Digiqole ad

Ku isi hari intwaro 14,900 za kirimbuzi, u Burusiya nibwo bufite nyinshi

 Ku isi hari intwaro 14,900 za kirimbuzi, u Burusiya nibwo bufite nyinshi

Ikinyamakuru The Bulletin of the Atomic Scientists  cyemeza ko isi yugarijwe cyane, kurusha ikindi gihe cyose, no kuba yashwanyuzwa n’ibisasu bya kirimbuzi ihunitse, ubu bikaba bimaze kugera ku 14, 900, ibyinshi  bikaba bifitwe n’u Burusiya bufite ibigera ku 7000.

Iyi ni misile kirimbuzi y'uburusiya ishobora kwambukiranya imigabane aho iguye ikarimbura abantu n'ibintu bitagira ingano
Iyi ni misile kirimbuzi y’uburusiya ishobora kwambukiranya imigabane aho iguye ikarimbura abantu n’ibintu bitagira ingano

Inama y’abahanga mu bugenge banditse muri kiriya kinyamakuru bemeza ko isi iri mu kaga k’uko inyoko muntu ndetse n’ibindi binyabuzima bishobora kuzacika ku isi haramutse hari ibisasu bya kirimbuzi bituritse kubera intambara, imitingito yabera aho bihunitse cyangwa se biramutse bigeze mu ntoki z’ibyihebe.

Mu gusuzuma ibintu bishobora kuzatuma Isi irimbuka, abahanga bavuga ibintu bitandukanye ariko cyane cyane bakavuga ko intwaro za kirimbuzi arizo ziza ku mwanya wa mbere kurusha ndetse ingaruka zikomoka ku gushyuha kw’ikirere.

Igitera abahanga impungenge kurushaho ni uko hari za Leta zimwe na zimwe zitunze ibi bitwaro kandi zifite abayobozi bafite imigirire ikemangwa.

Ibi bituma hari abagira ubwoba ko kubera impamvu runaka hari abashobora kurasa ziriya ntwaro bagamije kwihimura kubo batavuga rumwe maze nabo bakabarasaho izo batunze hakaduka intambara kirimbuzi.

Uretse Koreya ya ruguru ikunda kuvugwa cyane, abahanga banditse muri cya kinyamakuru Perezida Donald Trump ngo we unagamije kongera ubwinshi bw’intwaro za kirimbuzi  USA itunze.

Urutonde rwasohotse muri Business Insider rwerekana ko ibihugu bitunze ibingana birya:

-U Burusiya bufite intwaro za kirimbuzi 7000.

-USA ifite intwaro za kirimbuzi 6 700

-U Bufaransa bufite intwaro za kirimbuzi 300

-U Bushinwa bifite intwaro za kirimbuzi 260

-U Bwongereza bufite intwaro za kirimbuzi 215

– Pakisitani ifite intwaro za kirimbuzi 140

-Ubuhinde bufite intwaro za kirimbuzi 120,

-Israel ifite intwaro za kirimbuzi 80,

-Koreya ya ruguru ntibazi neza umubare w’izo ifite kuko ngo bigoye kumenya ibibera muri kiriya gihugu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Putine numuntu wumugabo.Burya sibuno bari barahinduye uburusiya umuti wamenyo imyaka irenga 30.

  • Ruhangiky’Umutwara Uzikotrezwa Amakuba Ingabu Ubah’Ikomeka Kurutaro H’Ututare Do Gusw’Amazu Yubatse Kurutare Umuzinga Kabuhariwe Ntukavya KY’iBUHUHUSI Hashyimbarasasu Guswita Amakuba Hw’ikongaka Mitima Rukyerikome Mubwonko Burim’Ubutakyi Ubutayu Sigaho Burinyuti Igeho N’Umurangu W’Urambik’Umusekye Urakyepwa Hw’Uhuruduky’Ipacanga Heba.

Comments are closed.

en_USEnglish