“Kuba Massamba na Jules bavugwa cyane muri Gakondo nta mpungenge biteye”- Daniel
Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Gakondo Group kimwe na Massamba Intore, Jules Sentore ndetse n’abandi. Ngo kuba Massamba na Jules aribo bumvikana cyane iyo umuntu avuze Gakondo Group nta mpungenge byagateye abantu.
Imwe mu mpamvu ituma abo bahanzi ngo aribo bavugwa, ni uko ari nabo bamenyekanye cyane muri muzika nyarwanda mbere y’abandi bahanzi babana muri Gakondo.
Ku ruhande rwa Daniel akomeza avuga ko ubumwe, gushyirahamwe, ndetse no gufashanya aribyo biranga Gakondo Group. Bidatinze hari abandi bahanzi babarizwa muri Gakondo bashobora kugira amazina akomeye muri muzika nawe arimo.
Yagize ati “Ndatekereza ko abantu bumva ko Jules na Massamba aribo bagize Gakondo Group ataribyo. Kuko twese buri muntu afite umusanzu atanga muri group.
Rero twese usanga dushyize hamwe kuko tuzi icyatumye duhurira hamwe nyuma y’igitekerezo kiza cyazanywe na mukuru wacu Massamba Intore”.
Mu minsi ishize uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise “Rubanguzankwaya”, imwe mu ndirimbo avuga ko yayikoreye umuhungu n’umukobwa bari mu rukundo n’ibyo baba bagomba kwigomwa.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Ndabakumbuye, Ikibungenge, Kuki yambeshye, yaje guhindura mu rurimi rw’icyongereza agakora indi yise “Why did she lie to me?”.
Daniel avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare azaba arangije gutunganya album ye izaba iriho indirimbo zigera ku 10. Noneho akazayimurika muri Gicurasi 2015.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW