Ku rubibi rwa Congo Kinshasa na Congo Brazzaville habonetse ikirombe kinini cya nyiramugengeri
Ikirombe cy’ikinyabutabire cya Carbone (nyiramugengeri) cyavumbuwe hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Congo Brazzaville. Iki kirombe abahanga bavuga ko kibitse toni miliyari 30 za dioxide de carbone kikaba ari cyo cya mbere kibitse uyu mutungo ungana utya ku Isi nk’uko amafoto y’ibyogajuru abyerekana.
Ikinyamakuru The Nature cyemeza ko gucukura Carbone ya kiriya kirombe no guhinduramo nyiramugengeri ishobora gutanga ingufu (Petrol, n’ibindi) bizongera umuvuduko ubushyuhe bw’Isi buriho bityo ubutayu n’amapfa bikaba bishobora kuzakomeza kwiyongera ku Isi.
Bavuga ko ziriya toni za dioxide de Carbone zifite ubushobozi bwo kohereza mu kirere ibyotsi bingana n’ibyo USA yoherejeyo mu myaka 20 ishize.
Ikibaya cyagaragayemo kiriya kirombe abahanga mu bumenyi bw’Isi bakita Cuvette Centrale kibaka gikora ku bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Congo Brazzaville hafi y’Uruzi rwa Congo.
Aka gace gakize ku rusobe rw’ibinyabuzima hafite ubuso bwa metero kare (m2) ibihumbi 55 kakagira ubujyakuzimu wa metero esheshatu.
Niko gace kari hagati y’imirongo mbariro (tropiques) gafite ikirombe kirimo kiriya kinyabutabire kuko ubusanzwe cyari kizwi mu bice by’Amajyaruguru y’Isi muri Siberia, na Alaska (Canada).
Umwarimu muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza witwa Simon Lewis yemeza ko kubyaza umusaruro kiriya kinyabutabire bizongera ubukana bw’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE .RW