Ku myaka 16, umwana agiye kwemererwa gukoresha amafaranga uko ashaka
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite uri gutora itegeko rishya ry’umuryango n’abantu. Muri iri tegeko harimo ingingo yemerera abana b’imyaka 16 kuba bakora imirimo ibyara inyungu n’akazi, kandi bakaba bakoresha uko bashatse umushahara cyangwa inyungu bakura mubyo bakora. Impaka zabanje kuba zishingiye ku kwibaza niba kuri iki kigero bikwiye ku umwana yemererwa ibi.
Mu Rwanda umwana wize neza ku myaka 16 aba arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye atangiye umwaka wa kane.
Amategeko y’u Rwanda ariko avuga ko umuntu mukuru ari ugejeje ku myaka 18.
Imwe mu ngingo ziri muri iri tegeko rigenga abantu n’umuryango riri gutorwa ni ivuga ko umwana ufite imyaka 16 ashobora gukora umurimo ahemberwa kandi akigenga ku mafaranga yahembewe.
Depite Alfred Kayiranga, Perezida wa Komisiyo ya Politike, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko yasuzumye uyu mushinga w’itegeko rishya aherutse kubwira abanyamakuru ko mbere y’uko umushinga w’itegeko usuzumwa muri Komisiyo, habanje gukorwa ingendo mu turere dutandukanye tw’igihugu bakusanya ibitekerezo by’abaturage.
Hon. Kayiranga yavuze ko Komisiyo ayoboye yagiye mu turere 20 iganira n’inzego zitandukanye zihagarariye abaturage, utundi turere icumi (10) kuba bataratugezemo ngo ni uko Minisiteri y’ubutabera yari yaratugezemo mbere y’uko itegura umushinga w’iri tegeko.
Kayiranga kandi avuga ko mu gusuzuma uyu mushinga w’itegeko hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage, ndetse na Sosiyete Sivile n’abandi bose barebwa naryo bakaba barahawe umwanya wo kuritangaho ibitekerezo.
Zaina Nyiramatama, umuyobozi wa Komisiyo y’abana yabwiye Umuseke ko nabo bashyigikiye ko umwana atangira kumenyera no kwimenyereza umurimo cyangwa umwuga hakiri kare.
Ati “Gusa ibyo kuvuga ngo amafaranga yayakoresha uko ashaka, byo numva atari byo ahubwo numva yayakoresha ashingiye ku bujyanama bw’ababyeyi be cyangwa abamurera.”
Nyiramatama ariko yongera gushishikariza abakoresha abana kujya bakubahirizwa ibyo itegeko ry’umurimo risaba n’imirimo ribuza ku bana bato.
Aha yibukije ko umwana atagomba gukora imirimo ya nijoro, kwikorera ibimurusha ingufu, gukora imirimo ibangamira ubuzima bwe bw’umubiri n’ubw’imitekerereze, gukora mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gukoreshwa imirimo yo mu rugo, guhonda amabuye n’indi.
Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda rivuga ko umwana adashobora gukoreshwa nk’umukozi cyangwa se uwimenyereza umwuga mbere y’uko yuzuza imyaka cumi n’itandatu (16).
Hagati y’imyaka cumi n’itandatu (16) na cumi n’umunani (18) umwana ashobora gukoreshwa nk’ umukozi, ariko ikiruhuko hagati y’ibihe bibiri by’akazi ntikigomba kujya munsi y’amasaha cumi n’abiri(12) akurikiranye ndetse agomba gukoreshwa umurimo ashoboye.
Itegeko rikavuga kandi ko umwana adashobora gukoreshwa mu mirimo ikorwa nijoro, ivunanye cyangwa iyagira ingaruka mbi ku buzima bwe, imyigire n’imyitwarire bye.
Uyu mushinga w’itegeko rigenga umuryango n’abantu kandi rivuga ko umwana ufite imyaka 18 aba afite imyaka y’ubukure bivuze ko ashoboa gukora imirimo yose ishobora kumuhuza n’abandi nko gutora cyangwa gutorwa.
Ku birebana no gushinga urugo ariko iri tegeko ryongeye kwemeza ko umuntu ushinga urugo byemewe n’amategeko ari uwujuje imyaka 21 kuko ngo ku myaka 18 umwana aba akiri muto ku buryo adashobora kurera umwana mugenzi we.
Abadepite basoje igihembwe cya kabiri kuwa mbere tariki 04 Kanama bamaze gutora ingingo zigera mu 100 z’iri tegeko rifite ingingo 333, Inteko ikazakomeza imirimo yo kuganira no gutora iri tegeko ubwo izaba itangiye igihembwe cya gatatu mu kwezi kw’Ukwakira 2014.
Iyo Abadepite bamaze gutora itegeko, ryohererezwa Abasenateri nabo bakariganiraho, aba iyo bamaze kuritora ryohererezwa Perezida wa Repubulika akarisinya cyangwa akarisubiza inyuma mbere y’uko ritangira kubahirizwa.
Kuri bamwe ntibemeranya n’ingingo yemerera umwana w’imyaka 16 gukoresha amafaranga yakoreye uko ashaka. Nubwo bishobora kwemezwa muri iri tegeko riri mu nteko ubu.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nonese najya kwigurira agacupa mu kabari cyangwa akajya kwirongorera umuntu muzongera kuvuga ngo ni umu mineur koko??!!!
Abadepite bacu rwose murasetsa cyane! Mu minsi ishize ari mwe, ari mayor w`umujyi, ari abaminisitiri, etc ni mwe mwasakuzaga ngo abanyamujyi bakoresha mu ngo zabo abana batarageza ku myaka 18 niba atari 21 ( mbese bamwe bakiri mu kigero cy`uko yagombye kuba ari mu ishuri kugea mu yisumbuye) bagomba gafatirwa ibihano! Aho bamwe muri mwe ntibajyaga bakoresha abana none bikaba bitangiye kubagiraho ingaruka? Naho se niba mwaragiye kubaza mu turere nka Nyaruguru, za Nyabikenke, za Rutsiro cg za Nyamasheke, etc aho ababyeyi bafite abana baje i Kigali nk`ababoyi cg abayaya bajya banyaruka nyuma y`amezi bakora abakabagurira umusururu murumva uwo mubyeyi yari kwanga ko umwana akora? Icyo nzi cyo mu Rwanda a 16 ans abana benshi baba bataraguka mu bitekerezo.Mbese ni nka bya bindi bamwe muri mwe bari bashyushyemo ngo imyaka yo gushyingirwa ibe 18!! Ese ubundi muravuga ngo abo bana bakore, harya abazakora iki ko na bakuru babo babuze ibyo bakora???? Njye muzanyibwirire ari ryari umuturage yemerewe kuba yaza mu nteko gukurikirana ibikorwa byanyu nzaze kubisurira.
Ariko se ubu iki gitekerezo cyazanywe nande koko? Ntabwo aribyo. A 16 ans umwana w’umunyarwanda aba akiri umwana muri byose. Ubwo se ntimubashumurije ba mpemuke ndamuke.Ese ubwo ni emploi de vacances mu shaka kuvuga ko nyine aba agiye mu mwaka wa kane secondaire.Icyo yakwangiza se ni ababyeyi bakiriha cg nyiri entreprise cg atelier yakwimenya. Ni mubigishe kwiharika bakiri bato, bagire akarima k’imboga, borore inkwavu n’utundi turimo nk’utwo . Erega n’ubundi mu cyaro niko biri, si ngombwa rwose kubishyira mu itegeko. Niba mukurikira mwabonye umwana ugemura imboga(dodo) mu mujyi wa KIGARI avuye za MAGERAGERE kandi yiga, abona ibihumbi 30 ku kwezi. Ariko ayaha iwabo , bakayabika, bakazamugurira ibyo bumvikanyeho, ariko ntabwo wakwegurira umwana amafaranga ibihumbi 100 ngo ngaho koresha icyo ushatse. Mureke kuduteza abana no kubangamira uburere bwabo.
Hari abanyarwanda mushobora kyba mutazi igihugu murimo. Ese mwibeshya ko abana bose biga kugeza barangije ayisumbuye? Dore ukuri kwanjye nk’umuntu uba mu giturage: primaire bayirangiza hafi 12/13years;muribo hari nka 20% badakomeza 9 years bahita bajya mu ngo iwabo, uhereye kuri aba wambwira impamvu bagomba kumara imyaka hafi 6 batemerewe gukorera amafatanga? Ese mwizera ko imirimo y’iwabo ariyo yoroshye kurushya ibaga cash cg mwibeshya ko iyo iwabo mu giturage baba bafite abayaya, ababoyi, ababahingira, abashumba, …cyangwa se iyi mirimo niyo iba itegereje aba bana. Dukomeze kubakomeje ayisumbuye: abarangije 3 ibanza batabonye section baba bafite ya myaks 16; aba nabo murashaka ko bakora iki? Mwibeshya ko families bavukamo zifite ubuhe bushoboxi bwo kubaha ibyo umwsna akeneye? Mutekereza ko sbabyeyi babo aribo bajijutse kuburyo babacungira utwabo? Mureke twe gukabya keigana abazungu twrmere ko
Hari abanyarwanda mushobora kyba mutazi igihugu murimo. Ese mwibeshya ko abana bose biga kugeza barangije ayisumbuye? Dore ukuri kwanjye nk’umuntu uba mu giturage: primaire bayirangiza hafi 12/13years;muribo hari nka 20% badakomeza 9 years bahita bajya mu ngo iwabo, uhereye kuri aba wambwira impamvu bagomba kumara imyaka hafi 6 batemerewe gukorera amafatanga? Ese mwizera ko imirimo y’iwabo ariyo yoroshye kurushya ibaga cash cg mwibeshya ko iyo iwabo mu giturage baba bafite abayaya, ababoyi, ababahingira, abashumba, …cyangwa se iyi mirimo niyo iba itegereje aba bana. Dukomeze kubakomeje ayisumbuye: abarangije 3 ibanza batabonye section baba bafite ya myaks 16; aba nabo murashaka ko bakora iki? Mwibeshya ko families bavukamo zifite ubuhe bushoboxi bwo kubaha ibyo umwsna akeneye? Mutekereza ko sbabyeyi babo aribo bajijutse kuburyo babacungira utwabo? Mureke twe gukabya kwigana abateye imbere tubanze tumenye uko abo bana nibadakorera cash bari bubeho neza kurusha bazikoreye. Jye ikibazo mbona gikomeye ni uko batabona n’aho bakora n’abakabonye bagahembwa urusenda.
ariko e wamugani wa nkubito, ko numv hari byinshi umwana aba yifuza gukora kandi kenshi muri iyi myakai=biba Atari byiza biba bidakwiye ugasanga harimo nkwinezeza kenshi atitaye kungaruka none igihe azaba yemerewe gukoresha amafarangaa fite uko abishaka ntibizaba ikibazo, gusa twizereko ibi byose bari kubyigaho
Muzige neza iryo tegeko kuko sinumva ukuntu umwana wamuha uburenganzira ku mafaranga azaba akorera ku mwaka 16 ans abakiri muto.Icyo twabasaba nuko ababyeyi benshi bagiye guhura nibibazo n’abana babo kubera iryo tegeko.Ese akazi bazagakurahe ko mbona ubushomeri hano hanze bumeze nabi.
basuzume neza maze barebe niba ntacyo bizica ku bana kuko akenshi amafaranga ashobora gutuma umuntu hari urundi rwego ajyama kuko ariyo aba ari kugukoresha , nibasanga ntacyo bitwaye bazaritore ntaribi
Comments are closed.