Digiqole ad

Ku isoko ry’imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za Miliyoni eshanu

 Ku isoko ry’imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za Miliyoni eshanu

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa mbere, ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5 010 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Izi mpapuro zagurishijwe muri ‘deal’ imwe ku mafaranga 100.2 ku mugabane, nubwo zaherukaga gucuruzwa ku mafaranga 103 ku mugabane.

Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka itanu Guverinoma yashyize ku Isoko mu mwaka ushize wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), zikaba zifite inyungu ya 12.00%. Guverinoma izasoza kuzishyura Tariki 19 Gashyantare 2021.

Nk’uko bigaragara muri y’umunsi y’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda “Rwanda Stock Exhange (RSE)”, ibiciro by’imigabane y’ibigo umunani (8) biri ku isoko ntibyahindutse dore ko bitanacuruje.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 78 800 ya Banki ya Kigali igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 243 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 385 800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 136 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 33 300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 na 95 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 43 100 ku mafaranga 85 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 315 700 ya I&M Bank-Rwanda igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 105 – 108, gusa nta bifuza kuyigura bahari.

Ku isoko hari n’Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 3 000 000, zigurishwa ku mafaranga 104 ku mugabane, gusa ntabifuza kuzigura bahari.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish