Digiqole ad

“Kuba uriho si impuhwe z'abaguhigaga ahubwo ni igeno rya nyagasani”- Mani Martin

Mu gihe abahanzi bakomeje kugenda bifatanya n’Abanyarwanda ku nshuro ya 20 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mani Martin na we akomeje kwifatanya n’ababuze ababo.

Mani Martin yari umwe mu bahanzi baririmbye ku munsi wo gufungura ku mugaragaro icyumweru cy'icyunamo
Mani Martin yari umwe mu bahanzi baririmbye ku munsi wo gufungura ku mugaragaro icyumweru cy’icyunamo

Ku rubuga rwe rwa facebook Mani Martin yagize ubutumwa agenera Abanyarwanda muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanditse agira ati “Rwanda, imyaka ibaye 20, uwacitse ku icumu aho uri hose uko uriho kose Imana ni yo nkuru. Kuba uriho si impuhwe z’abaguhigaga ahubwo ni igeno rya Nyagasani. Komera ushikame ushishikarire gutera intambwe ijya mbere maze aho wifurijwe umubabaro uhasimbuze ibyishimo. Aho wahawe urwango wowe utange urukundo bizakubera inzira yagutse yo Kwiyubaka! Humura Humura!”

Mani Martin ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zivuga ku bumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho ndetse n’impamvu ibyabaye mu 1994 bidakwiye kuzongera kubaho ukundi.

Umva indirimbo ya Mani Martin yise ‘Icyo dupfana kiruta icyo dupfa’.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish