninkupfuye kuko uwo munyafurika wajyayo ntanyungu kuko ubushakashatsi yakorayo ntacyo bwamara mugihe atagaruka kw’isi ngo abusangize abandi bityorero kubwanjye ntamumaro bifite njye sinanabyifuza

  • Sha jye ntinya ahantu najya singaruke ku isi!gusa bazagire urugendo ruhire,mbega bazahahe banaronke,tuzahora tubasabira umugisha ku mana!!!!!!.

  • ubwo murahaze. ntihazagire uduhanukira. mwabanje mukurira n’igiti mukareka kwifuza kujya aho mutazi mutazi n’ibyaho. bazabasihayo? aha ni aho barira ntibumve ngaho urugendo rwiza amatwi arimo urupfu ntiyumva nugende amahoro? ubwo se nimukenera kugaruka imodoka mwagiyemo yaragarutse kw’isi

  • Kwigira umuhanga bigira aho bigarukira Allah yadushyize kwisi ntabwo yariyobewe ko twatura kuri mars muzasome ibyabaye kububakaga umunara wibaberi njye ntamunyarwanda nabyifuriza kujyayo nubundi abazungu bazaduta kure

    Ntitukagirire amatsiko ibyo tutagenewe mubareke bagende abafite iyo banjya baragenda gsa Imana izamfashe iyo mission ipfe kuko mfitiye ubwoba abatuyisi babanyamatsiko bashobora kuzatikirirayo bose .

Comments are closed.

en_USEnglish