Digiqole ad

Ku nshuro ya 4 UTB yitwaga RTUC irashyira ku isoko abarangije 436

 Ku nshuro ya 4 UTB yitwaga RTUC irashyira ku isoko abarangije 436

Callixte Kabera, umuyobozi wa UTB mu kiganiro n’abanyamakuru

7 muri 11 bafite amanota y’ikirenga ni abakobwa

Kuri uyu wa kane tariki 21 Mutarama 2016, Kaminuza nkuru y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology and Business Studies_UTB) iyahoze ari RTUC iratanga impamyabushobozi ku nshuro ya kane ku banyeshuri basaga 436 barangije amasomo yabo muri iyi kaminuza.

Callixte Kabera, umuyobozi wa UTB mu kiganiro n'abanyamakuru
Callixte Kabera, umuyobozi wa UTB mu kiganiro n’abanyamakuru

Impamyabushobozi aba banyeshuri bazahabwa ziri ku rwego rwa certificates, Diplomas na Bachelor’s degree, bitewe n’icyiciro buri munyeshuri arangijemo. Muri aba bazahabwa impamya bushobozi barindwi muri 11 bafite amanota ari hejuru ya 80%, ni abakobwa.

Iri shuri ngo ryishimira ko mu myaka ibiri ishize abarenga 30 baharangije bashinze company zabo, 85% by’abaharangije icyiciro rusange cya kaminuza kimara imyaka itatu bafite akazi naho 99% by’abarangije amasomo y’igihe kigufi nabo bakora mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru ubuyobo bw’iyi kaminuza bwasobanuye ko kugirango iri shuli rihindurirwe izina byatewe no kwaguka kurwego rwaza kaminuza kuko bamaze kuzuza ibiranga kaminuza, kwagura amasomo n’inyubako bakoreramo.

Callixte Kabera Umuyobozi mukuru wa UTB yasobanuye iri shuri ryatangiye mu 2008 riteza imbere Ubukerarugendo n’Amahoteli (RTUC ) ariko kuva mu kwezi kwa cumi 2015 iri shuli ryageze ku rwego rwo kuba Kaminuza ryitwa University of Tourism, Technology and Business Studies(UTB)

Kabera yagize ati “ Icyo tugamije si ugutanga ubumenyi kubera inyungu z’amafaranga ahubwo ni ugutanga ubumenyi bufite ireme kuburyo 60% by’abiga Business Studies baba abantu badashaka akazi ahubwo baba abagahanga, bigendanye na gahunda ya IDPLS II y’uko buri mwaka hakenewe ibihumbi 200 by’imirimo mishya mu Rwanda”

Uyu muyobozi kandi yasabye abantu kudakomeza gutekereza ko isoko ryo mu Rwanda ari rito mu bukerarugendo , ashimangira ko ari rinini cyane ahubwo ko rikeneye abantu bigihijwe neza.

Yanavuze kandi ko nta kibazo batewe n’andi ma kaminuza asanzwe yigisha iby’ubucuruzi kuko UTB yo izanye imyigishirize minshya kandi yihariye muri iyi gahunda

UTB imaze kwaguka kurwego mpuzamahanga kuko kugeza ubu ari imwe mu banyamuryango b’ibigo mpuza mahanga mu Bukerarugendo , aribyo : ATLAS, East Africa Inter-Univeristy Council, AHTSA na UN World Tourism ndetse bakanakorana na kaminuza zitandukanye zo muri UK, Australia n’Ubuholandi.

UTB ifite amashami abiri ariyo Kigali na Rubavu Campus, Abarimu hafi ya bose bigisha muri iyi kaminuza bakaba bafite ubumenyi buri ku rwego rw’ikiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters).

Iri shuri rivuga ko rifitanye imikoranire n’ibigo bitandukanye mu gutanga akazi ku barangiza muri UTB nka; Kigali Serena Hotel, Lemigo Hotel, Sport View Hotel , Mille Collines Hotel, Chez Lando Hotel , Rwanda Air, Qatar Airways, Kenya Airways, Ethiopian Airways, n’ibigo binini by’ubukerarugendo.

Umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya kane uzabera i Gikondo kuri Expo Ground kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mutarama 2016 kuva saa mbiri n’igice za mu gitondo kugeza saa saba n’igice z’amanywa

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nigute abantu batangirira rimwe ntibarangirize rimwe ngo nuko bari kuri campus zitandukanye kgl na rubavu birababaje umwaka wose kd ntakibazo cyamanota mufite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish