Digiqole ad

Ku myaka 50 Massamba atewe ishema n’ibyo yagezeho

 Ku myaka 50 Massamba atewe ishema n’ibyo yagezeho

i bumoso ni Muyango, hagati ni Sentore na Massamba i buryo akiri umusore muto

Yatangiye kwiga ubuvanganzo nyarwanda afite imyaka 5!

Mu myaka 35 amaze muri muzika nk’umwuga, ijwi rye ntiyarikoresheje mu byishimo gusa, kuko n’aho rukomeye atahatanzwe!

Ku myaka 50 agiye kuzuza, yagiye muri festivals zirenga 120 mu mpande zose z’isi!

Yaririmbanye n’abahanzi nyafurika b’ibyamamare nka Youssou N’Dour, Ismael Lo, Helmut Lotti, Casimir Zao Zoba na Lokua Kanza n’abandi bahanzi bo mu Rwanda batandukanye.

Akiri muto, Massamba Intore yakuze yitwa akazina ka ‘Sambaless’ n’abana babyirukanye. Yabyirutse yumva umuziki aribwo buzima bwe. Uyu mwuga wo kuririmba Massamba avuga ko awuca kuri se, ari we Sentore Athanase.

Massamba Intore agiye gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 arebye izuba
Massamba Intore agiye gutegura igitaramo cyo kwizihiza imyaka 50 arebye izuba

Massamba yavukiye i Bujumbura mu Burundi, ku itariki ya 15 Kanama 1969, avuka kuri Sentore na Mukarugagi, akaba ari ubuheta mu bana icyenda (9).

Sentore ubwe wari intore, ngo yahise abona impano zidasanzwe umuhungu we afite igihe Massamba yari afite imyaka itanu, ubwo ahita atangira kumwigisha indirimbo n’imbyino nyarwanda.

Mu gihe arimo gutegura igitaramo cyo kwizihisa isabukuru ye y’imyaka 50 kizaba ku wa 15 Gicurasi 2015, ngo kuri we yishimira cyane ibyo yegezeho mu gihe cyose yari muri muzika.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Massamba avuga ko muri icyo gitaramo azaririmbira abantu indirimbo zisaga 25 ziri kuri album ye nshya azaba anamurikira abafana be.

Yagize ati “Mu myaka 50 nzaba nuzuza, nta kintu na kimwe nicuza kuba naragombaga gukora ntakoze. Ahubwo nshimira Imana cyane ibyo yankoreye mu bihe byose nayitabaje”.

Yakomeje abwira Umuseke ati “Kugeza ubu imyiteguro nsa naho namaze kuyikora. Kuko niteguye kuzashimisha abantu bose bazaza muri icyo gitaramo mpereye ku ndirimbo zo hambere bamenyeyeho n’izindi nshya”.

Abajijwe aho icyo gitaramo kizabera, Massamba yavuze ko kugeza ubu atarahitamo aho kizabera kuko bisaba kureba ahantu hatazabangamira umuntu n’umwe uzashaka kukizamo ariko ko hazamenyeshwa.

Massamba yubaha kandi agakunda abahanzi nka Cécile Kayirebwa, Florida Uwera na Muyango, dore ko nabo ubwabo ari indangamirwa mu njyana nyarwanda.

Mu bantu bagiye bahindura isi, Massamba ngo afatira urugero kuri Mandela, Kagame Paul, Fred Rwigema, Lumumba,France Fannon,Nkwame Nkrumah na Che Guevara.

i bumoso ni Muyango, hagati ni Sentore na Massamba i buryo akiri umusore muto
i bumoso ni Muyango, hagati ni Sentore na Massamba i buryo akiri umusore muto

Imwe mu ndirimbo nshya izaba iri kuri album y’indirimbo za Massamba yise ‘Umuhororo’

[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=7V4EarrF3sA” width=”560″ height=”315″]

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngo yavutse ryari? Aho ntimwibeshye? Ubwo se ari hafi kuzuza imyaka 50 niba yaravutse muri 1969 ? Nakomere mu nganzo. Uwamahoro.

  • None se umuntu wo muri 69 ubu afite imyaka 50!!!!!

  • ariko afite umugore n’abana?

Comments are closed.

en_USEnglish