North Korea: Impamvu abakikije Perezida bitwaza agakayi n’agakaramu
Abakunda kwitegereza amafoto ya Kim Jong-un uyobora Koreya ruguru bamubona akikijwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare bafite amakaye n’amakaramu. Abafotora bakomeje kwitegereza bagaragaza ayo amafoto abandi bashaka kuemenya impamvu.
Umwarimu muri Kaminuza ya Sheffield w’impuguke muri Politiki n’amateka ya Koreya ya ruguru witwa Prof James Grayson avuga ko bariya ari abakuru b’ingabo bo mu rwego rwo hejuru baba bandika ibyo umukuru w’igihugu aba avuga, ko atari abanyamakuru nk’uko bamwe babikeka.
Kwandika ibyo avuze byose ngo byerekana ubwenge bwe, ububasha n’umuco wo kwita ku bintu uranga abayobozi wa Koreya ya ruguru.
Nubwo kiriya guhugu kibamo za iPad (imashini zikora nkaza Mudasobwa) bashobora kwifashisha, abayobozi ba kiriya guhugu bikundira gukoresha amakaye n’amakaramu iyo bari kumwe na Perezida Kim Jong-un bandika ibyo avuga.
Umwarimu muri Kaminuza ya Nottingham witwa Steve Tsang wigisha amateka ya vuba aha y’u Bushinwa avuga ko aba ba Jenerali bitondera ibyo bandika kuko banditse ibintu atavuze cyangwa yavuze ariko bakabyumva nabi byabakoraho.
Izi nyandiko ntabwo zemerewe gusomerwa kuri Televiziyo cyangwa kuri Radiyo, zirabikwa bikazakorwamo ibitabo bivuga ku magambo y’ubwenge yavuzwe n’abakuru ba Koreya ya ruguru.
Nguko uko bo bashyingura amagambo y’ubwenge y’abakuru b’igihugu cyabo. Ahandi bikorwa bite?
ububiko.umusekehost.com