Digiqole ad

Ku kirwa cya Bugarura batunzwe n’uburobyi gusa barasaba Leta kubagoboka

 Ku kirwa cya Bugarura batunzwe n’uburobyi gusa barasaba Leta kubagoboka

*Ikirwa cya Bugarura mu kiyaga cya Kivu gituwe n’abaturage 2 112;
*Gifite umuriro w’amashanyarazi, Post de santé, ikigo cy’amashuri abanza n’imbangukiragutabara
*Mu biganiro byabo baririmba Perezida Paul Kagame ngo niwe bakesha ibyo bagezeho;
*Ubu ariko ngo imibereho yabo iri ku buce kuko uburobyi bukorwa n’abifite
*Bati mutubwirire Perezida ko “Nk’uko inka, ihene n’inkoko bitekwa buri munsi bitashize n’izi sambaza batureke twirobere ntizizashira”

Ikirwa cya Bugarura kigabanyije mu midugudu ibiri, uwa Bugarura na Rutagara, yo mu Kagari ka Bushaka ko gakorera imusozi.

Ukigera ku kirwa cya Bugarura iyi niyo nkombe womokeraho.
Ukigera ku kirwa cya Bugarura iyi niyo nkombe womokeraho.

Uretse Post de santé, ikigo cy’amashuri n’amashanyarazi, nta bindi bikorwa remezo bafite. Abakiri bato bakifuza ikibuga cyiza kugira ngo bajye babona uko bidagadura mu mikino.

Ku kirwa cya Bugarama, ubuhinzi buharangwa ku kigero nk’icya 90% ni ubwakawa, icyakora hari abagerageza ibishyimbo, soya, ibigori n’ururoki n’ubwo ngo bitajya bibahira kubera ubutaka bubi.

Kubera ko badahinga, batungwa n’ibiribwa bahaha imusozi, nk’ibijumba, kawunga, n’ibindi barisha isambaza zabo birobera mu Kivu.

Ku kirwa, akazi kanini gakorwa nijoro kuko aribwo baroba, akazi gatunze ku kigero nk’icya 95% abatuye kiriya kirwa bose. Abadashoboye kuroba, bakorera ababishoboye, abandi ni abacuruzi.

Uwitwa Hakizimana James ati “Hano ntaho wahinga, ni ikawa gusa. Iyo ikawa yeze nibwo tubasha kubona amafaranga tutagiye mu mazi. Inaha hameze nko mu mujyi barya bahashye gusa.”

Iki kirwa ku kigeraho ari ubwa mbere uba ubona ari uburyohere, ariko abagituye bo bafite amaganya menshi, byibanda cyane ku mbangukiragutabara bahawe idakora kandi ihenze, n’ubuzima burimo kubagora kubera ko uburobyi bwajemo ibibazo.

 

Bafite ubwato bubahuza n'ibindi bice biri ku nkengero z'Ikivu, bukora ingendo zihoraho nk'imodoka zitwara abagenzi.
Bafite ubwato bubahuza n’ibindi bice biri ku nkengero z’Ikivu, bukora ingendo zihoraho nk’imodoka zitwara abagenzi.

 

Uburobyi butemewe burimo gufungisha bamwe, abandi bubicisha inzara

Kubera ko kuri iki kirwa batunzwe n’uburobyi bw’isambaza, gahunda ya Leta yo guhindura imitego bakoresha ntabwo yakiriwe neza na bose.

Umusaza HABAWOWE Anastase wavukiye ku kirwa cya Bugarura ati “Ubuzima bw’ahangaha bushingiye ku burobyi, ariko uburobyi barobesha imitego itemewe, kuko niyo itanga umusaruro, nibwo buzima bwa buri munsi, ni ugushimuta.”

Uyu musaza avuga ko imitego ya Kaningiri abaturage benshi bayikoresha bazi ko itemewe.

HABAWOWE yatubwiye ko imitego Leta yemera basabwa kugura ngo ihenze ku buryo umuturage wese atabasha kuyigondera.

Ati “Imitego yemewe ntabwo idatanga umusaruro, kandi ikaba ihenze kuko ugura hagati ya Miliyoni ebyiri n’igice (2 500 000) n’eshatu (3 000 000)z’amafaranga y’u Rwanda. Mu gihe imitego itemewe muri Congo ugura hagati y’ibihumbi 100 – 150”

Indi mpamvu ngo ituma batayitabira ni uko gukoresha iyo mitego bibasaba kugira abakozi 11, n’ijerekani ya Peteroli buri joro.

Ati “Hari n’ubwo batabona n’icyo bahemba abakozi, kugira ngo nabo babone umusaruro ni uko binjira mu bigobe bakiba, bakaroba abana b’isambaza.”

HABAWOWE Anastase (wambaye ikote) wavukiye ku kirwa cya Bugarura ndetse akaba ari naho atura kugeza n'ubu.
HABAWOWE Anastase (wambaye ikote) wavukiye ku kirwa cya Bugarura ndetse akaba ari naho atura kugeza n’ubu.

 

HABAWOWE avuga ko kubera imibereho mibi hari abaturage bagenda basuhukira muri Uganda na DR Congo bakajya gushakirayo imibereho.

Ati “Mugende mutubwirire Perezida wa Repubulika ko nk’uko inka, ihene n’inkoko zitashize mu gihugu kandi ziribwa buri munsi n’isambaza tutazimara mu Kivu. Kuva turi abana twaraziriye tutazikumirwaho,…none ubu tuzirya tuzibye, mutuvuganire twe gukomeza guhunga igihugu cyacu, abenshi bagiye Uganda na Congo.”

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 witwa NKUNDABANYANGA Felicien nawe yemeza ko hari abanyabugarura basuhuka kubera imibereho mibi.

Ati “Aya mazi niyo adutunze, ubwo rero Police iyo igezemo ikabatwara imitego bategeshaga bahita bahunga bakagenda kuko nta kindi baba bafite, ubutaka baba barabugurishije bwararangiye, ubwo rero Leta itubabariye ikadusubiza aya mazi yacu twaba dufite amahoro.”

Umusaza NKUNDABANYANGA Felicien ngo ubuzima babayemo ku kirwa busigaye bugoye cyane.
Umusaza NKUNDABANYANGA Felicien ngo ubuzima babayemo ku kirwa busigaye bugoye cyane.

 

Umukecuru NYIRANTURANYENABO Faraziya uri mu kigero cy’imyaka iri hejuru ya 70 yavuga ko muri iyi minsi imibereho ku kirwa cya Bugarura igoye.

Yagize ati “Twatungwaga n’utu tuntu two mu Kivu, none bari kutudukuraho. Twibereyeho gutyo kandi ntitugira n’aho duhinga, twahingaga mu Kivu.”

Uyu mukecuru yumva kugira ngo barusheho kubona icyizere cy’ejo hazaza ari uko Leta yabarekurira umurima wabo ‘Ikiyaga cya Kivu’, ati “naho ubundi turiho nabi cyane rwose.”

Ihungaba ry’ubukungu kandi ngo rinafite ingaruka ku bacururiza ku kirwa, umusore witwa BIGENIMANA Elia ufite iduka rito ku Gasanteri kitwa Kenya yatubwiye ko nabo bagerwaho n’igihombo gituruka ku ihungabana ry’uburobyi.

Yagize ati “Iyo bajyanye iriya mitego usanga nta bakiliya tubona, abantu barabwirirwa bakaburara.”

Uyu avuga ko buri munsi Police ifata abantu, ku buryo mu cyumweru bashobora gufunga abarenga 10.

Umucuruzi BIGENIMANA Elia nawe ngo iyo bafashe imitego y'abaturage abihomberamo.
Umucuruzi BIGENIMANA Elia nawe ngo iyo bafashe imitego y’abaturage abihomberamo.

 

Banki Ramberi ibamarizeho amasambu

Kubera ko baba bagomba kuroba nk’umurimo ubatunga bya buri munsi, abakoresha imitego itemewe iyo Police iyifashe bahita bashaka abantu bafite amafaranga bakabaguriza ayo kugura indi mitego nayo (itemewe) ku ngurane y’ubutaka; Bwacya Police nayo ikayifata, bakongera gutanga ubundi butaka ngo bagure indi mitego gutyo gutyo kugera ubutaka bamwe bubashizeho.

Umuturage HABAWOWE Anastase avuga ko abacuruza amafaranga baba baturutse imusozi baza bagaha abaturage amafaranga bita “Rotire”, hanyuma umuturage akajya abungukira buri kwezi.

Ati “Ufashe ibihumbi 100 yunguka ibihumbi 20 buri kwezi. Bamwe bagiye bava mu masambu yabo batanzemo ingwate, abacuruza ayo mafaranga ya Banki ramberi baraza bagaha umuturage amafaranga ibihumbi 100, akamuha isambu ye bakandikiranwa ko baguze, akamuha icyangombwa cy’ubutaka umururyango wose ugasinya ko baguze.”

Abaturage bavuga ko muri iki gihe, byibura ½ cy’ubutaka bw’ikirwa bwose ubu buri mu maboko y’abantu batuye imusozi bazana amafaranga.

Ubutaka bwo kuri iki rwa nta kindi gihingwa bweraho neza uretse ikawa gusa.
Ubutaka bwo kuri iki rwa nta kindi gihingwa bweraho neza uretse ikawa gusa.

 

Barifuza kurekurirwa ikivu cyangwa bagafasha kubona undi murimo ubatunga

Abaturage benshi cyane cyane abatari mu makoperative bavuga ko mu gihe batoroherejwe uburobyi badashobora kuguma ku kirwa kuko nta bundi buryo bwo kubaho bahafite.

Uwitwa NKUNDABANYANGA Felicien ati “Leta niyo ikwiye kugira icyo itugenera, kuko niyo ituma tubaho, kandi yashaka ko dupfa twapfa kuko ubuzima tubukura muri aya mazi, tutayafite nta kundi.”

Ku rundi ruhande, hari abifuza ko Leta niba itaborohereje mu burobyi ibashakira undi murimo wo gukora, kandi ikaboroza inka ku buryo byibura buri muryango waba ufite inka, bityo abafite isambu bakabasha kuzibonera ifumbire bagahinga.

Ubwato bakoresha mu kuroba, kumanywa buba buparitse kuko baroba nijoro.
Ubwato bakoresha mu kuroba, kumanywa buba buparitse kuko baroba nijoro.

 

Abayobozi muri aka gace bo babivugaho iki?

HABIMANA Jean, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bushaka ahakana ibyo abaturage bavuga ko ko hari abusuhukira Uganda na DR Congo, ahubwo ngo abagenda akenshi ni ari ababa bafite igishoro bajya gushora muri ibyo bihugu.

Ati “Abava hano bajya uganda ntabwo ari ibibazo by’inzara ahubwo baba bagiye kwagura ibyo bakora, cyane abagiye mu makoperative baba bafite amafaranga menshi, ayo mafaranga bakabona hano ntaho kuyakoreshereza bakajya kuyashora Uganda cyane cyane mu bikorwa by’ubuhinzi.”

Akavuga ko kubyerekeranye n’uburobyi nta mbogamizi irimo kubabukora bakoresheje imitego yemewe, ariko ngo abandi bashaka gukoresha imitego itemewe bo ntibazigera bahabwa ubwisanzure kuko ibyo bakora binyuranije n’amategeko.

Avuga kubya Banki Ramberi zikomeje gutwara amasambu y’abaturage, HABIMANA yavuze ko bazi ko ihari kandi abayikoresha babikora mu buryo busa n’ubujura bashaka kwiba abaturage. Gusa, akavuga ko icyo bakora ari uguhugura abaturage no kubereka ingaruka zabyo gusa kuko aribo bigiraho ingaruka kandi banabigizemo uruhare.

HABIMANA Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bushaka.
HABIMANA Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bushaka.

 

NIYONZIMA Tharcisse, umuyozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro we asaba abaturage kumva ko Ikivu ari umutungo rusange, n’isambaza zirimo atari iz’abaturage batuye ku kirwa cya Bugarura gusa.

Ati “Nubwo hari ikibazo turatekereza kubavana mu burobyi bwa gakondo, tukagenda tubajyana mu burobyi bwa kinyamwuga. Intambwe ya mbere yo kubigeraho ni ukwibumbira hamwe mu mashyirahamwe bakagana ibigo by’imari bagahabwa inguzanyo, bagashobora kugera ku bushobozi bubaha uburyo bwo kuroba bugezweho.”

Avuga ku kibazo cy’aba baturage, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira yavuze ko koko hari abantu bafunze bazira gukoresha amazi nabi, barobesha binyuranye n’amategeko imitego itemewe.

Ati “Tugomba kurinda neza amazi Imana yaduhaye ku buntu,… (bikomeje uko) abana bacu bazagera aho tugeze amafi mu Kivu, isambaza zidutunze byarabaye amateka.”

Guverineri agasaba abaturage kumva izo mpinduka bakareka gukomeza kuroba basa nk’aho hari abo barimo gusahuranwa kandi amafi n’isambaza ari umutungo kamere imana yabihereye.

Kuri iki kirwa amashanyarazi agerayo
Kuri iki kirwa amashanyarazi agerayo
Aka ni agacentre ko kuri iki kirwa
Aka ni agacentre ko kuri iki kirwa
Uhagaze ku kirwa ureba mu mazi
Uhagaze ku kirwa ureba mu mazi
Ubusanzwe ngo icyabatunze kuva cyera ni uburobyi
Ubusanzwe ngo icyabatunze kuva cyera ni uburobyi
Ababyeyi kuri iki kirwa, iyo bashatse bavuga amashi cyangwa Ikinyarwanda
Ababyeyi kuri iki kirwa, iyo bashatse bavuga amashi cyangwa Ikinyarwanda
Ku kigo nderabuzima cyaho
Ku kigo nderabuzima cyaho
Aha barerekana ko umwuga wabo ari ukugashya bashaka ifi
Aha barerekana ko umwuga wabo ari ukugashya bashaka ifi

DSC_0283 DSC_0293 DSC_0310 DSC_0313 DSC_0317

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish