Ku cyicaro cya Police harimo kubera inama y’umunsi umwe n’abanyamakuru
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2011, ku cyicaro gikuru cya Police y’igihugu ku Kacyiru harimo kubera inama ya Police n’abanyamakuru, iti: “ubufatanye bwa police b’itangazamakuru”.
Avungura iyi nama Deputy Inspector General of Police (DIGP) bwana Stanley Nsabimana yagejeje kubitabiriye iyi nama intego nyamukuru za police y’igihugu ndetse anashimira itangazamakuru uko rifatanya na police kwigisha abaturage no kubamenyesha imikorere ya police y’u Rwanda.
Mukiganiro n’abanyamakuru umuvugizi wa Police Spt. Theos Badege yatangaje ko imikoranire myiza y’itangazamakuru ari umurunga ukomeye ufasha police gukorana neza n’abaturage.
Biteganyijwe ko Minisitiri ushinzwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri unafitite itangazamakuru munshinganoze bwana Protais Musoni ari bwitabire iyi nama.
Umuseke.com turakomeza kubagezaho uko ibibiganiro birimo kugenda ndetse n’imyanzuro yafatiwemo.
UM– USEKE.COM
2 Comments
POLICI YACU IRAKORA KANDI IKORA NEZA MUKOMEREZEN AHO.UWABAJYANA MU BINDI BIHUGU NGO MUREBE NI GAHOMA MU NWA
ko mutatwereka amafoto yabari mu nama
Comments are closed.