Digiqole ad

Ibibazo ntibihindura icyo Imana yavuze

Yohana 19:17-19 Asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga i Gologota, bamubambanaho n’ abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.. Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba rwanditswe ngo “Yesu w’i Nazareti umwami w’ Abayuda”.

Kuba Yesu yarabambwe ntibyamubujije kuba Umwami.

Yesu yaje ari Umwami ariko ntibamwemera, baramubamba ku musaraba ariko hejuru ye bandikaho ngo “Umwami w’ Abayuda”

Igihe wakizwaga wahindutse umwami n’ umutambyi mu bwami bw’ Imana(1Petero 2:9-10), ariko ukaba uri mu bibazo bimeze nko kubambwa: guseba, inzara, ubushomeri, ubupfubyi, gupfusha, kudahabwa agaciro, urugo rwakunaniye, indwara, kubura uko wiga n’ ibindi, ibyo byose bikubereye nk’ umusaraba ubambweho ariko humura.

Ubusanzwe tumenyereye ko iyo umuntu yagize ibibazo bikomeye bavuga ngo yikoreye umusaraba ariko humura hejuru yawe hari ikihanditswe kitazahindurwa nuko wagize ibibazo icyo Imana igutekerezaho ni kizima, turi abo yaremye, ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo(Abefeso2:10), iyo Imana yiteguye kera isi itarabaho.

Twasomye ko Yesu yabambwe ku musaraba, hari igihe bigera ikigeragezo kikagushyira ku karubanda(aho bose bareba); ibyawe sinzi aho bigeze ariko icyo niringiye ni icyanditswe hejuru yacu nicyo Imana yatuvuzeho.

Yesu yabambanywe n’ igisambo kiramushinyagurira kandi (burya abaturebera inyuma babona twese dukijijwe) ariko hari abo tubambanywe bagitukana abo ni bene data aho kugukomeza wageragejwe ahubwo bafatanya n’ abandi kugukoba ariko humura. Hari indirimbo numvise ngo “Ibigeragezo byose birababaza ariko ikigeragezo gihagarikiwe na bene so ngo kikumvishe kirababaza cyane” Icyo ni igihe urwara ukabura uwagusura, ugakena ukabura uwakugeraho kandi abakubwira ko muri inshuti ari benshi.

Undi babambanywe we aramuhumuriza ati jye ndazira ibyo nakoze ariko wowe nugera mu bwami bwawe uzanyibuke. Hari ubwo ibibazo bikubamba ariko Imana ikagusigariza abantu bake bakumva bagukunda, bagusura warwaye, bakwihanganisha cyane ko umuntu ari mu bibazo akundwa n’ abantu bake ariko iyo ibisubizo bije benshi baraza. Ariko ntawahindura icyo Imana yakuvuzeho. Uri umunyamugisha kandi ibibazo ntibigukure kuri Yesu.

Yesu mu gupfa yavuze ngo ibyo gucungura abantu ndabirangije. Mu isezerano rya Kera cyaraziraga gutamba igitambo kitarangije gupfa(Abaroma 12:1-2). Natwe hari ubwo tugera ku rwego tutakirwanira hasigara ah’ Imana aho niho Imana ihita itabara. Abaroma bashyize ibuye ku mva ya Yesu hamwe n’ ibuye rikomeye ngo atazuka ariko byari byanditswe ngo nyuma y’ iminsi 3 azazuka.

Birashoboka ko ibyawe bisa n’ ibyapfuye ariko imbaraga zazuye Yesu zazura na business yawe n’ urugo rwawe, akazi, imibereho yawe haba mu mwuka no mu buzima busanzwe. Twari dupfuye twishwe n’ ibicumuro ubuntu nibwo bwadukijije, azutse amakuru yamenyekanye hose n’ abigishwa mu nzira ya Emaus arabiyereka ababwira ko byari byanditswe ko azazuka.

Ntukarorere guhamya ibyiringiro byawe, amanyaguye umutsima bamenya ko ari Yesu nubwo batakwemezwa n’ amagambo bazemezwa n’ imirimo Imana izagukorera. Yobu yaravuze ngo: “Imana izi inzira ndi kunyuramo nirangiza kungerageza nzavamo meze nka Zahabu”; ibyo wanyuzemo byagutesheje agaciro ariko Imana izakagusubiza kuko Yobu yashumbushijwe 2. Yesu yarababaye ariko Imana yaramuzamuye imuha izina riruta ayandi kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rye Abafiripi 2:6-10

Ndangije nkubwira ngo abami ntibazaguma ku misaraba ahubwo bazajya mu myanya yabo bahabwe ibihabwa abami, Amen.
Pastor Désiré HABYARIMANA

 

10 Comments

  • IMANA IGUHE UMUGISHA.

  • HARI IMITIMA YA BENSHI UBA UFASHIJE IYO UTANZE IKIGISHO CYIZA NKIKI.UWITEKA AGUHE UMUGISHA

  • Amahoro y’Uwiteka abane nawe.

  • Amen Amen ! nubundi ijambo ryimana ritubwira ngo BYOSE BYARANDITSWE!

  • Amen iyo mutubwirije turafashwa cyne Imana igufashe.kdi iguhe umugisha

  • Amen…isi yanone ikeneye abantu nkawe bareke amarangamutima dusabirane nk’abana b’imana iguhe umugisha.

  • ESE KO handitse ngo ageze ahantu hitwa iNyabihanga .ndabaza ni mu Rwanda Yesub yaguye ko ijambo Nyabihanga riri mu kinyarwanda .ufite amakuru kuri ibibintu ansubize

  • ntitukinubire umusaraba, burya hari igihe tuzawukenera, tuwambukireho, tugere aho dusiganirwa! mukomere mu kwihangana!!murakoze kuduhugura! mukomereze aho.

  • yesu yongere aho wakuye ahuzeze cyaneeeeeee. kandi komereza aho.

  • Amen, Yesu ashimwe uba udushubijemo imbaraga abagihura n’ibigeragezo dutegereje ko imana izabidukuramo tukaba nk’izahabu. Iri jambo rirashimishije cyane

Comments are closed.

en_USEnglish