Digiqole ad

Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank ya miliyoni 1.8

 Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank ya miliyoni 1.8

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa I&M Bank kamanutseho amafaranga abiri

Kuri uyu wa gatatu ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya I&M Bank-Rwanda ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,890,000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe imigabane 18,000 ya I&M Bank ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1,890,000 yacurujwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga 105 ku mugabane.

Umugabane wa I&M Bank wamanutseho amafaranga abiri (2 Frw) ugereranyije n’igiciro cy’amafaranga 107 wariho ejo hashize, gusa muri rusange umaze kuzamukaho amafaranga 15 mu minsi ine gusa imaze icuruzwa ku isoko.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo 7 biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exhange (RSE)” bitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 39,900 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 245 na 266 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 298,000 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 137 na 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 10,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 161,500 ya I&M Bank igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 107 na 110 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 10,000 ku mafaranga 95.

Hari n’ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 400,500,000 ku mafaranga ari hagati ya 102 – 104 ku mugabane, ariko nta mpapuro zigurishwa zihari.

Source: RSE

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish