Digiqole ad

Korali NEHIROTI ya ADEPR NTORE –GASAVE yakoze igiterane mu itorero rya ADEPR KICUKIRO

Korali NEHIROTI ni imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu itorero rya Gasave ku mudugudu wa Ntore, iri zina “NEHIROTI” rikaba risobanura ngo “IBIVUZWA N”UMWUKA” rikaba riboneka muri zaburi 5:1, ikaba yaratangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1997 ari abantu 8 ( ababyeyi 7 hamwe n’umugabo 1), kuri ubu bakaba bafite ishimwe rikomeye kuko ubu ba n’amaze kugera ku baririmbyi 51.

Chorale NEHIROTI
Chorale NEHIROTI

Ubwo twabasanganga mu itorero rya ADEPR kicukiro ku mudugudu wa Nyakabanda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Kanama 2012, aho bari bakoreye igiterane cy’ivugabutumwa tukaba twaganiye n’umuyobozi w’iyi korali Madame MUKAMAKUZA Charlotte tumubaza ibyo baba bamaze kugeraho bindi kugeza ubu, adutangariza ko bamaze gukora indirimbo zigera ku icumi ziri kuri Album ya mbere bise “MU GIHE GIKWIRIYE CY’IBISUBIZO” zikaba zaramaze no kujya ku isoko guhera tariki ya 11 ukuboza 2011.

Nk’uko yakomeje abitubwira Madame MUKAMAKUZA Charlotte umuyobozi w’iyi korali,ngo barateganya gushyira izi ndirimbo mu mashusho kuburyo bitarenze mu kwakira uyu mwaka, mu bundi butumwa yatanze ku bakunzi b’indirimbo zabo n’izindi ndirimbo z’Imana muri rusange yavuze ko byaba byiza buri wese ahaye agaciro imbaraga abariririmbyi baba bakoresheje mu gukora izi ndirimbo bityo bakirinda icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’indiriimbo bataabifitiye uburenganzira cyane ko we abibona mo ubujura, arangiza avuga ko uwakwifuza izo ndirimbo byemewe yazisanga kurusengero rwabo gusa kugeza ubu.

Umuyobozi wa Chorale
Umuyobozi wa Chorale

Iki giterane kandi cyari kitabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye nka Bwana GAKWAYA Enock waje abaherekeje akaba ari nawe wigishije ijambo ry’Imana ryagarutse ahanini ku kwibutsa abantu Gutunganira Imana ubudasiba nk’uko tubisanga mu ndirimbo ya 388, ndetse anagaruka ku bakozi b’Imana bagiye bayikiranukira hari mo nka Dawidi, Yobu, Nowa n’abandi, hari kandi Mwalimu GABO Jules uyobora umudugudu wa Rebero itorero- Rwampala we akaba yayoboye igikorwa cy’ubwitange bwo gukusanya amafaranga yo kurangiza inyubako y’urusengero rwa ADEPR Nyakabanda n’abandi batandukanye.

Iki giterane cyatandiye mu masaha ya saa tatu za mugitondo kikaba cyarangiye ahagana saa moya z’umugoroba, kikaba kirangiye habonetse ubwitange bw’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,114,960 mu riyo harimo hakaba barimo agera ku 250,000, akaba naboneka yose azakoreshwa mu kurangiza iyo nyubako kuri ubu yendaga kurangira nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu mudugudu.

0 Comment

  • Yesu abahe Imigisha kubw’umurimo wayo mukora

  • Mwiriwe ! Nanjye nakunga mu ry’uyu muyobozi, bisigaye bibabaje kubona n’abakozi b’Imana bakora fraud y’indirimbo aho guteza umurimo w’Imana imbere,Erega uramutse uyiguze 1000 cy 3000 bitewe n’uko banyirazo baba bazigurisha uba ubaye umwe mu bakoze umurimo w’Imana kuko mu bazahemberwa guhindura abandi nawe uzaboneka mo

    • icecekere mwana wa mama pilatage se !!!! ni akumiro gusa

  • NONE SE BENE DATA MWE KO MUSHAKA KUNGUKIRA MU BUTUMWA BWIZA MUBA MWAVUZE IBYO NIBYO KOKO ??? NJYE NUMVA AHUBWO MWAKAGOMBE KUBITANGIRA UBUNTU BYOSEEEEE ABANTU TUKIYUMVIRA UBUTUMWA BWIZA

  • Chorale NEHIROTI turabakunda, kandi courage Uwiteka azabashoboza, kuko iyatangiye umurimo mwiza muri mwe azawusohoza.Yesu akomeze abashoboze.

  • Imana ibahe umugisha, MUKAMAKUZA ndamuzi numuyobozi mwiza cyane akorana umwete n’ubushake.Uwiteka amurebe neza

  • Benedata ndagirango mbabwire ko ingororano muzazibona musohoye mururembo rw’Ijuru nukuvuga ibyuya mwabize ubutunzi bwnyu,NIZINDI NGORANE MWAHURIYE NAZO MURUYU MURIMO.Nonese komushaka ko ubutummwa bwanyu butagera kubantu besnhi ngo babaturwe nabwo?
    Bakozi b’IMANA nimutandukane nabandi kuko ibihembo byabo babibona bakiri hano ku isi

  • turabashyigikiye cyane

  • turabashyigikiye cyane mukomerezaho

  • fimille valens dushyigikiye chrale nehelote kubera umurimo w imana ikora intora muzadusure kukinamba

Comments are closed.

en_USEnglish