Kuba haba hari abatishimira politike ya Perezida Kagame ntabwo biduteye impungenge – Louise Mushikiwabo
Aya ni amwe mu magambo ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangarije ikinyamakuru jeuneafrique kuri uyu wa gatanu mu kiganiro yagiranye nacyo k’uruzinduko rwa President Paul Kagame mu bufaransa .
Ministiri Mushikiwabo yatangarije jeuneafrique ko uru ruzinduko ari indi ntambwe igiye guterwa ku kongera kubyutsa umubano hagati y’ibi bihugu, yagize ati: “nanone ni mu rwego rwo kugaragariza amahanga aho u Rwanda rugeze kuko byagaragaye ko bamwe nta makuru yerekeranye naho u Rwanda rugeze rwiteza imbere bafite. Tukaba tugira ngo tugaragarize abashoramari b’abafaransa amahirwe ahari yo gushora imari yabo mu Rwanda”
Abajijwe niba abafaransa benshi baba batabona nabi u Rwanda, yagize ati: “kuba haba hari abadashaka ko umubano hagati y’ urwanda n’ Ubufaransa wakongera ugashinga imizi ntabwo twabitindaho cyane, ariko nanone ni muri urwo rwego turi hano kuko akenshi imyitwarire nkiyo usanga igenda iterwa n’amakuru atariyo abantu baba bafite ku Rwanda. Uru ruzinduko rero ni amahirwe abanyarwanda tugize yo kugaragariza abafaransa amakuru nyayo ku Rwanda”
Ministiri yatangaje ko inzira yo kongera kunoza umubano hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda itera intambwe ishimishije kuva ibi bihugu byombi byakwiyemeza kongera kunoza umubano.
Yagize ati: “nibyo Inzira ira cyari ndende ariko kuva mwaka wa 2009 iyi nzira yo kongera kunoza umubano yatangizwa biragenda neza cyane nta mpungenge zo gusubira inyuma zihari, umubano ushingiye kuri za ambasade, urujya n’uruza rw’abantu n’ubukerarugendo biratanga ikizere” .
Mushikiwabo yatangarije Jeuneafrique ko ntakibazo abona ku kuba Alain Juppe, Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa azaba atari mu gihugu cye mugihe President Kagame azaba ariyo, ati : ”ibya minisitiri Alain Juppe twarabisonuye bihagije ndetse na President Kagame yabivuzeho, uru rugendo rureba cyane ibihugu hagati yabyo byombi ni u Rwanda n’ubufaransa ntabwo ari umubano hagati y’umuministiri runaka cyangwa umuntu ku giti cye uwo ariwe wese, kuko icyemezo cyo kongera guhuza ibi bihugu kigomba kurenga abantu kugiti cyabo. Uko niko tubibona nk’u Rwanda.”
Abajijwe niba uru ruzinduko rutazaba amahirwe ku banyarwanda bamwe yo kugaragaza ko batishimiye President Kagame; yasubije ati: “President Kagame ni umuntu wateje imbere u Rwanda, akunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo kumpamvu z’imigambi ye y’iterambere benshi bashima, kuba rero haba hari abatishimira politike ye, baba yenda babiterwa n’izindi mpamvu nyinshi zitandukanye za politike ni ibintu bisanzwe muri Demokarasi, twe ntabwo dufite impungenge kuri aba bantu ugereranije n’ibikorwa mugihugu”
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
21 Comments
abatishimira ibyo president kagame akora bakagombye kumenya ko ibyo akora abikorera abanyarwanda kandi bakabyishimira bakanabimugaragariza bamuhundagazaho amajwi,naho abongabo bo batamwishimira bagakwiye kumenya ko bitazamubuza gukora ibyo agomba gukora babyishishimira cyangwa batabyishimira,kuko ababyishimira turi benshi cyaneeee
niba batishimiye president kagame babigaragaza bate?ko ibyo tureba aribyo mu matora aho amazimwe yose arangirira maze abishimye n’abatishimye bakabigaragaza!aba ni bamwe bavuga kuko baba bagomba kuvuga nta kindi.
Ariko ko president wacu umutega iminsi nkaho ari wowe mana?tuza tuza kdi ucururuke.agahinda gake niba usenga, senga imana iguhe gutuza.naho ubundi wazicwa n’agahinda
Umuntu niwe wiha agaciro nibatikiha nabandi nibazakamuha.tugendere kuriyo advice president wacu yaduhaye. Ahasigaye tureke abashaka kuvuga bavuge kuko ntawe uzabuza umuntu kuvuga twebwe abanyarwanda ibyo dushaka turabibona tukabigaragaza tukanashimira.
Ntabwo warebera mu matora ngo uvuge ko abantu bishimiye perezida kuko na Habyara yatorwaga ijana ku ijana ariko ibyamubayeho mwarabibonye!
Kago
ntabwo ushobora kuvuga ngo Habyara yatorwaga ijana kw’ijana ngo ibyamubayeho twarabibonye….. ahubwo uravuga uti Habyara watorwaga 100% ibyo yakoze twarabibonye, ibyo akora nibyo byateye ibimubaho kumubaho ….. reka nguhe ingero kubyo yakoze ngereranije nibyo Kagame akora
Habyara n’ubwo yatowe 100% yarihanukiriye ati u Rwanda n’ikirahuri cyuzuye wongeyeho andi mazi yameneka , abari hanze nimuhameyo !!!!
Kagame ati : amarembo arakinguye mwese nimutahe , ahora abibingingira
iyo si point imwe
Habyara ati iringaniza mu mashuri abatutsi bemerewe 15% indi myanya n’iy’abahutu
KAgame ati : kujya mw’ishuri n’ubwenge bwawe bugomba kubiguhera uburenganzira …. ubu examen zikorwa nta n’izina ryanditseho ari numero ngo batavaho bagukosora neza bagukekeye no kw’izina
icyo s’icya kabiri
Habyara aba ashinze CDR, RTLM n’umutwe w’interahamwe, ibyo zakoze twarabibonye ku manywa y’ihangu
KAgame : ati abo bakoze ibyo nimuve mu buroko mwisubirire iwanyu ku misozi
ariko sha iyo ugereranya uba uri serieux cg n’uko wumva baba bavuze ngo na Habyara yatorwaga 100% ugahita ubi-repeta nta analyse ukoze, dore n’icyo Ingabire azize analyse irwaye ….. muri iki gihe ntabwo ushobora kuza uvuga ngo ndi umuhutu mfite amazuru manini nimuntore nta programe economique utweretse ….. ese ko Habyara twamutoraga 100%, ubukene twarimo urabuzi twitwa ngo turi abahutu, twivuzaga bigenze gute? twasaruraga ibingana iki? abana bacu bari bafite umubare ungana ute wa za universite bakwigamo ?
ujye ukora analyse ihagije uzasobanukirwa
rwanyonga we ndakwemeye kuko ufite umurava pe! Ubundi injiji nka kago ntabwo umuntu aba akwiye kuzitaho umwanya. Nukujya dukora nka kagame ureka ibigarasha bigasakuza kuri za radio na televion mpuzamahanga maze we akabatsindisha ibikorwa byiza. Aluta continua!!
yEWE MUSHIKI WACU RWOSE NAWE NI UKWIVUGIRA
IMPUNGENGE NTIZABURA
NGAHO KOMEZA WIHAGARAREHO
BISAMAZA RWOSE NAWE URASEKEZE, AMATORA SE AVUZE IKI ? KO BISAMAZA URI UMWANA, NTA MUNTU URI KUBUTEGETSI UTSINDWA AMATORA WO PETIT.
NAHO RWIGIMBA WOWE, UB– USE ABANYESHULI BICWA NINZARA BO MURI KAMINUZA, ABANDI BAKAVA MUMASHULI, ABANDI BAKABAHO NABI.
ARI AHANDI BAKWIGARAGAMBYA, ARIKO HAZAGIRE UWIBESHYA BAMURASE URUFAYA, UBWO SE ABO SI ABANA BABANYARWANDA, KEREKA NIBA HARI ABO WITA ABANYARWANDA TWE TUTAZI.
NAHO RWANYONGA NAWE NDUNVA USHAKA KWIHAKIRWA, KUKO INGOMAZOSE NI ZIMWE WA MU SWAWE !!!!!!!!!!!!!!
NONE SE SHA UBU URAVUGA NGO UBUKENE, BWAGIYE HEHE, KO AHUBWO BWISHE ABANYAGIHUGU,
ABANTU RUBANDA RWO HASI BARARUNIZE
NTA TANGAZAMAKURU, BARARINIZE: URAVUGA NABI LETA BAKAGUFUNGA, WAVUGANA AMABI YAKOZWE NIMUYOBOZI BAKAKUJISHA, UKIBAGIRANA.
UBU SE KUKI BATEMERERA AMA TEREVISION YIGENDA MUGIHUGU.
NIBASHAKA IYI MYANYA YA COMMENT BAZANAYIKUREHO KUKO BAMWE BARENZWE BAZA KURENGERWA KUBANDI.
HARI UWITWA (MABYAYINGONA )WE RWOSE URETSE NITYO ZINA RYAWE RINSHEKEJE ARIKO MURASINZIRIYE, NONE SE WE UGIRANGO IZO TEREVISION MPUZAMAHANGA AZISIBAHO, JEUNNE AFRIQUE YO UMENYA ARI IYE.
AHUBWO WOWE KAGO NI UVUZE UKURI RATA
SHA UBUTEGETSI BURARYOHA, KUKO URICA UGAKIZA
NUBU BAMENYE ABANTU TUBA TWANDITSE IBINGIBI, BATUBAMBA TUBONA
YEWE INDA NI MBI IRAGATSINDWA,
Ariko Mr Imbwa izina riratangaje,ibyo uvuga ubikura he? Abo bishwe n inzara barihe?ko ibyo uvuga ntagaciro jye nabiha,kuko izo sécteurs zose uvuze urabeshye.ndi mugihugu ko nta muturage uvuga ko inzara ya mwishe?ahubwo ntibazi inryo yuzuye,wihangane notre président est homme excellent,ntawaguha agaciro nawe utakihaye.fasha n’abandi nawe uzaba utanze umusanzu wawe.uve kwiteranya.
Ariko njyewe abantu, baransetsa cyane iyo bashaka gufata défense ngo y’ ingirwa opposition! Nta kintu cyera cyangwa kirabura waza gukangisha Abanyarwanda uterekana gahunda y’ iterambere ihamye. Bariya bantu badashaka Kagamé rwose n’ abo ubwabo ntibazi ibyo barimo. Gahunda zabo usanga babeshya ngo Abahutu ntibiga, ubundi ngo Abakiga bari muri govment ni bacye, ngo Abanyenduga… n’ ibindi bitecyerezo bishaje. Ntabwo bazi aho uRwanda rugeze bameze nka cya Kirondwe. Naho ibyo bavuga bavuga ngo abanyeshuri baransonza nta hantu na hamwe kuri isi bitaba. Ubu se muri Amerca n’ Uburayi taux de chômage ni kangahe? Ikindi kinsekeje ngo mu Rwanda ntibigaragambwa. Ubwo urabona ikibazo kidukomereye ari ukutigaragambya. Ubu se ikibazo cy’ abanyeshuri bahabwa bourse ko cyacyemutse nta myigarambyo ibaye nticyarangiye. Niba se ibibazo bishobora kumvikana bikanacyemurwa ibyo bindi urabivana he?
Ubwo nyine abo badashaka President nibyo bazazana! Ngo abantu bigarambye babone uko basahura. Ba rusahurira mu nduru twarabamenye n’ imigambi yabo nibayigumanire naho Kagamé we azatuyobora kandi tuzatera imbere.
umu swa ni weho wa Mbwa we !!! ….dore nicyo mbabwira kutagira analyse no kurepeta ibyo wumvise ahandi …. umuntu azakubwira ukuri ngo arihakirwa ? nihakirwa se mpakwa kuri nde? ntabwo unzi ntuzi icyo nkora ntuzi aho ntuye ? ngo ndi kwihakirwa ….ugasanga n’ibintu uteruye ku ma website y’ahandi ukabivuga uko utakoze analyse y’ibintu navuze bisubiremo ubisome byose werekane aho nabeshye aho gushyuhaguzwa no kurengwa n’amarangamutima dore ko ari uko abantu batemye abandi …. kubera ikigare nyuma ngo ntitwari tuzi ibyadufashe !!!!!
naho kuvuga ubukene nigeze mvuga se ko ubukene bwarangiye, icyangombwa n’ugushyiraho conditions kandi mbona bagerageza, ninabyo bizaba bimuzanye wa muswa we!!!! agomba kubonana n’abashoramari, n’iyihe mpamvu azaba abonana nabo ? s’ukugira ngo bazane imari yabo mu Rwanda nibayizana se ugira ngo ninde bazaha akazi ? ninde uzabigiramo inyungu ? …… ishyuhaguzwa n’ubusazi nibyo bizabagusha ku gasi, itonde urebe umukino ushyire amarangamutima ku ruhande maze wibaze uti ari njye n’iki naba narakoze kirushijeho, mbere yo gutukana gusa
mujye mureka gupfa ubusa ariko ntimuzi ko ari inda nini ituma turyana?
genda wamuswawe biragarako uri kwihakirwa gusa, iryoterambere mwirirwa murata, ngo amazu arubakwa arayumuntu umwe, stade Amahoro,si Habyara wayisize? TVR ?ibitaro Roi Faycal hari ibindi bitaro biyiruta Mbwira universite iruta UNR wamuswawe mbwira undi muhanda mwihangiye, uretse iyo mwasanze ikibuga kindege Kanombe ,sicyo mugicaho mumyaka 17yose warangiza ngo iterambere, ngo abana ntibatoranywa uzabaze FARGE
rya shyuha mu mitwe ryanyu ndwanya ….. ngo mwakoze ibi na biriya ???? ese abo uvuga ni bande , uranshyiramo uranzi ? uzi aho ndi ? kuki mushyuha imitwe mukavanga amasaka n’amasakaramentu ???….
ngo Habyara yubatse Faycar?? none se kuki yitwa Faycar? ntiyitwe HAbyara ra ? naho ngo UNR ….reka nguhe statistique wa muswa we ? kuva muri 1964 kugera muri 1994 …abantu bafite licence mu Rwanda bari bageze kuri 5000 gusa …..naho kuva 1994 kugera ubu barenze 50 000 , nawe uravuga ngo yateje uburezi imbere na UNR ariko mwagiye mubanza mukitonda mugakora analyse mukifashisha imibare, ngo imihanda uzabanze unyarukireyo urebe ubone kubwejagura aho ngaho …….
naho FARGE yo iratoranya nyine , nabyo n’impamvu y’uko mwatoranyaga muca abantu imitwe!!! none se wagiraga ngo abo mwatoranyije mukabagira impfubyi barihirwe na nde, kandi ntabwo barihira utatsinze niba utari ubizi? icya ngombwa n’uko ikizami ugitsinda neza kandi aho nta zuru rikirebwa n’ubwenge bwawe, nta kuntu waba uzi ubwenge ngo ubure kwiga kubera umuntu nkawe wiyicariye muri Amerika yakwiciye ababyeyi ibyo ntibizemerwa
wa muswa we
Mwitukana kuko si umuco wacu.
Naho abanenga aho igihugu kigeze bazatwereke ibyariho mugihe bavuga ko rwari ruyobowe neza byashenywe. Ikindi kandi bazatubwire icyo babona cyagombaga gukorwa hari ubushobozi kitakozwe.
Naho kutavuga rumwe na leta ibyo ni iby’abanaypolitiki naho aba birirwa basakuza ntibanazi igisobanuro cya politiki na opposition kuko iyo uhinyura ibyakozwe ntugaragaze ibyo wowe wakora uransetsa cyane.
Bigaragaza ko ufite abakubwira ibyo uvuga cg ukaba uri imbohe y’amateka, mu Rwanda twarabirenze pe, ahubwo n’abarurimo babeshya ni abibwira ko kuyobora ushingiye kubyo bita “amoko” aribyo bizabaha gutera imbere, babure gukora bazakomeza basakuze bazisange ari abakene naho abo baturage bavugako bavugira barabarenze. dore aho nibereyeeeeeee.
umva turamukunda nitwe tuzi aho tuvuye naho turi kujya ahubwo nabo baze basorome kubyizaaaa imana yaduhaaye
Rwanda nziza gihugu cyacu baze batugana tuzabakira mu gihugu cy ubumwe na mahoro
ushaka ubutegetsi wese agerageza kunyuranya n’uburiho kugirango ashake itandukaniro n’aho ryaba ntarihari kugirango yereke abaturage ko ari igitangaza.icyo tuzi gusa ni uko muri abo batishimira ibikorwa bya president kagame abo tutazi ba se tuzi ba nyina,kandi murabizi ko umuravumba utavamo umutobe,bage basakuza baba kuko baba bivura intimba n’ingingimira y’ibyo bakoze,burya induru ivura ibyo bintu.
nasomye comments zose biteye agahinda en tout ca mushikiwabo nakagabo,icyo mbwira abafite code bazikuremo kuko changement iragoye aliko ugomba kuyakira kuko nta choice mufite.ikindi faysal reba nyarutarama urebe gacuriro nibindi byinshi uzi wirengagiza wisubise,kabuga niwe warufite inzu iboneka wenyine ,ok muri make nabonye gouvernement zose sinkuze cyane aliko eshatu kayianda habyara wanyu na paul ilya une difference niba murwaye amaso mujye ikabwayi bayabage naho ubundi muri fatigue ntawabashobora aliko ntitwakora nkibyo mwakoze muri intashima vraiment kandi byambabaje singombwa gukunda uwo udashaka aliko il faut dire la verite numukozi numusilimu arakundana icyo atakoze niki navaho muzicuza kandi gariyamoshi irakomeza imbwa zikamoka zigaceceka so turiya la vie continue mubyemera mutabyemera iyamuremye niyo imurinda kandi muzabazwa ibyo mwakozeniyo mpamvu mufite remord0
Ni mundekere umwana,nuwo mubwoko bahawe umugisha n’uwiteka wana!!!!
Mbasabye gutuza no koroherana ntimukomeze guterana amagambo. Icyo nkuyemo n’uko Mzee wacu afite aheza ashaka byanze bikunze kugeza ku banyarwanda. Abatabibona rero bafite amaso ariko ntibabona. Abo ni ukubasengera Imana ikagira icyo ibakorera. Ariko se abantu batishimira n’amajyambere bamaze kugeraho bagakomeza kwisubiza inyuma banenga ibitanenkeka. Ahaaa!! Ntibizoroha. Tuzakomeza twigishe ni uguhozaho.
Comments are closed.