Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na Bralirwa

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya BK, Crystal Telecom na Bralirwa

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa 14 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali (BK), iya Crystal Telecom n’iya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 255 600.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, hacurujwe imigabane 3,300 ya BK ifite agaciro k’amafaranga 762,600, yagurishijwe muri ‘deals’ ebyiri. Iyi migabane yacurujwe ku mafaranga 234, ari nacyo giciro umugabane wa BK wariho ejo hashize, bivuze ko agaciro k’umugabane katahindutse.

Hacurujwe imigabane 4,700 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 423,000, muri ‘deals’ eshatu. Aha, agaciro k’umugabane naho ntikahindutse, wacurujwe ku mafaranga 90 wariho n’ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane ya Bralirwa igera kuri 500 ifite agaciro k’amafaranga 70,000, muri ‘deal’ imwe. Umugabane wa Bralirwa wacurujwe ku mafaranga 140, ari nako gaciro wariho ejo hashize, bivuze ko ku giciro cy’uyu mugabane ntacyahindutse.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa EQTY uri ku mafaranga 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 10,300 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 234 – 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari imigabane 32,500 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga 140 ku mugabane, gusa ntayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 380,600 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 98 ku mugabane, ariko nta busabe bw’abifuza kuyigura bahari.

Hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga za Leta (treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 500,000, zigurishwa ku mafaranga 103 ku mugabane, hari abifuza kuzigura zose ariko ku mafaranga 100 ku mugabane.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Leta ikeneye cash nimugure iragurisha rwose, byose kandi.

Comments are closed.

en_USEnglish