Digiqole ad

Korali Brides of christ igiye gukora igitaramo yise ‘Bound to Him’

 Korali Brides of christ igiye gukora igitaramo yise ‘Bound to Him’

Aba ni bamwe bagize Korali ‘Brides of christ’

Korali Brides of christ igiye gukora igitaramo yise ‘Bound to him’ kizahuriramo  amakorali atandukanye y’abadivantisiti arimo Maranatha family choir, , épée du salut na Messengers imwe mu ma groupe akunzwe cyane muri iki gihe.

Aba ni bamwe bagize Korali 'Brides of christ'
Aba ni bamwe bagize Korali ‘Brides of christ’

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2016 nibwo biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba. Kikazabera ku Gishushu aho iyo kaminuza ya AUCA ibarizwa.

Mu busanzwe nti bimenyerewe cyane ko mu itorero ry’adventiste b’umunsi wa 7 hategurwa igitaramo gihuriramo n’andi makorali. Ibi akaba ari ubwa mbere bizaba bibaye ndetse bikozwe na Brides of Christ.

Ngamije Patrick umwe mu batangiye iyo korali, avuga ko iyo album yitiriwe indirimbo izaba iyiriho bise “Mugumeho” mu zindi 10 zizaba ziyigize.

Brides choir ni korali imaze igihe imenyekanye mu Rwanda. Dore ko yavukiye muri college y’abadventiste ya Gitwe mu mwaka wi 1985.

Ati “Twatangiye ahagana muri 2007 turi bake cyane. Icyo gihe twahuraga nka rimwe mu kwezi cyangwa mu mezi abiri. Mu by’ukuri ntabwo twari tuziko Brides izakomera bigeze aha kuko hari imbogamizi twagiye duhura nazo”.

Ngamije Patrick yakomeje avuga ko nubwo baciye mu mbogamizi zitandukanye, Imana yaje kubafasha noneho Brides y’i Kigali itangira kugaragara. Ari nabyo byatumye muri 2011 itangira kwamamara.

Abagize Korali Brides bavuga ko ari byinshi bishimira kuko icya mbere ari uko Brides kuri ubu yabaye umuryango kandi hakaba haragiye havuka andi mashami ya Brides.

Muri izo hakaba harimo Brides yo muri kaminuza y’igitwe University of Gitwe ,  Brides ya Gisenyi Rwankeri n’ahandi. Ibi bikaba bituma buri mu Brides wese aho ageze yumva yisanga kuko aba ahasanze bagenzi be.

Iyi  Album ni ya kane ya Korali Brides of Christ. Ariko ikaba ari iya mbere ikozwe n’abarangije muri college y’i Gitwe bakorera muri Kigali.

Daddy SADIKI RUBANGURA

 UM– USEKE.RW

2 Comments

  • sorry to say this please avoid to pride and selfish uuuhm I know that to join you for which you consider please avoid it with to publish your gospel mission

  • Sadiki watubeshye mu nkuru yawe ” Mu busanzwe nti bimenyerewe cyane ko
    mu itorero ry’adventiste b’umunsi wa 7
    hategurwa igitaramo gihuriramo n’andi
    makorali. Ibi akaba ari ubwa mbere
    bizaba bibaye ndetse bikozwe na Brides
    of Christ. ” ibi si ukuri kuko ibitaramo byose biba birimo amakorari

Comments are closed.

en_USEnglish