Digiqole ad

Koreya y’epfo bari mu matora y’Umukuru w’igihugu yitabiriwe cyane

 Koreya y’epfo bari mu matora y’Umukuru w’igihugu yitabiriwe cyane

Bamwe mu bakandida bahatanye mu matora muri Korea

Abaturage bangana na 90 % y’abatuye Koreya y’epfo bafite imyaka ibemerera gutora bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu nyuma y’uko Park Guen-Hye yegujwe bamushinja gukoresha ububasha bwe mu nyungu z’inshuti ze, bigahombya Leta.

Bamwe mu bakandida bahatanye mu matora muri Korea, Moon Jae-In uhabwa amahirwe ni ubanza hejuru ibumoso
Bamwe mu bakandida bahatanye mu matora muri Korea, Moon Jae-In uhabwa amahirwe ni ubanza hejuru ibumoso

Mu bantu 15 bari guhatanira kuyobora kiriya gihugu kibarirwa mu biteye imbere ku isi uhabwa amahirwe ni Moon Jae-In usanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Abakurikiranira hafi politiki ya kiriya gihugu bavuga ko ubwitabire muri aya matora bwerekana ko abaturage bababajwe cyane n’igisebo cy’uko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cyabo yagaragawe uruhare mu gukoresha nabi umutungo w’igihugu no kuvugwaho ruswa.

Moon Jae-In uhabwa amahirwe ahanganye n’undi abasesengura Politiki muri kariya gace bagereranya na Perezida wa USA Donald Trump uwo ni Hong Joon-Pyo.

Nubwo Koreya y’epfo ikize hari ubusumbane bunini hagati y’abakire n’abakene kandi ngo urubyiruko rudafite akazi ni rwinshi cyane.

Uzatsinda amatora kandi byitezwe cyane uko azitwara mu mwuka mubi uhari hagati yabo na Korea ya ruguru.

Biteganyijwe ko amatora arangira mu ijoro ryaho, haraba ari ku isaha ya saa saba ku masaha yo mu Rwanda.

Korea ituwe n’abaturage barenga miliyoni 50.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish