Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury Bond’ za miliyoni 300

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury Bond’ za miliyoni 300

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond), imigabane ya Bralirwa n’iya Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga 300 106 300.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda, zagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 102.5 ku mugabane.

Izi mpapuro zacurujwe ni izo ku mpapuro z’imyaka itatu Guverinoma yashyize ku isoko mu 2015 (FXD4/2015/3yrs), Leta izamara kwishyura tariki 23 Ugushyingo 2018, zifite inyungu ya 11.80% ku mwaka.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane ya Bralirwa 700, ifite agaciro k’amafaranga 97,300, yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 139 ku mugabane.

Agaciro k’umugabane wa Bralirwa kagabanutseho ifaranga rimwe (1 Frw) kuko ejo hashize, umugabane wa Bralirwa wari ku gaciro k’amafaranga 140.

Hanacurujwe imigabane 100 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 9 000, yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku gaciro k’amafaranga 90 ku mugabane, ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 9,100 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 250 – 255 ku mugabane,  gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari kandi imigabane 154,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 139 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 226,900 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kuyigura bahari.

Hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga  500,000 zigurishwa ku mafaranga 104, gusa ntabifuza kuzigura bahari.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish