Digiqole ad

Ku busabe bwa APR FC umukino wari kuyihuza na Gicumbi urimuwe

 Ku busabe bwa APR FC  umukino wari kuyihuza na Gicumbi urimuwe

Umukino wa APR FC na Gicumbi FC wimuriwe kuri uyu wa gatatu

Nubwo haburaga amasaha atanu gusa ngo utangire, umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wari guhuza APR FC na Gicumbi FC kuri uyu wa kabiri wimuriwe kuwa gatatu tariki 1 Werurwe 2017, bisabwe na Jimmy Mulisa utoza APR FC.

Umukino wa APR FC na Gicumbi FC wimuriwe kuri uyu wa gatatu
Umukino wa APR FC na Gicumbi FC wimuriwe kuri uyu wa gatatu

Kuwa gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yabwiye abanyamakuru ko atishimiye uko FERWAFA yateguye ingengabihe y’imikino y’ikipe atoza bituma atoroherwa n’imikino y’ibirarane.

Byatumye asaba ko hagira igihinduka kuko atari azi amatariki APR FC izakiniraho imwe mu mikino, kuko ingengabihe y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda yavuguruwe.

Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere yabwiye abanyamakuru ati: “Umukino wadutunguye kuko nyuma yo gukina kuwa gatanu ushize natanze ikiruhuko ku bakinnyi, uyu munsi (kuwa mbere) twakoze imyitozo kabiri kuko twumvaga umukino uzaba kuwa gatatu. Gusa mukanya nka saa 15h nibwo bambwiye ko umukino uri kuri uyu wa kabiri. Turagerageza tureba niba hari icyahinduka.”

Ku bwumvikane bw’ubuyobozi bw’amakipe yombi umukino wimuriwe kuwa gatatu tariki 1 Werurwe 2017 kuri stade ya Kicukiro.

Nubwo amategeko ya FIFA ateganya ko umukino wimurwa mbere ho amasaha 48, itangazo rihindura umunsi na stade umukino wa APR FC na Gicumbi FC uzaberaho, risohotse haburab amasaha atanu gusa ngo utangire.

Uyu mukino APR FC izawukina idafite Herve Rugwiro na Bizimana Djihad babonye amakarita atatu y’umuhondo. Gusa Yannick Mukunzi utarakinnye imikino ibiri iheruka kubera imvune azaba yagarutse mu kibuga.

Roben NGABO

UM– USEKE

 

2 Comments

  • Ni iyihe izasura indi ?

  • Itangiye kwimura imikino ngo icungane n’uko rayon itsinda maze itangire gutanga akantu muzahore mwirorere!

Comments are closed.

en_USEnglish