Kotsanya igitutu gukomeye hagati ya Dream Boys na Bulldogg muri Guma Guma
Mu bitaramo bitatu bimaze kuba mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya karindwi, itsinda rya Dream Boys na Bulldogg mu gitaramo kimwe hashobora kwisobanura uzegukana iri rushanwa.
Ibi n’ibivugwa n’Abanyamakuru, abatunganya umuziki (producers) n’abajyanama b’abahanzi (managers) bakurikirana ibi bitaramo by’iri rushanwa kuva byatangira baganiriye na Umuseke.
Bavuga ko mu gitaramo kizabera ku Gisenyi ari cyo kizakiranura aba bahanzi mbere y’uko bagera ku cya nyuma kizabera i Kigali.
Imwe mu mpamvu aba bahanzi ari bo bagarukwaho cyane, ni uburyo bamaze kwanikira abandi mu bijyanye no kugira umubare munini w’abafana bishima iyo barimo kuririmba.
Mu gitaramo cya mbere cy’iri rushanwa cyabereye i Huye, Itinda rya Dream Boys na Bulldogg baje imbere mu kugira abafana benshi. ugereranyije n’abandi.
I Gicumbi byaje guhinduka kubera ko abahanzi benshi bagiye baririmba indirimbo wasangaga zitazwi muri ako karere. Gusa itsinda rya Dream Boys risa n’iribanikiriye.
Undi muhanzi uza hafi mu bijyanye no kuba afite abafana benshi nyuma y’igitaramo cyabereye i Ngoma, ni Christopher.
Gusa we bakaba bavuga ko gutandukana na Kina Music bishobora kugira uruhare runini mu byatuma Christopher atitwara neza. Ahanini ko mu yandi marushanwa aribo bamufashaga kwitegura no kumenya uko yitwara imbere y’abafana.
Abandi bahanzi bavugwaho kuba batungurana bakaza mu myanya y’imbere, harimo Social Mula na Mico The Best. Mu bitaramo bimaze kuba akaba aribo bahanzi bagaragaje ubuhanga mu miririmbire yabo nubwo nta bafana benshi bafite.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
igikosi nicya dream boyz yemwe nimureke gutumwanya namafranga yubusa, na serandumu (referendum) yo kukibegura uyumwaka twarayitoye huye, gicumbi nejobundi ngoma 97.3%rwose barasobanutse kd barabikuiliye
Comments are closed.