Ku myaka 21 Sibomana Patrick wa APR FC yatangaje itariki y’ubukwe
Rutahizamu wa APR FC Patrick Sibomana bita Pappy yamaze gutangaza itariki yo gushing urugo n’umukunzi we Uwase Housnat Soultan bamaze imyaka itanu bakundana.
Kuwa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 nibwo Sibomana Patrick Papy azashinga urugo mu birori by’ubukwe, nyuma yo kwemererwa n’umukunzi we ko babana muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu musore wavutse tariki 15 Ukwakira 1996 yatangaje itariki azakoraho ubukwe na Uwase Housnat Soultan batangiye gukundana bahuriye mu kigo bigagaho (APE Rugunga) muri 2011 ubwo bigaga mu kiciro rusange.
Sibomana yabwiye Umuseke ko yishimira cyane uyu mukunzi we, kandi abona hari hageze ngo bambikane impeta babane akaramata.
Yagize ati: “Imyaka itanu mu rukundo si ubusa. Twanyuze mu bihe bitandukanye kandi bisiga amasomo menshi. Housnat ni umukobwa utandukanye n’abandi. Si umukunzi wanjye gusa yambereye umujyanama mwiza. Ntekereza ko igihe cyari iki ngo dufate icyemezo cyo kubana. Kuko ari umuntu unzi akanamenya akazi kanjye, azanshyigikira muri byose kandi nzakomeza gutera imbere ndi kumwe na we.”
Uyu musore w’imyaka 21 agiye kugera ikirenge mucya bagenzi be bakinana muri APR FC bashinze urugo muri uyu mwaka w’imikino nka; Herve Rugwiro, Innocent Habyarimana na Imran Nshimiyimana.
Ubu bukwe buzaba habura iminsi itatu ngo APR FC ikine na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.
Roben NGABO
UM– USEKE
8 Comments
Wamutwitse inda abakinnyi ntimuhusha shyirumwana murugo
Ikipe yabaye iyo kurongoreramo gusa ndakeee,,
Ariko muzageza ryari kubeshya imyaka mufite koko? 21!!!!??? Hahaaaaaaa ndumiwe koko
APR nta musiribateri usigayemo pe
We are proud of you papy muzagire urugo ruhire imana izabubakire ibahe hungu na kobwa
courage musore wacu kd muzagire urugo ruhire
congratulation #Houspy!
papy wish you all the best with your family ?
Comments are closed.