Digiqole ad

Ku myaka 87 y'amavuko arashinjwa gufata umwana ku ngufu

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi ku wa gatatu tariki ya 18 mata rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Ntibizigirwa Sitefano w’imyaka 87 y’amavuko icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko. Iki cyaha ubushinjacyaha busobanura ko ngo Ntibizigirwa yagikoreye mu Kagari ka Kibingo, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2010. Cyakora nubwo impapuro zo kwa muganga zagaragaje ko uyu mwana yamenyerejwe imibonano mpuzabitsina mu gihe kitazwi ushinjwa iki cyaha we aragihakana.

Ntibizigirwa sitefano alias Yotamu ni umusaza wavutse mu wa 1925 bivuze ko ubu afite imyaka 87 y’amavuko. Aba wenyine mu nzu ari nabyo yabwiye urukiko ko abana bakunda kuza gukinira iwe ndetse nawe bagakina bava mu rugo bajya mu rundi. Cyakora iki cyaha cyo gusambanya uyu mwana wari ufite imyaka 6 n’amezi cumi na kumwe mu wa 2010 ngo ntacyemera. Abajijwe n’urukiko niba uretse kuba aregwa gusambanya uyu mwana ubusanzwe hari icyo animarira, Ntibizigirwa ku kabando imbere y’urukiko yarushwishurije avuga ko nta n’ikindi kintu anibashirije gukora uretse ibyo aregwa.

Cyakora urukiko rwagaragaje ibimenyetso rushingiraho rumurega iki cyaha birimo impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko uyu mwana yamenyerejwe iyi mibonano mpuzabitsina ku buryo ngo n’akarangabusugi ke kangiritse.

Uretse izi mpapuro za muganga, ubushinjacyaha bunagaragaza amazina y’abana 4 bashinja uyu musaza. Mu ibazwa ryabo, bamwe muri aba bana bavuze ko biboneye ubwabo uyu musaza asambanya uyu mwana nyuma yo kumushukisha ibiryo mu gikoni iwe. Cyakora abandi bavuga ko babibwiwe n’uyu Muhoza Claire nyuma nawe waje guhakana ko atabibonye.

Abajijwe n’umucamanza ibyo kwivuguruza kw’aba batangabuhamya, umushinjacyaha yavuze ko n’uwateguye inyandiko y’ikirego yabigaragaje ko harimo kwivuguruza kw’abatangabuhamya bityo bikaba bisaba ubushishozi bw’urukiko.

Ibi ariko ntibyabujije umushinjacyaha gusabira Ntibizigirwa sitefano alias Yotamu igihano cy’igifungo cya burundu kubera gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 14 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana mu gihe iki cyaha cyaramuka kimuhamye.

Uyu mwana nawe yabajijwe niba azi iby’imibonano mpuzabitsina avuga ko ajya abyumva. Cyakora abajijwe niba hari uwari yabimukorera aratsemba. Umushinjacyaha ariko yavuze ko bishoboka ko umwana yaba yatinye amaso y’abantu. Ibi nibyo byatumye uyu mwana yumvwa mu muhezo cyakora Imvaho Nshya  ikaba itabashije kumenya icyo uyu mwana yatangarije urukiko.

Ikindi umucamanza yagaragaje kiri mu mpapuro za muganga ni uko muganga avuga ko nubwo uyu mwana nta busugi akirangwaho nta n’uwamenya igihe ibi byabereye.

Kubera ibi, uyu mwana ubu ufite imyaka 9 y’amavuko yaba yarakorewe ubu bugizi bwa nabi n’uyu musaza cyangwa se undi muntu nibyo bisaba ubushishozi bw’uru rukiko mu kugaragaza uruhare rwa Ntibizigirwa sitefano alias Yotamu mu kwambura ubusugi uyu mwana. Ubu bushishozi urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwanzuye ko ruzagaragaza icyavuyemo tariki ya 26 mata uyu mwaka. ORINFOR

0 Comment

  • URUKO RUZASHYIRIMO UBUSHISHOZI KUKO IMPANDE ZOMBI NDUMVA BOSE BAFITE IBIMENYETSO BIDASOBANUTSE NEZA.

  • iryoshyano nibarimuhama azabihanirwe namategeko umurundi araririmba ngo impinja ntizigapfe abandi mukazihotora.

Comments are closed.

en_USEnglish