Digiqole ad

“Kuba nta mujyanama mfite n’imbogamizi inkomereye”- Irakoze Hope

 “Kuba nta mujyanama mfite n’imbogamizi inkomereye”- Irakoze Hope

Hope Irakoze wifuza kuba yabona umujyanama ukurikirana ibikorwa bye bya muzika

Umuhanzi Hope Irakoze wamenyekanye cyane ubwo yabashaga kwegukana irushanwa rya Tusker Project Fame VI, icyo gihe akaba yari ahagarariye u Burundi, avuga ko kuba nta mujyanama afite ukurikirana ibikorwa bye ari imwe mu mbogamizi afite imuremereye cyane.

Hope Irakoze wifuza kuba yabona umujyanama ukurikirana ibikorwa bye bya muzika
Hope Irakoze wifuza kuba yabona umujyanama ukurikirana ibikorwa bye bya muzika

Bwa mbere u Burundi bwitabira iryo rushanwa, nibwo ryahise ryegukanwa na Hope wari uhanganye n’umunyarwanda Patrick Nyamitali waje gusezererwa mu ba vuyemo nyuma.

Gusa mbere y’uko uyu muhanzi yerekeza i Burundi, akaba yariberaga mu Rwanda ndetse n’ubu akaba ariho atuye anakorera ibikorwa bye bijyanye na muzika.

Mu kiganiro na Umuseke, Hope Irakoze yatangaje ko afite imbogamizi imwe ituma ntaho ageza ibihangano bye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba ariyo kuba adafite umujyanama ‘Manager’.

Yagize ati “Ubundi nta kuntu abahanzi nyarwanda batarimo kugira peee!!ariko ikibazo dufite muri rusange ni ukuba nta bajyanama babikora by’umwuga dufite.

Nihereyeho birangora cyane kuba nakurikirana ibihangano byanjye ngo bigere ahantu hose nta mujyanama. Kandi ubwo nkaba mfite n’ibitaramo byinshi mba ngomba kujyamo ahantu hatandukanye byakabaye bikurikiranwa n’umujyanama.

Muzika nyarwanda irihagije n’ibihangano by’abahanzi nyarwanda bimeze neza ahubwo harabura abantu bashoramo imari bityo natwe tukaba twajya mu ruhando rw’ibindi bihugu bikomeye mu Karere”.

Hope nubwo akorana na studio ibarizwamo na Alpha Rwirangira iyo ari mu Rwanda yitwa Future Records, ngo nta masezerano ahamye bafitanye avuga ku bikorwa bye bwite nk’umuhanzi uhakorera.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ibyuvuga Nukuri Kwera Ngifu Ya Gitarama Pe ,icyo Nikibazo Gifitwe Na Benshi

Comments are closed.

en_USEnglish